Ihurizo rikomeye ku mutoza w'ikipe y'igihugu rishobora kugira ingaruka muri 11 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kugeza ubu umutoza w'ikipe y'igihugu afite ihurizo ry'uko abakinnyi batatu bose ngenderwaho nta n'umwe urakora imyitozo mu gihe umukino wa Libya ari ejo.

Amavubi amaze iminsi 3 muri Libya aho irimo yitegura umukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 aho azakina n'iki gihugu ejo ku wa Gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024 saa 18h00' kuri Stade du 11 Juin.

Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Frank Spittler afite ihurizo ry'uko yatinze kubona bamwe mu bakinnyi be kandi babanzamo barimo na Kapiteni Bizimana Djihad wa Kryvbas muri Ukraine utaragera muri Libya ariko akaba ari buhagere uyu munsi.

Ni nako kandi na Mutsinzi Ange Jimmy wa FK Zira muri Azerbaijan na Jojea Kwizera wa Rhode Island muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahageze uyu munsi bakaba nta mwitozo n'umwe barakora kandi ni abakinnyi bose babanza mu kibuga.

Ibi rero bikaba bishobora kugira ingaruka muri 11 bashobora kubanza mu kibuga bitewe n'umunaniro aba bakinnyi bashobora kuba bafite aho ashobora kubazanamo mu gice cya kabiri, gusa amakuru avuga ko Mutsinzi Ange Jimmy we agomba kubanzamo na Thierry.

Biragoye ko kandi kuba Bizimana Djihad nubwo ari kapiteni, kuba ataragera muri Libya ejo yazabanza mu kibuga atarakoze umwitozo n'umwe.

Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi afite ihurizo ryo gutinda kubona abakinnyi bose



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ihurizo-rikomeye-ku-mutoza-w-ikipe-y-igihugu-rishobora-kugira-ingaruka-muri-11

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)