Ibibazo bitanu bibangamiye imyigire y'abana mu Ntara y'Iburasirazuba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagaragajwe ku wa Gatanu, tariki ya 13 Nzeri 2024, mu nama y'uburezi yahurije hamwe abayobozi b'ibigo by'amashuri, abashinzwe uburezi, abayobozi b'uturere n'izindi nzego zifite mu nshingano uburezi mu Ntara y'Iburasirazuba.

Ni inama yari igamije kurebera hamwe ishusho y'uburezi muri iyi ntara, itangira ry'amashuri no gufata ingamba zo guteza imbere uburezi.

Muri iyo nama, hagaragajwe ko mu mwaka ushize wa 2023/2024, abana 5528 bari barataye ishuri mu gihe abagera 4582 bangana na 82% bagaruwe mu ishuri nyuma y'ubukangurambaga bwakozwe mu Ntara hose.

Ubugenzuzi buheruka bwasanze hari ibibazo birimo ubucucike mu mashuri aho hari ibigo bigifite abana barenga 60 mu ishuri, intebe nke, ikibazo cy'amazi ku mashuri, uruhare ruto rw'ababyeyi mu kugaburira abana ku mashuri n'ibindi.

Kayitesi Vanis uhagarariye abarimu mu Karere ka Gatsibo, yagize ati ' Iyo umwana avuye mu muryango udatekanye ntazabona ibikoresho, yewe nta n'ikimushishikaza ku babyeyi cyatuma ajya kwiga.'

'Hari no kuba bamwe mu barezi bagenzi banjye batari inshuti z'abana, umwana ashobora kuza ku ishuri afite ubushobozi buke ariko twe ntabwo dutanga ubumenyi gusa, ushobora no kumuha ubundi burere, umwana nubwo yaba adashoboye amasomo ushobora kumufata neza bikazagenda biza.'

Umubyeyi uhagarariye komite z'ababyeyi mu Karere ka Bugesera, Rusagara Faustin, we yavuze ko kimwe mu bituma abana bata ishuri ari uruhurirane rw'ibibazo biterwa n'ababyeyi\.

Ati 'Usanga hari ababyeyi batize bigakurura kuba batumva umumaro wo kujya kwiga, akaba ashobora gusibya umwana ngo arere murumuna we cyangwa ngo akore imirimo.'

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko bifuza kuvana mu magambo uburyo bwo kuvuga ikibazo cy'abana basiba ishuri ahubwo bakajya mu gushaka ingamba zihamye.

Yasabye abarimu ko niba umwana agiye ku ishuri atambaye umwambaro w'ishuri bareka kumusubizayo, ahubwo akiga, uwo mwambaro ugashakwa nyuma.

Guverineri Rubingisa yavuze ko kandi ababyeyi bakwiriye gugira uruhare mu gutanga amafaranga atuma umwana agaburirwa ku ishuri kuko basanze biri gutanga umusaruro cyane.

Yasabye ababyeyi n'abayobozi b'inzego z'ibanze gukurikirana abana bata ishuri bikajya bimenyekana hakiri kare kugira ngo bongere barisubizwemo.

Ababyeyi, abayobozi n'abashinzwe uburezi mu Ntara y'Iburasirazuba bahuriye hamwe mu kureba bimwe mu bibangamiye uburezi
Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama igamije kureba uko imyigire y'abanyeshuri yatera imbere
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko ibibazo birimo intebe nke ku mashuri batangiye kubikurikirana
Rugaragara Faustin yavuze ko kugaburira abana ku ishuri biri mu bituma abana benshi bitabira ishuri asaba ko byakongerwamo imbaraga
Kayitesi yavuze ko kimwe mu bibangamiye uburezi ari abana bata amashuri, asaba ko buri wese yakigira icye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-ibibazo-biri-mu-bigo-by-amashuri-bibangamiye-imyigire-y-abana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)