
Ku wa 31 Kanama 2024 ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byanatewe inkunga kandi n'ikinyobwa cya Primus byatangiriye i Musanze.
Aho abantu bitabiriye ku bwinshi ndetse abahanzi nabo bari biteguye kandi batanga ibyishimo bisendereye.
Ni ibitaramo byatangijwe n'umuziki uvanze neza na DJ Trick.
Abashyushyarugamba bashoboye aribo Bianca na Buryohe.


Ku rubyiniro habanjeho Kenny Sol watumiwe muri ibi bitaramo ku nshuro ya mbere. Yatanze ibyishimo mu ndirimbo zitandukanye abifashwamo n'umubyinnyi Uwase Bianca ubihuza no kugaragara mu ndirimbo zitandukanye (umu-video vixen).
Kenny Sol kandi yatunguranye aririmba indirimbo 'Ku musenyi' ya Jay Polly.Mu kiganiro n'itangazamakuru, yatangaje ko amwubaha ariko byumwihariko iyo ndirimbo ariyo yakuyeho inganzo y'indirimbo 'Haso'.


Bwiza umuhanzikazi rukumbi uri mu bazazenguruka muri ibi bitaramo, yagaragaje koko akwiye kuba Brand Ambassador wa MTN, atungurana aririmba yigize ucuruza amayinite y'iki kigo cy'itumanaho cyamaze kuba ubukombe.Yatanze ibyishimo mu bihangano bitandukanye akora agashya mu kwamamaza MTN
Nk'uko byari byitezwe, Bushali yahaye ibyishimo bisendereye abakunzi bitabiriye ibi bitaramo, uyu mugabo amaze gushinga imizi mu kugira igikundiro ku rubyiniro mu ndirimbo ze zikoze mu njyana ya 'Kinya-trap'.


Danny Nanone utaherukaga mu bitaramo bigari bizenguruka igihugu ariko waheruka gutangaza ko yiteguye nyuma y'uko yize umuziki kandi akaba anafite ibihangano bitandukanye bigezweho, yaserutse mu buryo bwihariye.


Chriss Eazy uri mu basore bagezweho muri iki gihe mu muziki ni we wabanje ku rubyiniro mbere y'uko hajyaho Bruce Melodie waririmbye iminota itari micye ari nako afashwa n'ababyinnyi bazwi nka Theee Baddest.
Ibi bitaramo bikaba biri gukorwa mu buryo bwa 'Live' aho amatsinda y'abacuranzi arimo Symphony na Sonic Band yagaragaye afasha abahanzi.
Ibi bitaramo bizakomereza i Gicumbi tariki ya 07 Nzeri 2024, i Nyagatare 14 Nzeri 2024, i Ngoma 21 Nzeri 2024, i Bugesera 28 Nzeri 2024, i Huye 05 Ukwakira 2024, i Rusizi ku wa 12 Ukwakira 2024 bisorezwe i Rubavu 19 Ukwakira 2024.



