Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byatangije Kaminuza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biturutse kuri gahunda ya Minisiteri y'Ubuzima yo kongera umubare w'abakora mu rwego rw'ubuvuzi izwi nka '4X4 reforms' igamije gukuba kane umubare w'abakora muri urwo rwego, ibi bitaro byiyemeje gutangiza Kaminuza ya Africa Health Sciences University.

Iteka ryo muri Mata 2024 ryemerera Africa Health Sciences University gutangira gukora rikanayiha ubuzima gatozi.

Iryo teka ryasobanuye ko AHSU yemerewe gutanga inyigisho z'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza 'Masters' mu gutera ikinya, kuvura indembe; kubaga abantu; ubuvuzi bw'indwara z'imbere mu mubiri; ubuvuzi bw'ababyeyi; ubuvuzi bw'abana.

Hari kandi gutanga amasomo arebana n'ibijyanye na Farumasi, Ubuforomo, Ububyaza, gusuzuma hakoreshwejwe Radio no gukora muri laboratwari.

Kuri iyi nshuro, iyi Kaminuza yatangije amasomo y'ububyaza aho ku ikubitiro yahereye ku banyeshuri 40 batoranyijwe mu barenga 1200 bari basabye kuyigamo bagiye kwiga icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.

Ni amahirwe akomeye ku bagiye gutangirana n'iyi Kaminuza kuko abatoranyijwe bazishyurirwa amafaranga y'ishuri, bagahabwa aho kuba n'amafaranga abatunga ku ishuri.

Abo batoranyijwe hagendewe ku batsinze neza ibizamini by'amashuri yisumbuye by'umwihariko isomo ry'ibinyabuzima, 'Biology', ariko kubera ko abari basabye bari benshi bituma hakoreshwa ibizamini byaba ibyanditse n'ibyo kuvuga.

Abanyeshuri 40 bahize abandi ni bo batoranyijwe bagiye gutangira kwiga.

Abiga muri Africa Health Sciences University bazajya biga umwaka wa mbere mu ishuri ariko imyaka ikurikiyeho amasomo azajya akomereza mu bitaro bitandukanye birimo ibya Kacyiru, Nyarugenge, Muhima n'Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Bamwe mu banyeshuri bagiye gutangira kwiga muri iyi kaminuza bagaragaje akanyamuneza bemeza ko bigiye kubafasha kugera ku ntego zabo mu rwego rw'ubuvuzi nk'uko Kayihoza Kevine Ntawuyifasha yabitangarije IGIHE.

Ati 'Kubona aya mahirwe ni umugisha ukomeye cyane, ubu mfite intego zo gukora cyane ngatsinda ku buryo ngira ubushobozi bwo gufasha ababyeyi bazajya bangana. Kuva nkiri muto numvaga nzakora ibijyanye n'ubuganga ariko nari ntaramenya aho nzabyigira.'

Mugenzi we Nina Shania Kamikazi, yagize ati 'Ni umugisha kubona mu bana benshi bari bagerageje gusaba, ndi muri bake batoranyijwe. Ni amahirwe ngomba gukoresha mu kubaka ahazaza hanjye kandi ndatekereza ko aha ari ho hanyaho hazabimfashamo.'

Kamikazi yakuranye inzozi zo kuba mu rwego rw'ubuvuzi cyane nk'ububyaza kuko yumva ko ari umwuga mwiza kandi ukaba umuhamagaro kuri we.

Umuyobozi ushinzwe serivisi z'ubuvuzi mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, Dr. Sendegeya Augustin, yagaragaje ko iyo Kaminuza yitezweho gutanga igisubizo mu gukemura ikibazo cy'umabare muke w'abize by'ubuvuzi.

Ati 'Twahawe inshingano zo kutaba ibitaro gusa, tureba mu bushobozi dufite n'ibyo dushobora gufatanya n'ubuyobozi bwiza tubona ko twashyiraho na Kaminuza izabarizwamo gahunda zitandukanye zijyanye n'imyigishiririze y'ibijyanye n'ubuvuzi.'

Yakomeje ati 'Ije kongera umubare w'abakozi mu byerekeranye n'ubuvuzi. Si umubare wonyine ahubwo ni no kugira abakozi bafite ubushobozi buhagije batanga serivisi zisumbuyeho kandi dutekereza ko turebye uko twabitangiye n'ubwunganizi dufite tuzabigeraho.'

Yagaragaje ko ku biga mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, amasomo azajya atangirwa mu bitaro bya Kibungo mu Karere ka Ngoma n'Ibitaro bya Kibuye mu Karere ka Karongi.

Ibyo bizatuma ibi bitaro byongererwa ubushobozi ku buryo na serivisi zihatangirwa ziyongera abaturage na bo bakabyungukiramo.

Africa Health Sciences University iri gukorera mu nyubako izwi nka Kacyiru Executive Apartment iherereye Kacyiru hafi n'ibitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Bamwe mu bayobozi bashinzwe iyi kaminuza
Kayihoza Kevine Ntawuyifasha yishimiye kuba mu ba mbere bagiye kwiga muri iyi Kaminuza
Abakozi bazaba bari hafi y'aba banyeshuri
Nina Shania Kamikazi yizeye ko iyi Kaminuza izamufasha kugera ku nzozi ze
Abanyeshuri 40 bagiye kwiga muri iyi Kaminuza bazishyurirwa amafaranga y'ishuri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibitaro-byitiriwe-umwami-faisal-byatangije-kaminuza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)