Imirenge yose y'u Rwanda yagezemo amashuri y'imyuga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ababyeyi benshi mu Rwanda biyuha akuya bashakira abana babo uko babona uburezi bufite ireme kuko ari wo murage ukomeye uzabafasha kwibeshaho mu gihe kiri imbere.

Muri gahunda yo guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi igihugu cyihaye, harimo ko nibura 60% by'abanyeshuri basoza amashuri y'icyiciro rusange bazajya bajya kwiga mu mashami y'imyuga n'ubumenyi ngiro.

Gusa mu bihe bya mbere aya mashuri yabanje kuba mu bice bimwe by'igihugu, hashyirwaho gahunda y'uko imirenge yose igomba kuba irimo nibura ishuri rimwe ry'imyuga n'ubumenyi ngiro.

Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng Paul Umukunzi, yabwiye IGIHE ko amashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro mu mirenge yose ubu ahari kandi ubu bari kuyiramo.

Ati 'Amashuri yose ubu bayigiramo, uwo muhigo wagezweho.'

Eng Umukunzi yavuze ko mu mwaka w'amashuri wa 2023/2024 amashuri y'imyuga yari afite abanyeshuri bagera kuri 43%, ubu hakaba hataraboneka imibare nyakuri kuko abanyeshuri basabye guhindurirwa bagishakirwa imyanya.

Ati 'Haracyari kare kumenya umubare w'uko duhagaze kubera ko abana baracyajya ku mashuri amwe bajya ku yandi kubera ko umwaka ari bwo ugitangira kandi twemeza abahageze.'

Imibare igaragaza ko amashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro yasohotse ku rutonde rw'afite amasomo yemerewe kwigisha mu mwaka w'amashuri wa 2024/2025 ari 562 arimo aya Leta n'ayigenga.

Mbere y'uko aya mashuri agera mu mirenge yose hari hasigaye imirenge 24 itagira amashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro.

Ubwo Minisitiri w'Intebe yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi gahunda ya Guverinoma y'imyaka itanu, ku wa 9 Nzeri 2024 yagaragaje ko Leta izakomeza guteza imbere amashuri y'imyuga na tekinike, ayigisha amasomo y'igihe gito akagezwa muri buri kagali.

Ati 'Hazashyirwa ishuri ryigisha imyuga mu gihe gito (VTCs) muri buri Kagali, aho umuntu wese ashobora kwiga mu gihe gito umwuga yifuza, hadashingiwe ku byo yize mbere.'

Kugeza mu 2029 kandi mu turere twose 'hazashyirwayo byibura ikigo cy'icyitegererezo mu myuga n'ubumenyi ngiro (TSS Centers of Excellence).'

RTB igaragaza ko 86% by'abasoza amasomo mu mashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro babona akazi nibura nyuma y'amezi atandatu basoje amasomo.

Raporo ya Banki y'Isi yasohotse muri Nzeri 2024 igaragaza ko abakoresha barenga 60% banyuzwe n'ubumenyi abavuye mu mashuri ya TVET bajyana ku isoko ry'umurimo.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirenge-yose-y-u-rwanda-yagezemo-amashuri-y-imyuga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)