Ibyo wamenya ku munyabanga mushya muri Minisiteri ya Siporo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nelly Mukazayire ni we wagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, yasimbuye Niyonkuru Zephanie uheruka gukurwa kuri izi nshingano.

Mu itangazo ibiro bya Minisitiri w'Intebe byashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Nzeri 2024, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda yakoze impinduka muri bamwe mu bagize guverinoma.

Umwe mu bahawe inshingano nshya ni Mukazayire Nelly wari usanzwe ari Umuyobozi Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB). Yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.

Mukazayire Nelly afite imyaka 42 aho yavutse mu 1982.

Amashuri abanza n'ayisumbuye yayize mu Rwanda. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ya Siyansi mu by'ubukungu mpuzamahanga (Bachelor of Science degree in International Economics).

Afite kandi impamyabumenyi mu micungire y'Ubukungu yakuye muri Kaminuza ya Makelele muri Uganga (Master of Arts degree in Economic Policy Management ).

Nelly ni impuguke mu by'ubukungu mu Rwanda akaba n'umuyobozi wa Leta, muri 2018 yabaye umuyobozi mukuru muri 'Rwanda Covention Bureau' mu ishami rishinzwe iterambere ry'u Rwanda.

Muri Werurwe 2023 yaje kuzamurwa mu ntera agirwa umuyobozi mukuru wungirije mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere (RDB).

Yabaye umuyobozi mukuru wungirije mu biro bya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda ndetse anaba umujyanama mukuru w'umuyobozi mukuru mu biro bya Perezida. Mbere y'uko ajya gukora mu biro bya Perezida, yabaye umushakashatsi wa Politiki mu ishami ry'Ubukungu mu biro bya Minisitiri w'Intebe.

Nelly Mukazayire yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyo-wamenya-ku-munyabanga-mushya-muri-minisiteri-ya-siporo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)