HIMAX yamuritse ibikoresho by'ikoranabuhanga bishya ku isoko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

HIMAX ni ikigo gisanzwe gicuruza ibikoresho by'ikoranabuhanga mu gucunga umutekano w'aho abantu bakorera no mu rugo ndetse n'ibindi by'ikoranabuhanga binyuranye.

Yamuritse ibi bikoresho bishya ku itariki ya 6 Nzeri 2024, ibyereka abacuruzi basanzwe bakorana inabasobanurira umwihariko bifite.

Umuyobozi Mukuru akanaba uwashinze HIMAX, Habimana Mark, yavuze ko ibi bikoresho bishya bazanye ku isoko ryo mu Rwanda bijyanye n'igihe mu gucunga umutekano.

Ati 'Twerekanye ibikoresho bishya twazanye harimo za camera, n'ibikoresho bigenzura umuriro w'amashanyarazi mu gihe ugenda ugaruka bizwi nka 'UPS'. Camera twazanye zifite umwihariko wo gufata amashusho ari mu mabara ku manywa na nijoro kandi mbere ibyo ntibyashobokaga amasaha yose. Zikorana kandi na 'système' yo gutanga impuruza mu gihe zibonye nk'umuntu atambuka cyangwa ikinyabiziga".

Yakomeje ati 'Ku isoko, ibyo ni igisubizo kuko ubu nta muntu wavuga ngo yagiye mu nzu araryama arasinzira abajura baraza batobora inzu baramwiba. Izo mbogamizi ni zo dushaka gukuraho tuzana ibikoresho bijyanye n'igihe.'

Habimana yongeyeho ko ibyo bikoresho bishya ku isoko byose ubu byamaze kugera aho iki kigo gifite amashami hose kandi buri gikoresho umuntu aguze bakimuhana na garanti y'umwaka.

Mu kurangura, iki kigo gikorana n'uruganda rwo mu Bushinwa rwa Hikivision rukomeye mu gukora ibikoresho by'ikoranabuhanga.

Umucuruzi witwa Baraka Josias umaze imyaka irenga irindwi akorana na HIMAX, yavuze ko ibikoresho bishya yashyize ku isoko bifite umwihariko uzishimirwa n'abazabikoresha.

Ati 'Hari igihe nk'umutu yagiraga ikibazo cy'ubujura mu rugo kandi hari camera agashaka kumenya uko byagenze, akajya kureba amashusho y'ijoro ryose. Izi camera nshya zizajya zimufasha gusubira inyuma amenye igihe umuntu yagereye mu rugo n'igihe yasohokeye atiriwe areba amasaha yose'.

Baraka kandi yashimye imikoranire ya HIMAX n'abacuruzi kuko ibafasha mu gusana ibikoresho byangiritse ndetse ikanahugura abakanishi bakorana n'abacuruzi kugira ngo bajye babasha kubisana bijyanye n'amabwiriza yo ku ruganda byakorewemo.

HIMAX ikorera mu Rwanda kuva mu 2009, ifite icyicaro mu nyubako ya CHIC ariko ikagira amashami ku Gisozi, i Musanze n'andi maduka mu mujyi rwagati acuruza ibikoresho byayo.

Uretse camera zo gucunga umutekano na 'système' zo gutanga impuruza, HIMAX inacuruza ibikoresho by'ikoranabuhanga nka mudasobwa ndetse n'ibijyana n'imikorere yazo (softwares), tutibagiwe n'ibyo kuzimya inkongi y'umuriro.

Ubuyobozi bw'iki kigo buvuga ko bufite gahunda yo gufungura andi mashami ahandi mu gihugu ndetse no kongera ibikoresho bacuruza hakiyongeramo na mudasobwa z'abanyeshuri.

Ibi bikoresho byamaze kugera ku mashami yose ya HIMAX
Izi camera nshya zifite ubushobozi bwo gufata amashusho mu mabara kandi ibyo zafashe ukabasha kubisubiza inyuma ukareba
Igikorwa cyo kumurika ibi bikoresho cyari cyatumiwemo abacuruzi
Ubuyobozi bwa HIMAX bwashimye imikoranire myiza na Hikivion
Ubuyobozi bwa Hikivision bwasobanuye imikorere y'ibikoresho byarwo
Abacuruzi bakorana na HIMAX bunguranye ibitekerezo
Umuyobozi Mukuru akanaba uwashinze HIMAX, Habimana Mark, yavuze ko ibi bikoresho bishya bazanye ku isoko ryo mu Rwanda bijyanye n'gihe mu gucunga umutekano
Bamwe bahawe ibihembo
Abakozi ba HIMAX na bo bashimiwe n'Umyobozi Mukuru w'iki kigo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/himax-yamuritse-ibikoresho-by-ikoranabuhanga-bishya-ku-isoko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)