Mu gushaka gusobanukirwa byinshi kuri uyu mushinga, InyaRwanda yaguteguriye ibintu by'ingenzi ukwiye kuwumenyaho, birimo no kuba amafaranga azawugendaho biteganyijwe ko azagera kuri Miliyari 60 Frw.
Green City Kigali ni umushinga w'iterambere uzaramba kandi uhendutse, ugizwe n'inyubako zitangiza ibidukikije kandi zikoresha ingufu zisubira, ibyakoreshejwe bikongera kubyazwa umusaruro kandi zubatswe n'ibikoresho byakorewe imbere mu gihugu.
Ni umudugudu uzubakwa ahahoze hakorera Radio y'Abadage ya Deutsche Welle i Kinyinya mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zaho, uzubakwa ku buso bwa hegitari 600.
Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi mu Mujyi wa Kigali, Marie Solange Muhirwa, yavuze ko ari ahantu hazaba hubatswe inzu zishobora guhangana n'imihindagurikire y'ikirere, ahazakoreshwa ibikoresho bitangiza ibidukikije mu kuzubaka.
Yagize ati: 'Twifuje ko twagira umujyi cyangwa agace umuntu yabonamo ibintu byose akenera nk'ishuri ry'umwana, aho umuntu yabona akazi, ahantu umuntu yakwivuriza, aho yahaha, ibyo byose ukabibona udakoze urugendo rw'iminota irenze 15.'
Uyu mushinga wa Green City Kigali uzakorerwa mu Tugari twa Gasharu na Gitega, aho hazagabanywamo uduce (Quartiers) 18, aho buri kamwe kazajya kaba gafite ibikenerwa byose.
Muri Green City Kigali hazubakwa inzu zihendutse zizagenerwa abaturage bari hagati ya 170.000 na 200.000. Uyu mushinga uzubakwamo inzu ziciriritse ku buryo abaturage mu ngeri zose bazisangamo.
Ku birebana no gukora ingendo ku bazaba batuye muri ako agace bitekerezwa ko bazajya bakoresha uburyo bwo gutwara abantu bwa rusange cyangwa gukoresha amagare.
Hazaba hari umuhanda uzenguruka hamwe n'uwagenewe imodoka nini zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange kugira ngo ingendo zikorwe mu buryo bworoshye, ndetse n'urusobe rw'imihanda ruzaba rwubatse ahantu hahanamye, ahari ibiti ndetse n'inzira zagenewe abanyamaguru zitwikiriye.
Umujyi wa Kigali utangaza ko abaturage batuye i Kinyinya ahazakorerwa uyu mushinga by'umwihariko abafite ubushobozi bemerewe kubaka bagendeye ku gishushanyo mbonera. Ku rundi ruhande ariko, abadashoboye kwiyubakira bijyanye n'igishushanyo mbonera, bazajya bahagurisha hubakwe n'abafite ubushobozi.
Uruhare rwa Leta ni ukubaka ibikorwa remezo bitandukanye bizakenerwa muri ako gace birimo imihanda, kuhageza amazi, amashanyarazi, amashuri, amasomo, amavuriro n'ibindi bitandukanye.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko mu myaka itanu iri imbere hazubakwa inzu ibihumbi 10 z'abaturage by'umwihariko ab'amikoro make.
Uko bizaba bimeze muri Green City Kigali
Ibyangombwa bigiye gutangira gutangwa muri Green City Kigali