Ibitekerezo – FERWAFA yemeje ko abakinnyi b'abanyamahanga bakina ari 10 ku mukino, hakabanza 6 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umupira w'Amaguru, FERWAFA, ryongereye umubare w'abanyamahanga bakina mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona ya Ruhago.

Iki cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa 1 Nzeri 2024, kigena ko abanyamahanga bemerewe kujya mu kibuga ari 6 mu gihe abajya ku rupapuro rw'umukino ari 10.

Ni ukuvuga ko ikipe ishobora gushyira mu kibuga abakinnyi 6 b'abanyamahanga ariko abandi 4 basigaye bakaza kujya basimbura, aho ishobora gukuramo umunyamahanga, igashyiramo undi.

Itangazo ryo kuri uyu wa 1 Nzeri 2024, rivuga ko amakipe yo mu cyiciro cya mbere yemerewe gushyira ku rupapuro rw'umukino, abakinnyi b'abanyamahanga  batarenze 10.

Mu itangazo FERWAFA yatangaje yagize iti 'Amakipe yo mu cyiciro cya mbere yemerewe gushyira ku rupapuro rw'umukino (Team sheet/feuille de match) abakinnyi b'abanyamahanga batarenze icumi (10) no gukinisha abakinnyi b'abanyamahanga batarenze batandatu (6) mu kibuga.'

Iki cyemezo ntabwo cyakunze kuvugwaho rumwe ndetse Umutoza w'Ikipe y'Igihugu, Torsten Frank Spittler, aherutse kuvuga ko kongera umubare w'abanyamahanga muri shampiyona byadindiza umupira w'amaguru n'iterambere ryawo.

Kuri we ngo bishobora gutuma Ikipe y'Igihugu itazongera kubona abakinnyi beza ikinisha mu gihe igiye mu marushanwa.

Mu bandi bagize ibyo batangaza, Umunyamakuru Sam Karenzi abinyujije ku rubuga rwa X yagize ati 'Nubwo mbibonamo kwikiza abayobozi b'amakipe n'igitutu cy'itangazamuku! Ariko ntacyo kwasama kubi ni ukurira.'

Kakooza Nkuliza Charles aganira na Radio ya Fine FM yanenze uyu mwanzuro ati 'Ibi ni nko kuba ufite umwana urwaye inzoka, mu mumuvura ukamuha umuti uvura igituntu.'

Umuyobozi wa Rwanda Premier Board, Hadji Youssuf Mudaheranwa we ati 'Hari icyo bifashije, ntabwo ari 100% nk'uko byifuzwaga ngo twongere umubare mu kibuga hagati, ariko byibura nko kuri 80%, igisubizo cyabonetse.'

The post Ibitekerezo â€" FERWAFA yemeje ko abakinnyi b'abanyamahanga bakina ari 10 ku mukino, hakabanza 6 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ibitekerezo-ferwafa-yemeje-ko-abakinnyi-babanyamahanga-bakina-ari-10-ku-mukino-hakabanza-6/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibitekerezo-ferwafa-yemeje-ko-abakinnyi-babanyamahanga-bakina-ari-10-ku-mukino-hakabanza-6

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)