Imbere ya Loni, Tshisekedi yigambye ko azubahiriza amasezerano ya Luanda nyuma y'imyaka atayikoza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tshisekedi yavuze ko 'RDC ishishikajwe n'ibikorwa biganisha ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwayo' no kugeza iterambere mu bukungu ku baturage bo muri aka gace kamaze igihe karabaye isibaniro.

Ati 'Ntabwo [RDC] ifunze imiryango iyo ari yose yayigeza ku mahoro n'ubusugire bwayo [...] ku bw'ibyo, [RDC] yiteguye gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu biganiro bya Luanda.'

Uyu mukuru w'Igihugu yavuze ko iyo myanzuro igaruka no ku biganiro hagati y'u Rwanda n'igihugu cye, mu kugarura icyizere hagati y'impande zombi.

Ibyo Tshisekedi yavugiye muri Loni bitandukanye kure n'ibyo amaze iminsi yemera, kuko mu minsi ishize, mu biganiro bya Luanda, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'Igihugu cye, yatesheje agaciro raporo yakozwe n'impuguke zirimo izo mu gihugu cye.

Nubwo avuga ko azubahiriza imyanzuro ya Luanda, amaze imyaka myinshi u Rwanda n'umuhuza, Angola, amusaba kwitandukanya n'umutwe wa FDLR, ugizwe n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko yanze kuva ku izima.

Aho gukora ibyo ibiganiro bya Luanda bisaba, yahisemo guha abarwanyi ba FDLR intwaro n'ibindi bikenewe, binjira mu gisirikare cye batangira kurwanya umutwe wa M23, banahungabanya umutekano w'u Rwanda bya hato na hato.

Tshisekedi kandi wanasabye ko ibindi bihugu byashyiraho inzira z'ibiganiro, ni we watesheje agaciro ibiganiro bya Nairobi nyuma y'iminsi bitangiye.

Perezida Tshisekedi yagaragaje ko RDC itazagera ku ntego z'icyerekezo cya 2030 kubera umutekano muke
Iri jambo yarivugiye mu Nteko Rusange ya Loni i New York



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbere-ya-loni-tshisekedi-yigambye-ko-azubahiriza-amasezerano-ya-luanda-nyuma-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)