Uru rusengero rwitwaga 'Light of Jesus' rukaba urwa Uwamariya Consolée uzwi cyane nka Mama Ito. Rwari rwubatse mu Mudugudu wa Cyurusagara mu Kagari ka Karama ho mu Murenge wa Kanombe mu Mujyi wa Kigali.
Aho rwari rwubatse ubu hasigaye imbuga ngari mu gihe inzego z'ibanze zitangaza ko kuhubaka urundi bishoboka mu gihe byaba bikurikije amategeko.
Ubwo twageraga ahari hubatse urwo rusengero, twahasanze abaturage bahaturiye bavuga ko na bo batunguwe n'ibyabaye gusa hari n'abemera ko urwo rusengero rwari runini ariko rwubatse mu buryo buteye impungenge, kuko hari aho inkuta zari zarasadutse.
Ubwo twageragezaga kuvugana na Uwamariya kuri iki kibazo cy'urusengero rwe, yirinze kugira icyo adutangariza ngo kuko urusengero rwamaze gusenywa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Karama urwo rusengero rwari rwubatsemo, Bayingana Pierre Claver, yemereye IGIHE ko urwo rusengero rwasenywe n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze nyuma yo gusaba Uwamariya kurusenya kuko rutari rwujuje ibisabwa, ariko ntabikore.
Yagize ati "Ni urusengero rwari rwubatse mu buryo bw'akajagari kuko rwari rufite nka metero 15 z'ubujyejuru ariko rutagira inkingi. Ikindi cyagendeweho ni uko nta n'icyangombwa rwubakiweho, nta n'umu-ingénieur uzwi warwubatse ku buryo twari kugira icyizere ko abantu barusengeramo batekanye. Twabonaga rwateza ibibazo mu buryo bumwe cyangwa ubundi kuko rwubatswe mu byiciro bagenda bongeraho ikindi gice."
Bayingana yakomeje avuga ko ubuyobozi butabyutse bufata icyemezo cyo kuza kurusenya butabanje kumenyesha nyir'urwo rusengero.
Ati "Urusengero rwari rufunze mu zitujuje ibisabwa, [ariko] rwo dusanga rugomba gusenywa. Twandikiye nyirarwo tumuha n'iminsi itanu yo kurwisenyera ariko iyo minsi irarenga. Iyo iminsi twamuhaye yo kuba yarusenye irenga ariko yarabitangiye, twari kumureka agakomeza kubyikorera ku muvuduko w'abo yahaye akazi ariko ntiyigeze abitangira. Ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kohereza abantu baza kurwisenyera."
Amakuru aturuka mu baturiye urwo rusegero, ni uko nyirarwo yari aherutse gusabwa kuvugurura ubwiherero arabikora ariko ngo batunguwe no kubona baza gusenya urusengero rwose.
Ibi na byo Bayingana yasobanuye uko byagenze. Ati "Ubwo bwiherero ukuntu yabwubatse ni kwa kundi twasuraga abantu n'ubwiherero tukabukemanga na bwo bufite ikibazo. Ubwo twarahatirimutse ahita atangira kubwubaka ariko niba afite icyangombwa cyo kubwukaba akikwereke."
Uyu muyobozi yakomeje asobanura impamvu yo gusenya uru rusengero, ati "Ni uko urusengero rutari rwujuje ibisabwa byonyine, byaba akarengane tumubujije kubaka urundi ariko ubu yemerewe kwaka ibyangombwa agatangira bushyashya kuko aho rwari ruri si mu manegeka."
Uwo Munyamabanga Nshingwabikorwa yongeyeho ko urwo rusengero atari rwo rwasenywe rwonyine mu Kagari ayobora kuko n'urundi rwitwaga 'Ishyanga Ryera' rwasenywe kandi ko ba nyirarwo nta kibazo babigizeho kuko babibonaga ko rutujuje ibisabwa. Izo nsengero zombi kandi ngo ni zo zagombaga gusenywa zonyine mu Kagari ka Karama.
Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yatangaje ko igenzura ry'insengero mu gihugu hose ryageze ku nzu zisengerwamo 14.094 zikoreshwa n'amadini n'amatorero atandukanye, risiga izirenga 9.000 zifunzwe kubera kutuzuza ibisabwa.
Ni mu gihe inyubako 336 zisengerwamo basanze bitewe n'aho ziri cyangwa uko zimeze, zitakomeza gukorerwamo ibikorwa by'amasengesho ahubwo zigomba gusenywa.
Video igaragaza urusengero ruri gusenywa
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibitaravuzwe-ku-rusengero-ruherutse-gusenywa-i-kanombe