Igishushanyo mbonera cyamuritswe: Ibyo wamenya ku mushinga wa Kigali Green City i Kinyinya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Green City Kigali ni umushinga w'iterambere uzaramba kandi uhendutse, ugizwe n'inyubako zitangiza ibidukikije kandi zikoresha ingufu zisubira, ibyakoreshejwe bikongera kubyazwa umusaruro kandi zubatswe n'ibikoresho byakorewe imbere mu gihugu.

Igishushanyo mbonera cy'uyu mujyi cyamaze gutunganywa abaturage bemerewe gutangira kubaka bijyanye nacyo nyuma yo gusaba ibyangombwa byo kubaka.

Uyu mudugudu uzubakwa ahahoze hakorera Radio y'Abadage ya Deutsche Welle i Kinyinya mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zaho, hafite ubuso bwa hegitari 600.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu Mujyi wa Kigali, Marie Solange Muhirwa, yatangaje ko igishushanyo mbonera kizifashishwa mu gushyira mu bikorwa umushinga wa Kigali Green City [Kinyinya] cyamaze kuboneka.

Uyu mushinga wa Green City uzakorerwa mu tugari twa Gasharu na Gitega muri Kinyinya aho hazagabanywamo uduce 18, buri kamwe kakazaba gafite ibikenerwa byose.

Ati 'Mu bintu twatekereje twifuje ko twashyiraho umujyi ufite ibintu byose, aha hantu Kinyinya turi kuhakorera igererageza niturangiza aha tuzajya no kubikorera no mu tundi duce. Twifuje ko ibintu byose umuntu akenera yajya abibona adakoze urugendo rw'amaguru rurengeje iminota 15.'

Muri Green City Kigali hazubakwa inzu zihendutse zizagenerwa abaturage bari hagati ya 170.000 na 200.000.

Muhirwa yavuze ko uyu mushinga uzubakwamo inzu ziciriritse ku buryo abaturage mu ngeri zose bazisangamo kandi zikazaba zubatswe mu buryo buhangana n'imihindagurikire y'ikirere.

Ati 'Ni gace kubatswemo inzu nk'utundi ariko zifite ubushobozi bwo kuba zahangana n'imihindagurikire y'ikirere ariko tukaba twifuza ko twazajya dukoresha ibikoresho biboneka mu Rwanda.'

'Twifuza ko twakubaka inzu ziciriritse mu bushobozi bw'abantu bahatuye ndetse n'abazahatura ku buryo abahatuye uyu munsi bakomeza bakahatura.'

Ibyo byatumye muri Green City hategurwa ibice bitandukanye aho muri buri gice umuntu yagereranya n'umudugudu hazaba hubatswe ibikorwa remezo by'ibanze birimo amashuri, imihanda, amasoko, amavuriro n'ibikorwa by'imyidagaduro.

Yagaragaje ko mu itegurwa ry'igishushyanyo mbonera Umujyi wa Kigali wafatanyije na Fonerwa ndetse n'abaturage batuye i Kinyinya bagahabwa umwanya ngo batange ibitekerezo bya bo.

Ku birebana no gukora ingendo ku bazaba batuye muri ako agace bitekerezwa ko bazajya bakoresha uburyo bwo gutwara abantu bwa rusange cyangwa gukoresha amagare.

Hateganyijwe kandi kubakwa imihanda ishobora kuzajya ihuza ako gace n'ahantu abantu bashobora kubona akazi kuko hateganyijwe nk'umuhanda ugera mu Cyanya cyahariwe inganda cya Masoro hamwe mu hashobora kuboneka imirimo.

Nk'Umujyi urengera ibidukikije biteganyijwe ko uzagira uruhare runini muri gahunda yo kurimbisha Kigali ariko no mu kugabanya ingaruka zishobora guterwa n'umwuka wanduye abantu bahumeka.

Hari kandi uburyo bwo kongera gutunganya imyanda yo muri uwo mujyi ku buryo ibyazwa umusaruro aho kuba ikibazo nk'uko bimenyerewe.

Igishushanyo mbonera kigaragaza ko nibura ingufu z'amashanyarazi zizajya zifashishwa muri uwo mudugudu 75% byazo zizaba zikomoka ku ngufu zisubira ndetse inzu zubatswe mu buryo buzigama umuriro n'amazi bikoreshwa.

Uretse ahantu h'imyidagaduro hateganyijwe harimo no kuzashyirwamo n'ibirebana n'ahantu hateza imbere ubukerarugendo kandi habungabunga ibidukikije (Urban eco-Parc).

Biteganyijwe ko kandi hagomba gutegurwa uburyo bwo guhanga imirimo nibura ibihumbi 50 muri Kinyinya binyuze no mu gushyiraho amahirwe y'ubucuruzi muri utwo duce.

Muri uyu mushinga abaturage bashobora kubaka inzu zijyanye n'uko igishushanyo mbonera kibiteganya cyangwa bikaba byakorwa n'abashoramari.

Inzu zizubakwamo ziri mu byiciro bitandukanye bitewe n'aho umuntu agiye kubaka kuko uko wegera umuhanda ariko hasabwa kubaka inzu yisumbuyeho.

Uruhare rwa Leta ni ukubaka ibikorwa remezo bitandukanye bizakenerwa muri ako gace birimo imihanda, kuhageza amazi, amashanyarazi, amashuri, amasomo, amavuriro n'ibindi bitandukanye.

Hari abaturage bakunze kugaragaza ko kuva ako gace katekerezwa gukorerwamo uwo mushinga batongeye guhabwa ibyangombwa byo kubaka ariko kuri ubu Umujyi wa Kigali ugaragaza ko witeguye kubitanga ku bashaka kubaka bijyanye n'igishushonyo mbonera.

Hazaba hari umuhanda uzenguruka hamwe n'uwagenewe imodoka nini zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange kugira ngo ingendo zikorwe mu buryo bworoshye, ndetse n'urusobe rw'imihanda ruzaba rwubatse ahantu hahanamye, ahari ibiti ndetse n'inzira zagenewe abanyamaguru zitwikiriye.

Ikibaya kizaba gihuza inzira y'abanyamaguru ikikijwe n'ishyamba n'uwo muhanda wagenewe imodoka nini zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Hazaba kandi hari n'ibikorwaremezo byakoreshwa na buri wese mu buryo bworoshye. Hari kandi n'amashuri y'incuke, abanza, ayisumbiye, TVET na kaminuza n'ahantu hagenewe gukorerwa ibikorwa by'ubukungu mu rwego rwo guteza imbere imirimo idakomoka ku buhinzi.

Abafite ubushobozi bwo kubaka muri Kigali Green City bagiye gutangira guhabwa ibyangombwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igishushanyo-mbonera-cyamuritswe-ibyo-wamenya-ku-mushinga-wa-kigali-green-city

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)