I&M Bank yahuguye abayobozi b'abakozi mu bigo bikorana na yo ku ihinduka ry'isoko ry'umurimo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yavuze ko kuri ubu bitewe n'impinduka zigaragara mu mikorere, ubumenyi umuntu afite ari bwo bufite akamaro kurusha ibikubiye mu mpamyabumenyi ye.

Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Nzeri 2024, mu mahugurwa yari yateguwe na I&M Bank (Rwanda) Plc, yateguriwe abayobozi b'abakozi mu bigo bitandukanye bikorana n'iyi Banki.

Yari ajyanye n'uburyo bwo guhangana n'impinduka zigaragara mu mikorere ya none, zirimo n'ikoranabuhanga rishya rigenda ryaduka n'ibindi.

Aya mahugurwa yibanze ku kongerera ubumenyi aba bayobozi mu bijyane no kwisanisha n'izi mpinduka mu guharanira iterambere rirambye ry'ibigo bakorera.

Dr. Lanre Olusola, yagaragaje ko ibikorwa by'abayobozi bigira ingaruka zikomeye mu kazi no ku bakozi. Yasobanuye ko guhindura imikorere y'ikigo runaka hagamijwe iterambere bitari uguhindura amategeko cyangwa guha akazi abakozi bashya, ahubwo ko kumenya ibitekerezo no guha agaciro inyunganizi z'abo bakoresha ari ingenzi.

Ikindi cyagarutsweho ni imikorere y'iki gihe, aho yagaragaje ko abakoresha bakwiye kwita ku musaruro w'abakozi babo kuruta gushyira imbaraga mu kubasaba kuba mu biro kuko byagaragaye ko bishoboka ko abantu bakorera mu ngo.

Dr. Lanre Olusola, yashishikarije abayobozi b'abakozi gushyira imbaraga mu mahugurwa y'abo.

Ati 'Mu kongerera abakozi ubushobozi bizatuma bagira imbaraga zo gukemura ibibazo byabo bwite. Ibi bishobora guteza imbere umuco wo gutekereza byagutse no gufata inshingano.'

Aya mahugurwa yabaye mu gihe hashize iminsi mike ubuyobozi bwa I&M Bank (Rwanda) Plc buhuriye mu mwiherero, hagamijwe gusuzumira hamwe imikorere ya banki no kureba uko yarushaho guhuzwa n'ibyifuzo by'abakiliya.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank (Rwanda) Plc, Benjamin Mutimura, yagaragaje ko mu mezi make ari imbere 50% by'ubumenyi buhari ubu butazaba bugikenewe ku isoko ry'umurimo, bityo hakwiye izindi mbaraga mu kujyana n'igihe.

Ati 'Ikintu kimwe maze kubona ni uko byinshi bigenda bihinduka. Tugomba kuzirikana ko 50% by'imirimo ihari ubu itazaba ihari mu myaka ya vuba ahubwo hakenewe kwihugura ku bumenyi bushya. Hamwe n'ikoranabuhanga hazaba hari utuzi dushya tutazi ubu, igikurikira ni ukumenya uko wakitegurira kuzakira ibyo utazi ariko bizaza.'

Yashimangiye ko nk'abayobozi b'abakozi mu bigo bitandukanye, bakwiye kureba ibikenewe mu kazi ka buri munsi bakabijyanisha n'ibigezweho ku isoko ry'umurimo.

Ati 'Impamvu y'uyu munsi ni ukureba ibishya bigezwego ku isoko, iterambere riri mu bijyanye n'akazi, n'ibindi. Ni ukureba ni gute ibyo byose twabyinjiza mu kazi kacu.'

Benjamin Mutimura, yahamije ko kwinjiza izi mpinduka mu kazi, bishimangira intego yo kureba ko ibyo bakora byaramba kandi bikagira ingaruka nziza ku baturage.

Imwe mu nkingi z'iterambere rirambye za I&M Bank (Rwanda) Plc, harimo guhindura imibereho y'abaturage bangana na miliyoni 2 mu myaka itatu iri imbere.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank, Benjamin Mutimura, yagaragaje ko mu mezi make ari imbere ubumenyi buhari ubu butazaba bugikenewe ku isoko ry'umurimo, bityo hakwiye izindi mbaraga mu kujyana n'igihe
Impuguke mu bijyanye n'igenamigambi ry'ibigo no guhugura abakozi muri Afurika, Dr. Lanre Olusola, yagaragaje umumaro w'ubumenyi bw'umuntu ku isoko ry'umurimo mu bihe bya none
Hagaragajwe ko hakwiye kwita ku musaruro w'abakozi kuruta gushyira imbaraga mu kubasaba kuba mu biro
Hafashwe umwanya wo kumurika itsinda rya bamwe mu bakozi ba I&M Bank (Rwanda) Plc
Aya mahugurwa yibanze ku kongerera ubumenyi abayobozi b'abakozi mu bijyane no kwisanisha n'impinduka ku isoko ry'umurimo mu guharanira iterambere rirambye
Aya mahugurwa yabaye mu gihe hashize iminsi mike ubuyobozi bwa I&M Bank (Rwanda) Plc buvuye mu mwiherero wari ugamije gusuzumira hamwe imikorere ya banki
Abari bafite ibibazo bahawe umwanya wo kubaza

Amafoto Niyonzima Moses




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-m-bank-yahuguye-abayobozi-b-abakozi-mu-bigo-bakorana-ku-ihinduka-ry-isoko-ry

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)