Hatangajwe by'agateganyo 12 batsindiye kwinjira muri Sena y'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

NEC yatangaje ibyavuye mu matora yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Nzeri 2024, aho abagize inteko itora bihitiyemo abasenateri 12 muri 28 bari biyamamaje.

Iteka rya Perezida riteganya ko kugira ngo Abasenateri 12 batorwa n'inzego zihariye hakurikijwe inzego z'imitegekere y'igihugu baboneke, Intara y'Amajyaruguru itorwamo babiri, iy'Amajyepfo igatorwamo batatu, Iburasirazuba hatorwa batatu kimwe n'Iburengerazuba naho hatorwa batatu, mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatorwa umwe.

NEC yatangaje ko abatowe mu Ntara y'Amajyaruguru ari Dr. Nyinawamwiza Laetitia wagize amajwi 73.00% na Rugira Amandin wagize 62.61%.

Majyepfo hatowe Umuhire Adrie agira amajwi 70,42%, Uwera Pélagie n'amajwi 62.91% na Cyitatire Sosthene wagize 61,74%.

Mu Burasirazuba harimo hatowe Bideri John Bonds wagize amajwi 80,46%, Nsengiyumva Fulgence agira 68,53% na Mukabaramba Alvera wagize 76,40%.

Mu Burengerazuba hatowe Havugimana Emmanuel n'amajwi, 69,45%, Mureshyankwano Marie Rose 74,67%, Niyomugabo Cyprien wagize amajwi 67,88%.

Mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatowe Nyirasafari Espérance wari usanzwe ari Visi Perezida wa Sena y'u Rwanda wagize amajwi 55,26%

Ku wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2024 biteganyijwe ko hazatorwa abasenateri babiri bava mu mashuri makuru na Kaminuza bya Leta n'ibyigenga.

Mu basenateri 12, babiri gusa niba bashya ari bo Amandin Rugira wabaye Ambasaderi w'u Rwanda mu bihugu bitandukanye nk'u Bubiligi na Zambia ndetse na Cyitatire Sosthene wari usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Sena y'u Rwanda.

Cyitatire nubwo ari mushya ariko yari asanzwe muri Sena y'u Rwanda nk'umuhuzabikorwa wayo, umunyamabanga ndetse n'ukurikirana imirimo ya buri munsi yayo 'clerk'.

Uretse abo 12 bazatorwa mu Ntara n'Umujyi wa Kigali, hari abandi basenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane bashyirwaho n'ihuriro ry'igihugu nyunguranabitekerezo ry'imitwe ya politiki.

Ibyavuye mu itora by'agateganyo bitangazwa na Perezida wa NEC cyangwa undi yabihereye ububasha, bigatangazwa mu minsi itanu uhereye umunsi w'itora, utishimiye ibyavuye mu itora aregera Urukiko rw'ikirenga mu masaha 48 uhereye igihe Perezida wa komisiyo yatangarije by'agateganyo ibyavuye mu itora. Kutakirwa kw'ikirego byemeza ko ibyatangajwe by'agateganyo na Komisiyo bifite agaciro.

Ibyavuye mu itora bitangazwa ku buryo bwa burundu mu minsi irindwi uhereye igihe ibyavuye mu itora ku buryo bw'agateganyo byatangarijwe. Iyo hari ikirego cyagejejwe mu rukiko rw'Ikirenga ibyavuye mu itora ntibitangazwa ku buryo bwa burundu urukiko rutarafata icyemezo.

Mu itora ry'Abasenateri batorwa hakurikijwe inzego z'imitegekere y'Igihugu, abakandida baba batowe ni ababa barushije abandi amajwi hakurikijwe umubare uteganywa kuri buri fasi y'itora.

Nyirasafari Esperance yari asanzwe ari Visi Perezida wa Sena y'u Rwanda
Mukabaramba Alvera yari asanzwe ari Visi Perezida wa Sena
Nyinawamwiza Leatitia yongeye gutorwa
Bideri John Bonds yongeye kugirirwa icyizere
Mureshyankwano Marie Rose muri 12 batowe
Senateri Niyomugabo Cyprien yongeye kugirirwa icyizere n'abaturage
Nsengiyumva Fulgence na we ari mu batowe
Senateri Havugimana na we yatowe
Umuhire Adrie yahize abatorewe mu Majyepfo
Uwera Pelagie na we yari asanzwe muri Sena
Amb. Amandin Rugira yatorewe kwinjira muri Sena y'u Rwanda
Cyitatire yari asanzwe Umunyamabanga Mukuru wa Sena



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangajwe-by-agateganyo-12-batsindiye-kwinjira-muri-sena-y-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)