ICPAR yahembye ibigo n'inzego byatanze raporo z'imari neza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibihembo byiswe 'Financial Reporting and Excellence Awards 2024' byatanzwe ku itariki 27 Nzeri 2024, bigamije guteza imbere umuco w'ibaruramari ry'umwuga binyuze mu gushimira ibigo n'inzego birikora neza bikaba bitanzwe ku nshuro ya kabiri.

Ibyo bihembo byatanzwe mu byiciro 12 bigizwe n'inzego za Leta n'ibigo by'abikorera, aho bagiye bahemba imyanya ibiri ya mbere.

Urwego rwa Leta cyangwa ikigo cy'abikorera cyaje ku mwanya wa mbere cyahabwaga igihembo cy'ishimwe naho ku mwanya wa kabiri hagatangwa impamyabushobozi.

Ibyo byiciro 12 bigizwe n'inzego za Leta n'ibigo by'abikorera byitabiriye iryo rushanwa, bitanga raporo ku babaruramari ba ICPAR.

Harimo zimwe muri Minisiteri, bimwe mu bigo bya Leta, amabanki, ibigo by'ubwishingizi, ibigega by'imari, ibigo by'itumanaho, amahoteli n'ibigo by'ubukerarugendo na tumwe mu turere n'ibindi.

Bimwe mu byasuzumwaga na ICPAR itanga amanota harimo amakuru atangwa ajyanye n'imari yakoreshejwe mu bikorwa ibyo bigo byagizemo uruhare mu gihe cy'umwaka, ajyanye n'imishinga bifite n'umumaro ibyo bikorwa biri kugirira umuryango mugari.

Ibihembo biruta ibindi muri iryo rushanwa byari bitatu harimo icyahawe ikigo cyatanze raporo nziza kurusha ibindi byose, ikigo cyatanze raporo yateye intambwe ifatika ugereranyije n'umwaka ushize ndetse n'ikigo gifite icungamari rihagaze neza muri rusange.

Muri iyo myanya itatu, Banki y'Amajyambere y'u Rwanda (BRD) yegekunyemo ibihembo bibiri harimo icyo gutanga raporo nziza kurusha izindi ndetse n'icy'ikigo gifite icungamari rihagaze neza muri rusange. Ni mu gihe Ecobank ari yo yegukanye icyo gukora raporo yateye intambwe ifatika ugereranyje n'umwaka wabanje.

.Mu bindi bigo n'inzego zahembwe, muri minisiteri enye zitabiriye iya mbere yabaye iy'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM). Mu bigo bya Leta bine byitabiriye mu byiciro binyuranye ibya mbere ni Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB), Ikigega RNIT Iterambere Fund n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu (REG).

Mu mabanki umunani yitabiriye iya mbere yabaye BRD naho mu bigo by'ubwishingizi bine byitabiriye icya mbere kiba Myfair Insurance mu gihe mu turere dutanu twitabiriye aka mbere ari aka Burera n'ibindi bitandukanye.

Perezida wa ICPAR, Obadiah R. Biraro yavuze ko ibyo bihembo biri kugenda byiyubaka kuko ababyitabira bagenda biyongera, aho uyu mwaka hiyongeyeho abagera kuri 35% ugereranyije n'ushize.

Yavuze ko gutanga ibyo bihembo ari imwe muri gahunda zigamije kubaka ibaruramari ry'umwuga mu Rwanda nk'Igihugu kiri gutera imbere.

Ati "Ku rwego mpuzamahanga ibi birakorwa buri mwaka mu bindi bihugu ariko ijya kurisha ihera ku rugo. Natwe twaravuze tuti mu Rwanda tugeze hehe?. Ntiharashira imyaka myinshi ibaruramari rikorwa uko abantu bishakiye ariko ubu hari intambwe tumaze gutera harimo ICPAR ikora mu kubaka ubushobozi na Capital Market Authority".

Yavuze ko mu gutanga ibyo bihembo, hakiri imbogamizi ijyanye n'ubwitabire buke.

Ati "Turashaka umubare mwinshi nk'abasora banini bakabaye bose bitabira iri rushanwa ndetse n'amabanki yose ari mu gihugu n'ibindi bigo byose. Turishimira ko uyu mwaka hari ubwiyongera ariko dukwiye kuba tubona ibigo byose hano harimo n'inzego za Leta zose".

Biraro yavuze ko mu Karere u Rwanda ruri mu bihugu byatangiye ibaruramari ry'umwuga nyuma nubwo rimaze gutera intambwe, asaba inzego zirimo n'itangazamakuru gushyiramo umusanzu kugira ngo rirusheho gutera imbere ku muvuduko w'ubukungu u Rwanda rufite.

Perezida wa ICPAR, Obadiah R. Biraro yasabye ibigo bya Leta n'iby'abikorera kwitabira iryo rushanwa ku bwinshi
MINUBUMWE yaje ku mwanya wa kabiri muri Minisiteri enye zitabiriye
Abahize abandi ubwo bahabwaga igikombe
Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya kabiri
Ababaruramari ba ICPAR na bo bashimiwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icpar-yahembye-ibigo-n-inzego-byatanze-raporo-z-imari-neza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)