I Kinshasa abantu 130 biciwe mu ikinamico ryiswe 'kuburizamo itoroka ry'abanyururu' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ejo kuwa mbere, kuva mu rukerera kugeza mu masaha ya ku manywa, i Kinshasa, mu gace gaherereyemo gereza nkuru ya Makala no mu nkengero zako, humvikanye urusaku rw'imbunda nto n'iziremereye, Leta ya Kongo ikavuga ko yageragezaga kuburizamo itoroka ry'abanyururu 15.000 bafungiye muri iyo gereza, barimo n'abanyabyaha bikomeye.

Imibare itangwa n'ubutegetsi iravuga ko haguye abanyururu 129, mu gihe hari amakuru atangwa n'abadafite aho babogamiye avuga ko uwo mubare urenga cyane, ugereranyije n'imirambo itabarika iri mu buruhukiro bw'ibitaro binyuranye i Kinshasa, ndetse n'indi myinshi ngo ikigaramye ku gasozi.

Uru rupfu rw'abantu bangana gutya, badafite intwaro, rwongereye ubukana umwuka wari usanzwe cyane muri Kongo, dore ko sosiyete sivile n'amwe mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi yemeza ari ikinamico ubutegetsi bwa Tshisekedi bwateguye ngo bwikize bamwe mu bari bafunze, dore ko gereza ya Makala ifungiyemo abantu b'ibyiciro binyuranye, barimo abanyapolitiki (abasirikari n'abasivil) bakomeye.

Abanyururu bari bakihishahisha mu baturage, bababwiye ko ahagana isaa munani z'ijoro, abashinzwe umutekano ngo barashe gereza, abanyururu babonye itangiye kugurumana bagerageza gusohoka ngo bakize amagara yabo, bageze haze rero bamishwamo amasasu.

Umwirondoro w'abishwe kugeza ubu nturashyirwa ahagaragara, ariko harakekwamo abashinjwa uruhare mu mugambi wo guhirika ubutegetsi 'waburijwemo', kimwe n'abagiye batabwa muri yombi ku maherere, baregwa kuba ibyitso by'umutwe wa AFC/M23.

Urusaku rw'imbunda rukimara guhosha, Minisitiri w'Ubucamanza wungirije, Samuel Mbeba Kabuya, yagerageje koroshya ibyabaye, ubwo yabwiraga itangazamakuru ko hapfuye abantu 2 gusa.

Igitutu kimaze kuba cyinshi, Leta yaje kwisubiraho ari nabwo yatangazaga ko abishwe ari 129, abandi 60 ngo bagakomereka cyane, imibare nayo igishidikanywaho.

Imiryango n'amashyirahamwe, nka Lamuka, La Voix des Sans Voix, ANMDH, Fondation Bill Clinton pour la Paix, n'abandi benshi cyane, basaba ko habaho iperereza ry'impuguke mpuzamahanga zigenga, rikagaragaza abari inyuma y'ubu bwicanyi.

Iyo miryango yanasabye kandi ko Bwana Samuel Mbemba akurikiranwaho icyaha cyo gupfobya amahano yakozwe n'ubutegetsi, no kwambura agaciro inzirakarengane zayaguyemo.

Uretse abishwe n'abakomerekejwe, ibiribwa by'imfungwa, imiti, n'ibindi bikoresho byatwitswe, ibisigaye birasahurwa, amazi n'amashanyarazi byinjiraga muri gereza birakatwa, ku buryo abanyururu basubijwe mu ibohero ubu bari mu kaga gakomeye.

Ubunyamanswa bwakorewe imfungwa za gereza ya Makala, bwibukije ubundi nk'ubu bwahabereye mu mwaka wa 2017, ubwo ababarirwa muri 59 bahasigaga ubuzima, nabwo byitwa ko ari umugambi wo gutoroka waburiwemo.

The post I Kinshasa abantu 130 biciwe mu ikinamico ryiswe 'kuburizamo itoroka ry'abanyururu' appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/i-kinshasa-abantu-130-biciwe-mu-ikinamico-ryiswe-kuburizamo-itoroka-ryabanyururu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=i-kinshasa-abantu-130-biciwe-mu-ikinamico-ryiswe-kuburizamo-itoroka-ryabanyururu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)