Ibiza ku isonga mu ihohoterwa rikorerwa mu mashuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubushakashatsi bwakorewe ku banyeshuri 662 mu bigo 10 bitandukanye.

Bwagaragaje ko 87,0% by'abahungu bakoresha amagambo mabi mu gihe abakobwa banze ko bakorana imibonano mpuzabitsina, 82,7 % bakabatuka iyo banze ubushuti bwabo, 81,7% bakoresha amagambo asebanya, 70,9% bakubita abakobwa mu gihe banze ubushuti na ho 69,6% babakubita mu gihe banze ko baryamana.

Bwerekanye ko kandi 68,1% by'abakobwa bakoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato, 64,4% basekwa mu gihe bari mu mihango n'aho 53,4% bakorwa ku myanya y'ibanga batabishaka naho 68.1% basambanywa ku gahato.

Ku ruhande rw'abarimu bakorera abanyeshuri b'abakobwa ihohoterwa usanga nibura 88,0% babasezeranya amanota meza, 87,4% babashukisha amafaranga, 76,2% babatera ubwoba iyo banze ubusabe bwa bo, 75% bakabaha amanota make, 62% bakabasambya ku gahato mu gihe 67,0% batuka abakobwa iyo banze ubusabe bw'abo.

Mu bakoreweho ubushakashatsi nibura 4,6% bakoze imibonano mpuzabitsina n'abo bahura mu kigo cy'ishuri. Harimo 3,0% babikoze n'abanyeshuri bagenzi babo mu gihe 1,6% babikoranye n'abarimu.

Abagera kuri 1,9% batewe inda bagifite imyaka iri munsi ya 15.

Abanyeshuri 59% babajijwe, bagaragaje ko bazi uburyo bwo kugaragaza ihohoterwa bakorerwa, nyamara abatinyuka kurigaragaza ni 37,3% gusa.

Umuyobozi Mukuru wa YWCA, Uzamukunda Pudentienne, agaragaza ko iki ari ikibazo gikwiye guhagurikirwa n'inzego zose zireberera umuryango Nyarwanda.

Ati 'Hakenewe kongera ubukangurambaga kandi tugakurikirana neza ko abana bose abahungu n'abakobwa bigishijwe, umuco wo guhohotera ukaba kirazira mu mashuri yacu. Ubikoze akaba azi ko hari ibihano biteganyijwe, kandi abantu bakareka kurebera ihohoterwa, bakajya babivuga.'

Imiryango yakoze ubu bushakashatsi yagaragaje ko nubwo hashyizweho amategeko n'amwe mu mabwiriza arebana no guteza imbere uburinganire mu mashuri hakiri imbogamizi ku bakobwa kuko bakunze guhura n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mineduc yasabwe kongera gusura ibigo by'amashuri bitandukanye hakanavugururwa amabwiriza y'imyitwarire abigenga ndetse n'uburyo bwo kumenyekanisha ibikorwa by'ihohoterwa.

Abakobwa 37,3% ni bo bashobora gutanga amakuru ko bakorewe ihohoterwa
Ubwo hamurikwaga ubwo bushakashatsi, hagaragajwe ko hakiri ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu mashuri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiza-ku-isonga-mu-ihohoterwa-rikorerwa-mu-mashuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)