I&M Bank Rwanda Plc yiyemeje guhanga imirimo irenga ibihumbi 12 binyuze mu mushinga wiswe 'Kataza' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa yakoze ku wa 27 Nzeri 2024 ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ubukerarugendo.

Abagenerwabikorwa bemerewe inguzanyo kugeza ku bihumbi 100$ (arenga miliyoni 133 Frw) badasabwe ingwate ndetse uyihawe akazajya yishyura inyungu ya 9%.

Ni ibintu bidasanzwe kuko mu bisanzwe inguzanyo zitangirwa ku nyungu iri hagati 17%-19% ariko kuko iyi banki ishaka guteza imbere uru rwego rugashorwamo imari, ni yo mpamvu yagejeje kuri ibyo biciro.

I&M Bank Rwanda Plc, izafatanya na Mastercard Foundation na Banki y'Amajyambere y'u Rwanda mu ishyirwa mu bikorwa rya 'Kataza'.

Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye n'ubufatanye muri I&M Bank Rwanda Plc, Gertrude Majyambere ati 'Ayo ni amahirwe akomeye abagore n'urubyiruko babonye. Akarusho ni uko dushaka kujya no mu byaro, abafite imishinga y'ubukerarugendo ibarizwayo bagafashwa kuko imishinga twafashije mu myaka ishize, imyinshi yari mu Mujyi wa Kigali.'

Mu bisabwa ngo umuntu abe yaba umugenerwabikorwa wa 'Kataza' harimo kuba afite umushinga uri mu bijyanye n'amahoteli n'ubukerarugendo umaze byibuze imyaka iri hagati y'ibiri n'itatu ukora.

Abo ni nk'abafite za restaurant, abatanga cyangwa bagatunganya ikawa, abategura ibirori, abafite ibigo by'ubukerarugendo, ubugeni n'imideli, abakora ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana n'imikino n'ibindi.

Ikindi umuntu aba agomba kuba ari umwari, umutegerugori cyangwa urubyiruko ruri munsi y'imyaka 35, hakarebwa ibyo umushinga we winjiza niba ushobora kubyara inyungu, uko ukora n'ibindi bigaragaza ko ushoboka, ukaba watanga akazi ku bagore n'urubyiruko.

Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ubukerarugendo mu Rugaga rw'Abikorera, Yves Ngenzi yavuze ko gufasha imishinga ikizamuka mu bukerarugendo ari ikintu cy'ingenzi cyane kuko ifite uruhare runini mu guteza imbere urwo rwego.

Ati 'Nk'ubu mu bigo by'ubukerarugendo nk'ibitembereza ba mukerarugendo ibyiza bitatse u Rwanda, 80% byabyo ni iby'abafite imishinga mito n'iciriritse. Ni benshi cyane bagira uruhare runini mu guteza imbere uru rwego.'

Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, Rugwizangoga Michaella yagaragaje ko ubukerarugendo bukomeje gutezwa imbere aho mu 2023 bwinjije miliyoni 620$ bingana n'inyongera ya 30% ugereranyije na 2022 ndetse n'iya 126% ugereranyije no mu myaka ya Covid-19.

Rugwizangoga yavuze ko u Rwanda rwishimira kuba mu bakomeje guteza imbere urwo rwego, harimo abagore n'urubyiruko bakaba ari na bo bitezweho kuba inkingi mwamba mu bukerarugendo bw'ahazaza.

Ati 'Ni yo mpamvu binyuze mu mishinga itandukanye nka 'Kataza', izafasha mu guteza imbere iyo mishinga n'abaturage badasigaye. Uyu munsi turi kubona umumaro wo kubakira ubushobozi abagore n'urubyiruko kuko bagira uruhare mu iterambere ry'ubukerarugendo n'amahoteli binyuze mu guhanga udushya.'

Uretse 'Kataza', I&M Bank ku bufatanye na Mastercard Foundation na bwo mu myaka itanu ishize yari iri gushyira mu bikorwa bene uwo mushinga wiswe Hanga Ahazaza, aho wafashije imishinga mito n'iciriritse 123, yahanze imirimo 1000.

Icyakora wahuye n'imbogamizi zitandukanye zirimo inyungu yari hejuru kugeza kuri 19%, ubumenyi budahagije bwo kwihangira imirimo, kubura ingwate n'ibindi.

Izo mbogamizi ni zo zashingiweho mu gutegura 'Kataza' kugira ngo ibyo byuho bizibwe

Majyambere yeretse abo mu bukerarugendo ko bakwiriye kubyaza umusaruro umushinga wa 'Kataza'
Barashaka ko mu myaka itatu imishinga 500 y'abagore n'urubyiruko izaba yarafashijwe
Majyambere aganira n'abafatanyabikorwa ku bijyanye n'umushinga wa Kataza
Ubwo Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye n'ubufatanye muri I&M Bank Rwanda Plc, Gertrude Majyambere yageragaho wese yamukumbuzaga umushinga wa Kataza
Abakozi ba I&M Bank Rwanda Plc nyuma yo gusobanurira abo mu bukerarugendo amahirwe ari muri Kataza
Abayobozi mu nzego za leta n'iz'abikorera ndetse na ba rwiyemezamirimo bashoye mu bukerarugendo bizihije umunsi wahariwe urwo rwego
Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ubukerarugendo mu Rugaga rw'Abikorera, Yves Ngenzi agaragaza uburyo ubukerarugendo bw'u Rwanda bumaze kugira uruhare rufatika mu bukungu bwarwo
Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye n'ubufatanye muri I&M Bank Rwanda Plc, Gertrude Majyambere yerekanye ko kugira ngo ube umugenerwabikorwa wa Kataza, ugomba kuba uri umwari/umutegarugori n'urubyiruko ariko umushinga wawe umaze byibuze imyaka ibiri ukora
Abo mu bukerarugendo baganiriye kuri urwo rwego rwabo n'uko bakomeza kuduteza imbere
Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, Rugwizangoga Michaella yagaragaje uburyo guteza imbere imishinga mito n'iciriritse ari inkingi mwamba mu kuzamura urwo rwego
Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye n'ubufatanye muri I&M Bank Rwanda Plc, Gertrude Majyambere (hagati) aganiriza abitabiriye ku mahirwe ari muri 'Kataza'



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-m-bank-rwanda-plc-yiyemeje-guhanga-imirimo-irenga-12000-binyuze-mu-mushinga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)