Ibyihebe byo muri RNC byiyemereye ko ntacyo byageraho, ubwabyo bikibaswe n'umwiryane. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Burya umusazi koko arasara akagwa ku ijambo. Mu mahomvu menshi ibyihebe byo muri wa mutwe w'iterabwoba, RNC, byavugiye kuri 'ZOOM' , tariki 24 Nzeri 2024, nibura byahishuye ko bimaze imyaka isaga 14 mu mwiryane ushingiye ku kurwanira imyanya, ngo bikaba byarashegeshe bikomeye imigambi yose yari igamije kurwanya ubutegetsi bw'u Rwanda.

Muri icyo' kiganiro' humvikanyemo Frank Ntwari wahiritse Kayumba Nyamwasa ku butegetsi bwa RNC. Hari harimo kandi Faustin Rukundo, icyegera cya Ntwari, na Denis Serugendo, umunyamabanga mukuru w'ikiryabarezi.

Mu byo bavuze nta gishya kirimo kuko hafi ya byose byari bisanzwe ku Karubanda, ariko kuba byivugiwe na ba nyirubwite birashimangira ukuri kwari gusanzwe kuzwi.

Abo bose ubwabo bitangiye ingero zerekana ko kuva muw'2010 RNC ishingwa, yaranzwe no gusubiranamo bitewe n'icyo bise' kwikanyiza' kw'abasimburanye ku butegetsi, ndetse benshi mu batangije ako gatsiko k'ibisambo barirukanwa, abandi barasezera.

Havuzwe Gerard Gahima na mwenenyina Théogène Rudasingwa birutse rugikubita, bajya gushinga 'New RNC' itaramaze kabiri. Hakurikiyeho Jean Paul Turayishimiye na Tabitha Gwiza, mbere y'uko Kayumba Nyamwasa, Jérôme Nayigiziki n' agatsiko kabo berekwa umuryango.

Kugeza ubu abanyazwe ntawe uzi neza icyo baturamanye, nubwo hari amakuru avuga ko nabo barimo gutegura uburyo bazagaruka ku butegetsi bwa RNC.

Nubwo muri RNC babyita ' kumaranira ubutegetsi', ntawe utazi ko mu by'ukuri ibyo byihebe bipfa ibisabano n'ibisahurano biva mu njiji z'abayoboke, bahora bizezwa ko ubutegetsi bw'uRwanda buri hafi guhirima, bakaza kugabagabana ibyo Abanyarwanda bagezeho biyushye akuya, bo bacura imigambi yo kubisenya.

Abakurikiye urubanza rwa Callixte Nsabimana' Sankara' n'abahoze ari abarwanyi ba P5, mwiyumviye neza uburyo Kayumba Nyamwasa yanyereje imisanzu asaruza mu mpunzi, ubu akaba ari umuherwe utunze za rukururana, izo mpunzi zo zicira isazi mu jisho.

Gutunga agatoki ubwo busambo n'ubusahuzi ngo byanaviriyemo benshi mu bayoboke ba RNC kwicwa. Havugwa nka Abdu Nour Nsanzamaho, Abdul seif Bamporiki, Casmir Nkurunziza, Gabriel Kanyangoga, Mukarugwiza Petronile bitaga' Mama Bonheur', n'abandi benshi barimo Ben Rutabana ngo waba yararigishijwe ku kagambane ka Nyamwasa n'abambari be.

Iyo nama yo kuri 'Zoom' rero ngo yari igamije kwiyunga hagati y'ibyihebe bya RNC, ariko amagambo asesereza abayihozemo, abita 'abibone bishakira ikuzo, badafite icyo bageza ku ihuriro', nta cyizere cy'ubwiyunge atanga. Nta muntu wo ku ruhande rwa Nyamwasa wigeze akopfora.

Undi wahawe ijambo ni Bihemu JMV Ndagijimamna wo mu kindi kiryabarezi 'RBB', kitagira umutwe n'ikibuno. N'ikimenyimenyi abagitangije bagipanduye rugikubita, bashinja uwo Ndagijimana kutagira umurongo wa politiki ugaragara.

Ndagijimana ni umuntu n'abiyita' opozisiyo' batagirira icyizere, kubera kubura ubunyangamugayo mu migirire ye. Kumwiyambaza mu kiganiro rero, nabyo bikaba byarushijeho kwambika ubusa Frank Ntwari n'ibyihebe bigenzi bye.

Ngabo rero abantu bananiwe kwiyobora ubwabo, bakaba bumva bayobora Umunyarwanda w'iki gihe, wamaze kugaragaza ko atakiri 'humiriza nkuyobore' . Icyiza ni uko RNC nayo yiyemerera ko ari impumyi isaba kurandatwa, bityo idashobora kurandata abandi.

The post Ibyihebe byo muri RNC byiyemereye ko ntacyo byageraho, ubwabyo bikibaswe n'umwiryane. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ibyihebe-byo-muri-rnc-byiyemereye-ko-ntacyo-byageraho-ubwabyo-bikibaswe-numwiryane/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibyihebe-byo-muri-rnc-byiyemereye-ko-ntacyo-byageraho-ubwabyo-bikibaswe-numwiryane

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)