Ibiri kuba kuri P Diddy byaba ari ingororano... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyumweru kirihiritse umuraperi wamamaye mu muziki nka P Diddy atawe muri yombi kubera ibyaha bikomeye akurikiranyweho ndetse ubugenzacyaha bukaba bwaranze ingwate ya Miliyoni 50 z'amadorali P Diddy yatanze kugira ngo arekurwe akurikiranwe ari hanze.

Ni ibyaha P Diddy yakoze mu myaka myinshi yatambutse ariko bikaba byaragarutse muri iki gihe kubera umubare w'abatangabuhamya bakomeza kwiyongera buri munsi. Bikaba bivugwa ko bamwe muri abo batangabuhamya bari barahawe udufaranga tw'inzibyo abandi bakagira ubwoba bwo kujya gutanga ikirego cy'uyu muraperi ukomeye cyane ku  Isi.

Ni amashusho akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Kanye  West avuga ko ibiri kuba kuri P Diddy ari inyiturano yo kuba mu muryango w'imbaraga z'umwijima za illuminati.

Mu bandi bari muri uyu muryango Kanye West avuga ko nabo ejo habo hari mu mazi abiri, harimo Jay Z, Beyonce, Dr Dre ndetse n'abandi benshi batandukanye byumwihariko abakunzwe cyane muri Amerika.

Muri ayo mashusho yahsyizwe hanze na The Shade room, Kanye West agira ati "Inyiturano yabo ntabwo ari nziza. Barabanza bakaguha imbaraga kugira ngo bazabashe kugukoresha iyo batabashije kugukoresha rero bakwambura buri kimwe cyose baguhaye."

Akomeza agira ati "illuminati imfitiye umujinya cyane kubera ko nanze kuba igikoresho cyabo ngo bankoreshe. bashobora gukoresha P Diddy, Jay Z, Beyonce ariko uwo si nge. Barashaka ko mba Kanye West kandi ngewe ndi Ye. Umuntu wenyine ushobora kungenzura no kunkoresh ni Imana gusa."

Muri aya mashusho, Kanye West ahishura ko Nyina atakiri ku Isi kubera ko bamutanzemo igitambo ndetse agahishura na bamwe mu byamamare byagiye bitanga abo mu miryango yabo kugira ngo bajye muri uyu muryango.

Agira ati ":Mama ntabwo ahari kubera bamutanzemo igitambo, Michael Jordan yatanzemo igitambo Papa we, Dr Dre yatanze umuhungu we. Iyo uri muri Hollywod, uba ugomba gutanga ibitambo byinshi kugira ngo uhabwe imbaraga n'amafaranga hanyuma nawe ukaba igikoresho cyabo."

Muri aba bose Kanye West avuga ko batanze ibitambo harimo na mama we, bose barapfuye mu myaka yatambutse. Ku wa 10/11/2007 nibwo mama wa Kanye West wutwaga Donda West yitabye Imana, mu mwaka wa 1993, nibwo papa wa Michael Jordan yitabye Imana naho umuhungu wa Dr Dre yitabye Imana muri 2009 azize kunywa ibiyobyabwenge byinshi.

Muri aya mashusho, Kanye West avuga ko Imana imukunda akaba ariyo mpamvu yemeye kuyigarukira akaba umukirisitu agatandukana n'iyi myuka mibi ikoresha abantu hanyuma nayo  ikabaha ibyo bayifuzaho.

Muri ayo mashusho amaze iminsi, Kanye West aba yemeza ko ibi byose biri guhurirana kuri P Diddy ari ingororano z'umuryango wa Illluminati akaba ariyo mpamvu byongeye byagaruwe kubera ibihe bitoroshye uyu muhanzi ari gucamo.

Si P Diddy wenyine wavuzweho kuba mu muryango wa Illuminati ahubwo n'abo mu muryango we barimo umuhungu we, King Commb,  byavuzwe ko ari muri uyu muryango ukorana n'imyuka mibi mu gutanga igikundiro n'amafaranga.

Mu ntangiror z'uyu mwaka, uyu muhungu wa P Diddy witwa King Combs nawe watangiye kuregwa ibyaha nk'ibya Papa we byo gufata ku ngufu no guhohotera ab'igitsina gore, yagaragaye yambaye imyenda iriho ibirango by'umuryango wa Illuminati bikaba bivugwa ko nawe yaba ari muri uyu muryango wa illuminati.

Si ubwa mbere bivuzwe ko P Diddy yaba ari muri uyu muryango wa Illuminati kuko kuva mu myaka ya cyera byavugwaga ko igikundiro afite agikesha uyu muryango w'imbaraga z'umwijima.

Nyamara n'ubwo bivugwa benshi bagatanga ubuhamya bw'uyu muryango ndetse benshi bagahuriza ku bimenyetso bigaragaza umuntu uba uri muri uyu muryango, nta hantu hazwi uyu muryango wa illuminati ukorera.

N'ubwo bigoye kwemeza cyangwa guhakana ko ibiri kuba kuri P Diddy ari ingororano y'umuryangowa Illuminati kuko akenshi ashinjwa n''abafite amakuru kuri uyu muryango kandi nabo bakemeza ko bawubayemo, mu mpera z'umwaka wa 2023 nibwo hakwirakwijwe amakuru avuga ko P Diddy yananiwe kwishyura ifatabuguzi muri uyu muryango wa Illuminati (Illuminatui subscription)

Kugira ngo akenshi ube muri uyu muryango w'imbaraga z'umwijima, bivugwa ko ugomba gutanga igitambo hanyuma nawe ugahabwa ibyo wifuza byiganjemo igikundiro ndetse n'amafaranga. Akenshi kandi usanga abo bivugwa ko bari muri uyu muryango bakunze kwibikaho ibihembo bikomeye ku isi bibazanira igikundiro n'amafaranga.


Kanye West aherutse gutangaza ko ibiri kuba kuri P Diddy ari inyiturano ya illuminati


Ibirego bikomeje kwiyongera kwa P Diddy



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147166/ibiri-kuba-kuri-p-diddy-byaba-ari-ingororano-ya-illuminati-147166.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)