Ibyo wamenya ku matora y'Abasenateri agiye kuba iminsi ibiri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku ikubitiro abaratorwa ni Abasenateri 14 muri 26. Abo 12 bandi barimo umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika n'abandi bane batorwa n'Ihuriro ry'Igihugu ry'Imitwe ya Politiki.

Mu kiganiro na RBA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Charles Munyaneza, yavuze ko kuri uyu wa 16 Nzeri 2024 Abasenateri 12 batorwa hakurikijwe inzego z'imitegekere y'igihugu, ni ukuvuga Intara n'Umujyi wa Kigali.

Ati 'Ku wa 17 Nzeri 2024 ho hazatorwa Abasenateri babiri barimo umwe wo ku rwego rw'amashuri makuru na za kaminuza bya leta n'undi wo mu byigenga.'

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere mu Mujyi wa Kigali hatorwa Umusenateri umwe, mu Ntara y'Amajyaruguru hatorwe babiri, mu gihe mu Ntara z'Iburasirazuba, Amajyepfo n'Iburengerazuba buri hamwe hazatorwa abasenateri batatu.

Munyaneza yibukije ko abatora muri iyi minsi ibiri batari abaturage bose ahubwo ari abagize inama njyanama z'uturere n'abagize biro z'inama njyanama z'imirenge.

Ati 'Mu Mujyi wa Kigali ho abazatora ni abagize Biro z'inama njyanama z'imirenge yose igize umujyi n'abagize Inama Njyanama y'Umujyi wa Kigali kuko mu turere tugize umujyi nta nama njyanama zihari.'

Munyaneza yashimangiye ko abazatora ari abatowe na none n'abaturage mu 2021, bisobanuye ko ari amatora aziguye aho abatora bazaba batora mu izina ry'abaturage.

Ku wa 17 Nzeri 2024 abazatora Abasenateri bo mu mashuri makuru na za kaminuza bya leta n'ibyigenga ni abarimu n'abashakashatsi bigisha mu buryo buhoraho muri ibyo bigo.

Ati 'Amatora aratangira Saa Tatu bigateganywako arangira Saa Saba ari yo mpamvu abagize inteko itora tubasaba kuyitabira amatora.'

Uyu muyobozi yavuze ko muri buri karere hashyizwemo site y'itora, mu Mujyi wa Kigali na ho hashyirwa imwe, aho kuri uyu wa 16 Nzeri 2024 bateganyije site 28 mu gihe ku wa 17 Nzeri 2024 hateganyijwe site 22 mu mashuri makuru na kaminuza bya leta n'ibyigenga.

Munyaneza yavuze ko NEC iteganya ko uyu munsi ku mugoroba ari bwo abatsinze bari butangazwe. Ni nako bizagenda ku matora azaba ku wa Kabiri.

Usibye Abasenateri batorwa, hari umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika. Bose ntibashyirirwaho rimwe. Ubu biteganyijwe ko azashyiraho bane, mu mwaka utaha ashyireho abandi bane.

Bizaba uko no ku Ihuriro ry'Imitwe ya Politiki aho muri bane batorwa, uyu mwaka hazatorwa babiri, mu mwaka ukurikiyeho hatorwe abandi , kugira ngo muri Sena hahore hari abasenateri bari kureba ko amahame remezo y'igihugu yubahirizwa.

Ingoro y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-matora-y-abasenateri-agiye-kuba-iminsi-ibiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)