Ibyo kuzibukira kuri Uwayezu Jean Fideli wegu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu Wa Katanu taliki ya 13 Nzeri 2024 nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ubu bwegure ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo aho yanditse iti "Perezida Jean Fidele Uwayezu yafashe umwanzuro wo guhagarika inshingano zo kuyobora umuryango wa Rayon Sports ku mpamvu z'uburwayi".

Uwayezu Jean Fideli yeguye ku mwanya wo kuyobora Rayon Sports yari yaragiyeho mu kwezi kwa 10 kwa 2020 nyuma y'uko iyi kipe yari ifite ibibazo mu buyobozi byari hagati ya Munyakazi Sadate wayoyoboraga icyo gihe ndetse n'abandi bayobozi bayiyoboye kera bari mu cyiswe 'Imena za Rayon Sports'. Â 

Icyo gihe hari hifashishijwe u Rwego rw'igihugu rw'imiyoborere myiza (RGB) mu gutegura amatora aho hari hategetswe ko ntawemerewe kwiyamamaza kandi yari yarigeze aba mu boyobozi bwa Rayon Sports. 

Nyuma yuko Uwayezu Jean Fideli ariwe utorewe kuyobora Rayon Sports hari ibibazo by"ungutu yagombaga guhangana nabyo birimo kuba iyi kipe yari ifite ubukene bukomeye bitewe n'ikibazo cya COVID-19 cyari cyaragize ingaruka ku makipe menshi ndetse n'ibindi.

Nubwo benshi bavuga ko hari ibyagiye bimunanira birimo cyane cyane ibijyanye no mu kibuga ariko hari ibyo azibukirwaho ;

Uwayezu Jean Fideli yakemuye ibibazo by'imanza Rayon Sports yahoragamo

Mbere yuko uyu mugabo yinjira muri Rayon Sports byaragoranaga kuba hashira umwaka iyi kipe idafite urabanza rw'imukinnyi cyangwa umutoza wayireze mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA cyangwa mu impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi FIFA bitewe nuko yamwirukanye mu buryo bunyuranyije n'amategeko ,hari ibitubahirijwe mu masezerano yagiranye nayo cyangwa se kuko hari imishahara itamuhaye.

Akenshi izi manza yaranazitsindwaga ugasanga buri mwaka hari amafaranga menshi itakaza kuberazo kandi yagagakoreshejwe ibindi.

Yaciye amashyamba muri Rayon Sports

Mbere yuko Uwayezu Jean Fideli yinjira muri Rayon Sports hari ikintu cyari kiyirimo cyari cyariswe amashyamba aho wasangaga abantu bamwe barwanya abandi cyane cyane binyuze mu bayiyoboye banafite ijambo rikomeye.

Rimwe na rimwe hari n'imikino iyi kipe yatsindwaga ugasanga hari abakinnyi bayo babigizemo uruhare bitewe nuko baguzwe n'umuntu runaka ariko muri iyo minsi akaba ari muri ayo mashyamba atari kumvikana n'umuyobozi uriho.

Nubwo abenshi babyita kuyoboza igitugu ariko kuva ku munsi wa mbere Uwayezu Jean Fideli ageze muri Rayon Sports nta muntu wigeze atinyuka ku muvangira ndetse n'abari batangiye kubigerageza yakoresheje ikiganiro n'itangazamakuru cyo kubihanangiriza.

Gushaka abafatanyabikorwa batandukanye 

Ubwo Uwayezu Jean Fideli yagirwaga Perezida wa Rayon Sports, ntabwo iyi kipe yari ifite abafatanyabikorwa benshi ndetse yewe n'Uruganda rwa SKOL wari umufatanyabikorwa bari baratangiye gushwana rigiye kubivamo nyuma yuko Munyakazi Sadate yari yaravuze ko rubaha amafaranga macye.

Akihagera n'icyo kibazo yahereyeho bariyunga ndetse n'amafaranga rwatangaga ariyongera nyuma ashaka n'abandi bafatanyabikorwa barimo Choplife,Kwesa Collection,Tap & Go ndetse n'abandi.

Yishyuye umwenda warenga miliyoni 800

Muri 2020 ubwo Urwego rw'igihugu rw'imiyoborere 'RGB' rwari rimaze kwinjira mu bibazo bya Rayon Sports rwasanzer ifite umwenda w'amafaranga arenga miliyoni 800 z'Amanyarwanda kandi kuri konti yayo hariho amafaranga angana n'ibihumbi 200 Frw gusa.

Ibi bibazo byose byagombaga kujya ku mutwe wa Uwayezu Jean Fideli none mu mwaka ushize ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru yari yavuze ko uyu mwenda ageze kure awishyura.

Yashinze ikipe y'abagore

Kimwe mu bintu Uwayezu Jean Fideli azibukirwaho mu myaka 4 iburaho iminsi micye yaramaze muri Rayon Sports harimo kuba yarashinze ikipe y'abagore kandi igakomera. 

Iyi kipe yayishinze muri 2022 ihera muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri ihita yegukana igikombe inagera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro gusa birangira itsinzwe na AS Kigali WFC.

Nyuma yuko izamutse muri shampiyona y'icyiciro cya mbere nta gutinzamo yahise yegukana igikombe mbere cyayo ndetse inatwara igikombe cy'Amahoro itsinze AS Kigali WFC ku mukino wa nyuma.

Yafashije Rayon Sports gutwara igikombe cy'Amahoro 

Muri Manda ya Uwayezu Jean Fideli muri Rayon Sports ntabwo wakibagirwa ko iyi kipe yegukanye igikombe cy'Amahoro cya 2023 itsinze APR FC ku mukino wa nyuma igitego 1-0.

Ibindi bikombe yayifashije gutwara ni icya Super Cup itsinze APR FC ibitego 3-0 ndetse n'icya RNIT.

Yazanye gahunda yo kumurika imyambaro mishya mbere  yuko umwaka w'imikino utangira

Uwayezu Jean Fideli niwe wazanye gahunda yuko mbere yuko umwaka mushya w'imikino utangira, Rayon Sports igomba kuzajya imurika umwambaro mushya ugizwe nuwo mu rugo(home kit) ,uwo hanze(away kit) nuwa 3(third kit) ndetse ku buryo na buri mufana ushaka kuwugura awubona mu buryo bumworoheye.

Uwayezu Jean Fideli weguye ku buyobozi bwa Rayon Sports afite byinshi byo kumwibukiraho 


Ubwo Rayon Sports yegukanaga igikombe cy'Amahoro i Huye ni itsinze APR FC bimwe mu byo kuzibukira kuri Uwayezu Jean Fideli 






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146832/ibyo-kuzibukira-kuri-uwayezu-jean-fideli-weguye-ku-buyobozi-bwa-rayon-sports-146832.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)