Huye: Hagaragajwe birantega muri gahunda yo kugemurira ibigo by'amashuri ibishyimbo bihiye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu minsi mike ishize nibwo umwaka w'amashuri mushya wa 2024/2025 watangiye ndetse uzana n'impinduka mu bijyane n'imitegurire y'amafunguro abana bafatira ku ishuri mu Karere ka Huye,aho hashyizweho gahunda yo kujya bagemurirwa ibishyimbo bitetse bivuye mu ruganda rubitunganya rwubatse mu Karere ka Huye.

Ibi ngo byakozwe muri gahunda yo kugabanya ikiguzi byatwaraga kirimo inkwi nyinshi, umwanya munini wo kubitora kuko akenshi byabaga byuzuyemo amabuye ndetse n'igihe kirekire byatwaraga bitetswe nk'uko ubuyobozi bw'akarere bubitangaza.

Icyakora iyi gahunda igitangira yahise igaragaza bimwe mu bibazo byagoye abagombaga kuyishyira mu bikorwa, nk'aho hari aho ibyo bishyimbo byageragaho byakererewe cyane abana batakibiriye.

Binavugwa ko hari aho ibyo bishyimbo bitageraga bigatuma abana batarya cyangwa bakarya nabi.

Nyirishema Venuste, Umuyobozi w'ishuri ribanza rya Rukara, mu Murenge wa Huye, yabwiye IGIHE ko nubwo hajemo imbogamizi, ngo iyi gahunda yababereye nziza kuko yakuyeho imirimo imwe n'imwe yagoraga abo mu gikoni.

Ati 'Ubu ibishyimbo bitugeraho bihiye binagishyushye biri mu bicuba kuko twe tunatuye hafi y'umuhanda kandi turi no mu murenge umwe n'uruganda ruteka ibi bishyimbo. Duhita tubisuka mu mboga bari gutekera abana. Ubona ari ibintu bizatubera byiza nibikomeza gutya.''

Mugenzi we uyobora ishuri ribanza ryo mu Murenge wa Kigoma utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko nk'umurenge witaruye aho uruganda rwubatse, iyi gahunda igitangira yabagoye kuko hari n'aho ibishyimbo bitageze ku munsi wa mbere.

Yakomeje avuga ko na n'ubu ababagemurira baza bijujuta bavuga ko ari kure, bakibaza uko bizagenda igihe noneho hazaba hajemo n'imvura imihanda inyerera.

Ati 'Iyi gahunda iracyarimo ibibazo kuri twe turi kure y'uruganda, noneho dufite impungenge zikomeye ko mu gihe imvura izaba iguye; imihanda yacu ni mibi cyane, tubona hari n'igihe iminsi izajya ishira ari myinshi bitaratugeraho, tukabura icyo tugaburira abana.''

Umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza , Kankesha Annonciathe, yatangarije IGIHE ko nabo bamenye imbogamizi zabayeho.

Ati''Twarabimenye ko hari utubazo twajemo bigitangira , kubera ko imodoka z'uruganda zikwirakwiza ibyo bishyimbo mu mashuri zabanje kuba nkeya ariko ubu barabikosoye. Ubundi dufitanye amasezerano n'uruganda ko bagomba kugeza ibishyimbo ku bigo byose bitarenze saa tanu za mu gitondo, kugira ngo babyongeremo imboga, saa sita abana barye.''

Kankesha yakomeje amara impungenge abavuga mu bihe by'imvura hari aho bazajya babura ibishyimbo kubera ubunyerere bw'imihanda.

Ati 'Nta kigo kizigera kibura ibishyimbo kuko uruganda rufite n'uburyo bwo kubifunga bikamara amezi atandatu yose ntacyo biraba, urumva ko nta kibazo bazagira, bashobora kubashyira ibyo bakoresha hagati y'iminsi itatu kugera ku mezi.''

Yongeyeho ko banafite gahunda yo gushishikariza abaturage gukora imiganda kugira ngo imihanda ibe itunganye, bityo bijye byorohera abagemurira abana kubikora.

Hari bimwe mu bigo by'amashuri byagaragaje ko no muri iki cyumweru hari ibigo byari bikigerwaho n'iryo funguro ry'ibishyimbo bitinze mu mirenge ya kure nka Rwaniro na Kigoma, aho havugwa ikigo kimwe byagezeho saa saba zirenga z'amanywa, kandi abana bakabaye barangije kurya.

Mu kubigemura hari n'ahitabazwa utumoto tuzwi nka Lifan mu kugeza ibishyimbo ku mashuri
Uru ruganda rusanzwe rugemura ibishyimbo bihiye binapfunyitse ku isoko mu maguriro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-hagaragajwe-birantega-muri-gahunda-yo-kugemurira-ibigo-by-amashuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)