Ibishanga bizasanwa ni bitanu biri ku buso bwa hegitari 408, birimo icya Gikondo, icya Rwampara, icya Rugenge-Rwintare, icya Kibumba n'Igishanga cya Nyabugogo. Buri gishanga kikazajya kigira umwihariko wacyo bijyanye n'aho giherereye.
Imirimo yo kubivugurura izarangira bitwaye miliyoni 80$ (arenga miliyari 101,6 Frw), imirimo izasiga bitunganyijwe neza ku buryo burenze na Pariki ya Nyandungu iherereye mu Karere ka Gasabo.
Biri mu mushinga mugari wo kurimbisha imijyi icyiciro cyawo cya kabiri (Rwanda Urban Development Project: RUDP II), aho byavugwaga ko uzamara imyaka itandatu kugeza mu 2025 ugatwara miliyoni 186.15$, ukazafasha mu kwirinda imyuzure, gutanga umwuka mwiza, n'ibindi bijyanye no kurengera ibidukikije mu buryo butaziguye.
Ni umushinga biteganywa ko uzashyirwa mu bikorwa mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi itandatu iwunganira.
Ibi bishanga bizatunganywa ku buryo bugezweho bwo kwakira amazi bikayayungurura, agakomeza gutemba mu migezi asa neza.
Bizavugururwa ku buryo bizasiba umunuko, amacupa yakoreshejwe nabi, n'indi myanda yose ibaye amateka, aho biherereye hasigare ari igicumbi cy'ubukerarugendo, hongerwemo ibinyabuzima bitandukanye byiganjemo ibyari bitangiye gucika.
Mu bizibandwaho ni ukwagura utugezi turi muri ibi bishanga tugatemba mu buryo bugezweho tunyuze mu nzira zizahangwa, ibidendezi byakira amazi bigabanya umuvuduko w'amazi atemba hagabanywa umwuzure ushobora gusenya ibikorwaremezo.
Hazongerwamo ibiti gakondo bitandukanye bizakurwa mu mashyamba cyimeza nka Gishwati, Mukura n'andi bidasanzwe biboneka mu Mujyi wa Kigali bigamije kwigisha abazajya basura aha hantu kumenya ubwoko bw'ibiti buba mu mashyamba ya cyimeza.
Muri ibi bishanga hazashyirwamo n'ibikorwaremezo bitandukanye bizafasha ba mukerarugendo bahasura kwidagadura.
Hazashyirwamo amasomero arimo na internet, ibibuga by'imyidagaduro birimo n'iby'umupira w'amaguru, inzira z'amagare n'abanyamaguru bashaka gukora siporo, kuruhuka no kwidagadura.
Gusanura ibi bishanga bizungura abaturage barenga 220.500 mu buryo buziguye n'ubutaziguye, bahuraga n'ibibazo by'ibiza ndetse no kubura amazi meza n'ibindi bibazo biterwa no kwangirika kw'ibishanga.
Mu gishanga cya Nyabugogo hazashyirwamo ikiyaga kinini kizaba kigizwe n'amazi yayunguruwe, mu buryo bwo korohereza abashaka kwidagadurira ku mazi ku buryo kujya i Rubavu bizaba ari amahitamo ya kabiri, ndetse kakazashyirwamo n'ubwato ku bakunda gutembera mu mazi n'ibindi bikorwaremezo.