Icyizere ni cyose- Impumeko y'ikipe y'Igihugu Amavubi mbere yo guhura na Nigeria #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri 2024 nibwo hakinwa umukino w'umunsi wa Kabiri wo gushaka itike yi gukina imikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika 2025.

Umukino w'umunsi wa kabiri mu itsinda rya D, urakinirwa kuri Sitade Amahoro aho u Rwanda rwakira ikipe y'igihugu ya Nigeria guhera ku isaha ya Saa cyenda zuzuye.

Ni umukino ugiye gukinwa ku ruhande rw'u Rwanda rufite umwuka mwiza ndetse nabo ubwabo bakaba babihamya bavuga ko bameze neza cyane ndetse biteguye gutanga ibyabo byose ngo umusaruro uboneke.

Ku ruhande rw'Amavubi yifuza ko Abanyarwanda bose bajya kuyishyigikira kuko ari umukino ukenewe cyane kandi na bo biteguye gutanga byose nk'uko Kapiteni wayo, Bizimana Djihad, yabyemereye itangazamakuru, mu kiganiro cyabaye ku wa Mbere, tariki ya 9 Nzeri.

Ati 'Umupira wabaye umwe, amazina ntagikora cyane. Tuzagenda tugiye gushaka umusaruro mwiza. Ukurikije ikipe dufite, twizeye ko bizagenda neza […]. Ku mukino wa mbere [muri Stade Amahoro] tugomba gukora ibishoboka ngo umusaruro ube mwiza.'

'Tuzanga 120% cyangwa 150%. Bazaze kudushyigikira ari benshi ntabwo bazasubira mu rugo bicuza ko baje.'

Umutoza Mukuru w'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Torsten Frank Spittler, yavuze ko azi neza ikipe bazahura na yo ariko nta kabuza biteguye kwitwara neza.

Ati 'Tugiye gukina na ba rutahizamu beza ku Isi, buri kipe yakwifuza kugira, bizaterwa n'uko tuzinjira mu kibuga ariko twizeye kwitwara neza ejo. Nizeye ko no ku mukino w'ikipe ikomeye muzabona ibyo nabigishije [abakinnyi].'

Nigeria ihagaze neza kuko mbere yo kuza mu Rwanda, yabanje gutsinda umukino ubanza wa Benin ikawinjizaho ibitego 3-0, mu gihe u Rwanda rwanganyije na Libya igitego 1-1.

The post Icyizere ni cyose- Impumeko y'ikipe y'Igihugu Amavubi mbere yo guhura na Nigeria appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/icyizere-ni-cyose-impumeko-yikipe-yigihugu-amavubi-mbere-yo-guhura-na-nigeria/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=icyizere-ni-cyose-impumeko-yikipe-yigihugu-amavubi-mbere-yo-guhura-na-nigeria

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)