Ibyo wamenya kuri Lisaa winjiranye mu muziki indirimbo 'Forever' ishingiye nkuru mpano (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi Nyarwanda Teta Cyuzuzo Liza (Lisaa) yiyongereye ku rutonde rw'abakobwa bakora umuziki, nyuma y'uko asohoye indirimbo ye ya mbere yise "Forever" ishingiye ku nkuru mpamo y'inshuti ze.

Ni indirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024, yakozwe mu buryo bw'amajwi na Prince Kiiiz, ni mu gihe amashusho yakozwe na Director C.

Yakozwe mu gihe cy'amezi arenga atatu, hagamijwe ko ijyanisha n'ubutumwa uyu muhanzikazi yaririmbyemo.

Lisaa yasobanuye ko kwinjira mu muziki byatewe ahanini no kuba ari nzozi yakuranye.

Ati "Navuga ko niyumvisemo umuziki kuva nkiri muto. Nakundaga kuririmba rimwe na rimwe mu rugo, kandi nkakunda kubwira ab'iwacu ko nzakora umuziki, none inzozi zabaye impano."

Yavuze ko uko yagiye akura, ni nako yagiye ashyira imbaraga mu kwiga indirimbo z'abahanzi banyuranye, kugeza ubwo yiyeguriye umuziki.

Uyu mukobwa yasobanuye ko yinjiye mu muziki ashaka gushyira itafari rye ku muziki w'u Rwanda.

Ati "Njye gutanga umusanzu wanjye mu ruganda rw'umuziki w'u Rwanda. Hari benshi mu bakobwa bakoze umuziki ndetse n'ubu bakirimo bagaragaza imbaraga zihambaye. Rero, njye gushyiraho itafari ryanjye."

Lisaa avuga ko ubuzima yakuriyemo, no kuba umuryango we waramushyigikiye 'biri mu byatumye ninjira muri Muzika'.

Lisaa yavuze ko yagize inshuti zakundanye igihe kinini, Kandi zigahana amasezerano yo kubana akaramata akaba ari n'aho yakomoye iyi ndiirimbo.

Ati "Aha niho nahereye nandika iyi ndirimbo. Narebye uburyo bw'urukundo rwa bo, ndugereranya no kubana n'umukunzi wawe akaramata."

Ni indirimbo avuga ko idasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko ifunguye itangiriro rya 'paji nshya mu buzima bwanjye'.

Ati "Nawe urabyumva ko idasanzwe, kuko itangije ubuzima bushya wanjye niba ariko navuga. Ni indirimbo yatumye ndotora inzozi zanjye. Rero ntisanzwe"..

Teta Cyuzuzo Liza yavutse ku wa 17 Ukuboza 1998. Amashuri abanza yize kuri Ecole Primaire de Kimisagara, amashuri yasimbuye yiga kuri Saint Philippe. Kaminuza yiga muri Mount Kenya, Ishami rya Nairobi mu Ishami rya 'Pschologie'.

Ni umwana wa Kane mu Bana batanu (Bose ni abakobwa). Avuga ko akunda gusoma ibitabo, kureba Filime, gutembera ahantu hantu ahanini bitewe n'uko mu mashuri yisumbuye yize 'Tourism'.

Teta Cyuzuzo Liza yinjiye mu muziki
Indirimbo 'Forever' yahereyeho avuga ko ari inkuru mpamo
Ngo aje gushyira itafari mu muziki Nyarwanda



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uburanga-bwa-lisaa-winjiranye-mu-muziki-indirimbo-forever-ishingiye-nkuru-mpano-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)