Hatewe ibiti gakondo 100 muri Pariki ya Nyandungu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2024, mu muganda rusange wabereye muri iyi pariki.

Cyasoreje Inama Mpuzamahanga ya AFSA2024, yari imaze iminsi ibera i Kigali, aho abahanga mu rwego rw'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera n'abandi bafite aho bahurira na rwo bo hirya no hino muri Afurika no ku Isi, bari bamaze igihe baganirira iterambere ry'uru rwego muri Afurika.

Ni ku nshuro ya mbere iyi nama yari ibaye kuko Ikigo Nyafurika cya AFSA [African Forensic Science Academy] cyayiteguye cyahawe icyicaro mu Rwanda mu 2023.

Iyi nama yaranzwe n'ibyiciro bitatu aho mu cyiciro cya mbere abakiri bato barenga 200 bahuguwe mu bijyanye no gutegura ibimenyetso bya gihanga bishingiye ku bumenyi.

Iicyiciro cya kabiri cyaranzwe no guhura kw'inzobere zaturutse ahatandukanye ku Isi mu kuganira ku mbogamizi, ibyuho, amahirwe n'ahazaza h'uru rwego muri Afurika, icya nyuma kiba icyo gutera ibi biti mu muganda rusange.

Dr. Antonel Olckers wongeye gutorerwa kuyobora Ikigo Nyafurika cya AFSA [African Forensic Science Academy] muri iyi nama, yavuze ko bashimishijwe no gutanga umusanzu kuri gahunda ya guverinoma.

Ati 'Icy'ingenzi si ugukora inama gusa ahubwo ni uko hari icyo dusiga kizaramba. AFSA ni ikigo kigitangira gifite gusa amezi 19, bivuze ko ibi biti tuzakurana. Ahanini dushyira imbere ubukorerabushake iki gikorwa kikaba gihuza neza n'uwo murongo.'

Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Charles Karangwa, yavuze ko iki gikorwa gifitanye isana n'umuco Nyarwanda.

Ati 'Ibi biti twateye aha bifite icyo bivuze kuko uko uyu muryango uzajya ukura ni na ko ibi biti na byo bizajya bikura. Impamvu twahisemo kubikora muri ubu buryo ni uko u Rwanda rwahisemo kurengera ibidukikije kugira ngo turwanye ihumanywa ry'ikirere tunahumeke umwuka mwiza.'

'Ibiti gakondo bifite aho bihuriye n'umuco Nyarwanda. Ibi biti bifite icyo bivuga mu muco wacu 'umurinzi urinda igihugu' badufashije rero kurinda igihugu cyacu guhumanya ikirere.'

Yavuze ko 'Iki gishanga gifite umwihariko kuko ari igishaka giterwamo ibiti bya gakondo mu rwego rwo kugaragaza uburyo igihugu cyiyemeje gusigasira umurage.'

Pariki ya Nyandungu igizwe n'ibice bitanu, bibiri bibanza ni ahantu h'igishanga ariko hari ibyatsi n'ibiti bifasha mu kuyungurura amazi mabi ava ku misozi. Ibindi bitatu ni byo bisurwa byanashyizwemo inzira zireshya n'ibilometero 10 zagenewe abanyamaguru n'abakoresha amagare.

Ibi biti 100 byatewe muri Pariki y'Ubukerarugendo ibubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu [Nyandungu Eco Park-NEP]
Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Charles Karangwa, acukura umwobo wo guteramo igiti
Dr. Antonel Olckers wongeye gutorerwa kuyobora Ikigo Nyafurika cya AFSA, yuhira igiti yari amaze gutera
Inzego z'umutekano z'u Rwanda zari zitabiriye uyu muganda
Kimwe mu biti 100 byatewe muri Pariki ya Nyandungu
Nyuma yo gutera igiti hashyirwagaho ifumbire
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwari ruhagarariwe
Ikigo cya AFSA cyanateguye iyi nama ku bufatanye na RFI, kimaze amezi 19 gitangiye imirimo mu Rwanda

Amafoto: Shumbusho Djasiri & Habyarimana Raoul




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatewe-ibiti-gakondo-100-muri-pariki-ya-nyandungu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)