Ibintu 5 bizaranga iserukiramuco ryitiriwe Al... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Wavuze ko iki gitaramo cy'iri serukiramuco kizaba ku wa 26 Ukwakira 2024 muri BK Arena, kandi ko amakuru arambuye kuri iki gikorwa azatangazwa mu gihe kiri imbere.

YB Foundation watangaje ibi mu gihe hari hashize igihe batangiye ubukangurambaga bise ''Turi kumwe Campaign Cancer Awareness' bugamije gushishikariza buri wese kwipimisha no kwirinda Kanseri y'impundura yatwaye ubuzima bwa Yvan Buravan.

Ubu bukangurambaga bwabereye bwa mbere mu Karere ka Bugesera ku wa 17 Ugushyingo 2023.

Ushingiye ku myiteguro y'iri serukiramuco, ubona ko rizarwanga n'ibikorwa binyuranye, byose byubakiye ku gusigasira no gushyira mu bikorwa ibyari inzozi za Buravan.

1.Hazaririmba abahanzi

Buravan yabanye n'abahanzi benshi, ndetse bamwe muri bo mu bihe bitandukanye bagiye bagaragaza ko yababereye icyitegererezo mu rugendo rwabo rw'umuziki, ndetse bamwe bagiye bakora indirimbo mu rwego rwo kumuzirikana no kumuha icyubahiro.

Muri iri serukiramuco, biteganyijwe ko hazaririmba abahanzi bari hagati ya 10 na 16, ariko bashobora kurenga cyangwa umubare ugabanuka bitewe n'abo umuryango YB Foundation uzahitamo.


2.Abazitabira bazapimwa Kanseri y'impindura

Kanseri y'impindura yibasiye umubare munini ku Isi, ndetse niyo yatwaye ubuzima bwa Buravan. Umuryango we ugaragaza ko wiyemeje gushyira imbaraga mu gukangurira abantu kwipimisha iyi ndwara, kugira ngo buri wese amenye uko ahagaze.

Birashoboka cyane ko abazitabira iri serukiramuco, bazashyirirwaho uburyo bw'aho buri wese ashobora kunyura akipimisha iyi kanseri akamenya uko ahagaze.

3.Imyambaro, inigi n'ibindi Buravan yahanze buri wese ashobora kuzigurira

Mu bihe bitandukanye, Buravan yagiye agaragaza ko ari umuhanzi wari ugamije guteza imbere umuco n'injyana ya gakondo, ndetse binumvikana kuri Album ye 'Twaje'.

Yagiye agaragara kenshi yambaye imyambaro yihariye ijyanye na gakondo, inigi mu ijosi yabaga yahanze. Ushingiye ku myiteguro y'iri serukiramuco, bigaragara ko abaritegura, banatekereje uburyo bazamurika ibihangano uyu muhanzi yasize, ku buryo buri wese ashobora kwigurira.


4.Birashoboka ko hari indirimbo Buravan yasize muri studio zizasohoka

Ubwo Ruti Joel yakoraga igitaramo cyo kumurika Album ye 'Musomandera' mu Ukuboza 2023, yanagaragaje amashusho y'indirimbo 'VIP' Buravan yakoranye na Ish Kevin yari imaze igihe muri studio.

Hari abatekereza ko mu gitaramo cy'iri serukiramuco, hashobora kuzamurikwa zimwe mu ndirimbo, Buravan yasize muri studio zitararangira,  icyo gihe zikazashyirwa hanze.

5.Ni iserukiramuco rishobora kuzamara umunsi wose

Iri serukiramuco riri gutegurwa ku buryo rizamara umunsi wose, bitandukanye n'uko wajyaga ujya mu bitaramo bigatangira Saa Kumi n'Ebyiri bikarangira Saa Sita z'ijoro.

Bitewe n'ibikorwa byateganyijwe birigize n'ibindi, bisa n'aho rizahabwa umwanya munini, kugira ngo buri wese azabashe kwisanzura no gukurikirana ibikorwa.

Ku wa 4 Ukuboza 2022, nibwo YB Foundation yaramuritswe ku mugaragaro mu rwego rwo guha icyubahiro Buravan ndetse no gukomeza ibikorwa yakoze akiraho.

Hari ibikorwa byinshi biteganyijwe muri YB Foundation harimo Twande; Gahunda z'umuco Buravan yatangije mu 2021 ndetse na gahunda zireba ubuzima, bizafasha guhangana n'umuvuduko w'indwara ya Cancer mu Rwanda.

Uyu muryango ufite inshingano zo gushyira ikiragano gishya aheza. Ibigwi by'inshingano, gukorera mu Mucyo ndetse no kugira ubushobozi bwo gutsinda no gukora itandukaniro.'' 

Ni umushinga Buravan yari yaratangije ndetse uri no mu yahembwe na 'Imbuto Foundation', binyuze muri Minisiteri y'Urubyiruko.

Yvan Buravan yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 aguye mu bitaro byo mu Buhinde, aho yari yaragiye kwivuriza kanseri.

Ibyo wamenya kuri Kanseri y'impindura

Inyandiko nyinshi zigaragaza ko iyi kanseri y'impindura ihitana umubare munini cyane w'abatuye Isi, ahanini bitewe n'uko ari indwara idapfa kugaragara cyane mu bihe bya mbere iyo umuntu yamaze gufatwa nayo. Ibi bituma imenyekana itinze, bikazaza cyane umurwayi wayo.

Urugingo rw'impindura rufatwa n'iyi kanseri ruherereye inyuma y'igifu. Umurimo warwo ni ugufasha mu igogora ry'ibyo umuntu arya no gufasha umubiri kuringaniza ikigero cy'isukari iri mu maraso.

Wibasirwa n'iyi kanseri, iyo uturemangingo tugize uru rugingo rw'impindura tuvubutse (twiyongereye) ku muvuduko ukabije.

American Cancer Association ivuga ko iyi kanseri ihitana cyane abagabo kurusha abagore. Kandi ko hafi 3% by'imfu zose z'abantu bahitanwa na kanseri, iyi cancer y'impindura iza ku mwanya wa mbere.

Ibimenyetso by'iyi ndwara birimo guhorana umunaniro, kwituma umusarani weruruka, kunyara inkari zirabura, kunanuka, gutakaza ubushake bwo kurya, kuvura kw'amaraso mu mubiri, uruhu ruryaryata, kuruka no kugira iseseme n'ibindi.

Clevallland Clinic iherutse kugaragaza bimwe mu bintu bishobora gutuma wibasirwa n'iyi kanseri birimo kunywa itabi, kuba usanganywe uburwayi bwa Diyabete n'ibindi.

Inyandiko zimwe zigaragaza ko kuvura iyi ndwara hifashishwa uburyo bunyuranye burimo kubaga bagakuramo igice kirwaye cyangwa impindura yose igakurwamo. 


Iserukiramuco 'Twaje Fest' rizaba ku wa 26 Ukwakira 2024 muri BK Arena

KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM 'TWAJE' YA BURAVAN

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146539/ibintu-5-bizaranga-iserukiramuco-ryitiriwe-album-ya-buravan-146539.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)