Iburasirazuba: Guverineri Rubingisa yahaye umukoro abayobozi b'amashuri mu kugabanya akunze gutwarwa n'umuyaga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa yatanze mu nama y'uburezi yahuje Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba n'abayobozi b'ibigo by'amashuri byose byo muri iyi Ntara ndetse n'abandi bayobozi bafite aho bahuriye n'uburezi. Ni inama yari igamije kurebera hamwe ishusho y'uburezi muri iyi Ntara, itangira ry'amashuri no gufata ingamba zigamije guteza imbere uburezi.

Tariki ya 7 Nzeri 2024, ubwo haburaga iminsi mike ngo amashuri atangira imvura ivanze n'umuyaga yasenye ibyumba by'amashuri 11 ku Rwunge rw'Amashuri rwa Migongo riherereye mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, nyuma ubuyobozi bukaba bwaratanze aabati yo kurisana.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko muri iki gihe biba ari mu itangira ry'amashuri usanga hari imvura nyinshi ikunze no gusenya ibyumba by'amashuri bimwe na bimwe biba bitaziritse neza. Yavuze ko asanga umuti w'iki kibazo ari uko abayobozi b'ibigo by'amashuri batera ibiti byinshi binyuze mu marushanwa yo kurengera ibidukikije.

Ati 'Ibigo by'amashuri guhera hasi mu nshuke, mu biga mu mashuri abanza n'ayisumbuye bagire amatsinda y'ibidukikije, tugiye kwinjira mu gihembwe cy'ihinga batere ibiti abana babikurikirane bizakure. Icyo tubivugira ni uko nk'ahantu henshi tubona amashuri n'inzu tubamo zitwarwa n'umuyaga ahenshi aho tugera usanga baba bataziritse ibisenge cyangwa bataranateye ibiti.'

Guverineri Rubingisa yasabye abayobozi b'ibigo by'amashuri gushyiraho amarushanwa ajyanye no kurengera ibidukikije no kurwanya ibiza, abana bagatera ibiti kuburyo babafasha mu kubishyiramo imbaraga. Yavuze ko inzego z'ibanze hirya no hino zifite ubushobozi bwo gukora ubuhumbikiro bw'ibiti kuburyo babiheraho babitera hirya no hino ku mashuri.

Umubyeyi witwa Rusagara Faustin wo mu Karere ka Bugesera, yavuze ko ibigo by'amashuri bikwiye gukora uturima tw'igikoni duhoraho, Leta ikanabaha ibiti by'imbuto akaba ari byo batera kuko ngo bazana umumaro wo kuzana amahumbezi ku ishuri kandi byazanera abana bakabona imbuto zo kurya.

Umuyobozi w'ikigo cy'amashuri cyo mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko ubuyobozi bw'imirenge n'utugari baramutse bakoze ubuhumbikiro bwinshi bakabaha ibiti nta kabuza babitera ariko ko usanga bagorwa no kubigura kandi nta ngengo y'imari baba bafite.

Yavuze ko bagiye kwifashisha impanuro bahawe zo gukoresha amarushanwa hagamijwe kurengera ibidukikije kandi ko bizeye ko bizatanga umusaruro mu kongera ibiti by'imbuto ku mashuri n'ibindi biti byinshi bakeneye.

Kayitesi vanis umwarimu wo mu Karere ka Gatsibo we yatanze urugero rwa Gatsibo igwije imbuto, gahunda iri muri aka Karere avuga ko nubwo atari hose yatanze umusaruro ariko ko yongereye ibiti by'imbuto ku mashuri kuburyo n'abandi bayifashishije babyongera.

Guverineri Rubingisa yasabye abayobozi b'amashuri gutera ibiti byinshi byabafasha mu kuzana umwuka mwiza
Aya mashuri aheruka gutwarwa n'umuyaga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-guverineri-rubingisa-yahaye-umukoro-abayobozi-b-amashuri-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)