Ibyaranze Rwanda premier league umunsi wayo 4 : Rutsiro FC irayoboye, Rayon Sports mu nzira shya, Vision FC Mu gihirahiro - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku matariki ya 21, 22 na 23 Nzeri 2024, habaye imikino y'umunsi wa 4 wa shampiyona y'u Rwanda, aho amakipe atandukanye yerekanye ubushake bwo guhatana no gushaka intsinzi. Byari imikino ishyushye yakiniwe ku bibuga bitandukanye mu gihugu hose, irimo ibitego 12 byatsinzwe mu mikino yose uko ari itandatu.

Muri Stade Amahoro, umukino wari utegerejwe n'abafana ba Rayon Sports warangiye ikipe y'i Nyanza ibonye amanota atatu ya mbere muri uyu mwaka w'imikino nyuma y'itsinzi y'igitego 1-0 kuri Gasogi United. Ni umukino watangiye saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, aho Rayon Sports yihagazeho itsinda ku gitego cya Charles Baale ku mupira mwiza yahawe na Iraguha Hadji. Iyi ntsinzi yari ingenzi cyane kuko Rayon Sports yari imaze imikino ibiri idatsinda, bituma yikura mu kaga ikomeza no kurwana kuza Ku mwanya mwiza ku rutonde rwa shampiyona.

Charles Baale watsindiye Rayon sports igitego
Bassane umwe mubakinnyi bigaragaje mu mukino wahuje Gasogi United na Rayon Sports
Iraguha Hadji watanze umupira ivamo igitego cya Rayon sports

Mu yindi mikino yabaye, ikipe ya Mukura Victory Sports yakiriye Vision FC mu karere ka Huye. Vision FC, ikomeje guhura n'ibibazo by'imyitwarire mibi, yongeye gutsindwa ku bitego 2-1. Ibitego bya Mukura byatsinzwe na IRUMVA Justin ku munota wa 4 n'ikindi cya Boateng Mensah ku munota wa 12. Ku ruhande rwa Vision FC, igitego cy'impozamarira cyatsinzwe na STEPHEN Bonny ku munota wa 24. Uyu mukino wahaye Mukura VS andi manota atatu y'ingirakamaro mu rugamba rwo kuguma mu makipe akomeye.

 

 

Mu mujyi wa Kigali, Rutsiro FC yakomeje kwerekana ko ari ikipe ikomeye, aho yanganyije na AS Kigali 0-0 kuri Kigali Pele Stadium. N'ubwo bitabashije kubona intsinzi, Rutsiro FC yihagazeho itakaza amanota abiri gusa, bikayihesha kuba ikomeje kuba ku mwanya mwiza n'amanota 7, imikino itatu idatsindwa.

Mu karere ka Huye, Musanze FC yihanije ikipe y'Amagaju FC iyitsinda ibitego 3-0. Bizimana Valentin yatsinze ibitego bibiri ku munota wa 27 no ku munota wa 38, naho igitego cya gatatu cya Musanze cyatsinzwe na Salomon Adenyika ku munota wa 85.

Police FC nayo yakinnye kuri tariki ya 23 Nzeri 2024, itsinda Muhazi United ibitego 3-0 kuri Kigali Pele Stadium. Ibitego bya Police FC byatsinzwe na Richard Kilongozi, Bigirimana Abedi na Ani Elijah.

 

Ku rundi ruhande, Gorilla FC yihagazeho imbere ya Marines FC iyitsinda igitego 1-0 kuri Kigali Pele Stadium. Iki gitego cyonyine cy'umukino cyatsinzwe na Karenzo Alex ku munota wa 75, bituma Gorilla FC yegukana amanota atatu.

Mu karere ka Bugesera, ikipe ya Bugesera FC yari yakiriye Etincelles FC, umukino urangira amakipe yombi anganyije 1-1. Bugesera FC yabanje igitego cyatsinzwe na Bizima Yannick ku munota wa 44, ariko Etincelles FC iza kwishyura ku gitego cya Nsabimana Hussein ku munota wa 60. Ni umukino waranzwe no guhangana gukomeye hagati y'amakipe yombi.

Ikipe ya Bugesera FC
Ikipe ya Etincelles FC

Umunsi wa 4 wa shampiyona y'u Rwanda wasize hinjiye ibitego 12 mu mikino itandatu, aho imikino itatu yarangiye amakipe atsinda, indi itatu ikarangira amakipe agabana amanota.

Ikipe yatsinze ibitego byinshi ni police FC Ku munsi 4 wa Rwanda premier league yatsinze ibitego 3 , Muhazi niyo yinjijwe ibitego byinshi ibitego 3.

Igitego cyabonetse cyihuse cyatsinzwe ikipe ya Vision FC itsindwa na Mukura VS Ku munota wa 4, Umukinnyi wa gitsinze ni IRUMVA Justin.

Umukino utarabonetsemo ibitego ni uwahuje AS Kigali na Rutsiro FC banganyije [0-0]

Umukino w'itabiriwe cyane ugereranyije ni Gasogi United na Rayon Sports ushobora kuba wariyaniriwe na bagera Ku bihumbi 14.



Source : https://yegob.rw/ibyaranze-umunsi-wa-4-wa-shampiyona-rayon-sports-akagozi-karacitse-vision-ikomeje-kubura-viziyo-rutsiro-iraziyoboye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)