Imirimo yo kuvugurura ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali irarimbanyije (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibishanga bizasanwa ni bitanu biri ku buso bwa hegitari 408, birimo icya Gikondo, icya Rwampara, icya Rugenge-Rwintare, icya Kibumba n'Igishanga cya Nyabugogo. Buri gishanga kikazajya kigira umwihariko wacyo bijyanye n'aho giherereye.

Imirimo yo kubivugurura izarangira bitwaye miliyoni 80$ (arenga miliyari 101,6 Frw), imirimo izasiga bitunganyijwe neza ku buryo burenze na Pariki ya Nyandungu iherereye mu Karere ka Gasabo.

Biri mu mushinga mugari wo kurimbisha imijyi icyiciro cyawo cya kabiri (Rwanda Urban Development Project: RUDP II), aho byavugwaga ko uzamara imyaka itandatu kugeza mu 2025 ugatwara miliyoni 186.15$, ukazafasha mu kwirinda imyuzure, gutanga umwuka mwiza, n'ibindi bijyanye no kurengera ibidukikije mu buryo butaziguye.

Ni umushinga biteganywa ko uzashyirwa mu bikorwa mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi itandatu iwunganira.

Ibi bishanga bizatunganywa ku buryo bugezweho bwo kwakira amazi bikayayungurura, agakomeza gutemba mu migezi asa neza.

Bizavugururwa ku buryo bizasiba umunuko, amacupa yakoreshejwe nabi, n'indi myanda yose ibaye amateka, aho biherereye hasigare ari igicumbi cy'ubukerarugendo, hongerwemo ibinyabuzima bitandukanye byiganjemo ibyari bitangiye gucika.

Mu bizibandwaho ni ukwagura utugezi turi muri ibi bishanga tugatemba mu buryo bugezweho tunyuze mu nzira zizahangwa, ibidendezi byakira amazi bigabanya umuvuduko w'amazi atemba hagabanywa umwuzure ushobora gusenya ibikorwaremezo.

Hazongerwamo ibiti gakondo bitandukanye bizakurwa mu mashyamba cyimeza nka Gishwati, Mukura n'andi bidasanzwe biboneka mu Mujyi wa Kigali bigamije kwigisha abazajya basura aha hantu kumenya ubwoko bw'ibiti buba mu mashyamba ya cyimeza.

Muri ibi bishanga hazashyirwamo n'ibikorwaremezo bitandukanye bizafasha ba mukerarugendo bahasura kwidagadura.

Hazashyirwamo amasomero arimo na internet, ibibuga by'imyidagaduro birimo n'iby'umupira w'amaguru, inzira z'amagare n'abanyamaguru bashaka gukora siporo, kuruhuka no kwidagadura.

Gusanura ibi bishanga bizungura abaturage barenga 220.500 mu buryo buziguye n'ubutaziguye, bahuraga n'ibibazo by'ibiza ndetse no kubura amazi meza n'ibindi bibazo biterwa no kwangirika kw'ibishanga.

Mu gishanga cya Nyabugogo hazashyirwamo ikiyaga kinini kizaba kigizwe n'amazi yayunguruwe, mu buryo bwo korohereza abashaka kwidagadurira ku mazi ku buryo kujya i Rubavu bizaba ari amahitamo ya kabiri, ndetse kakazashyirwamo n'ubwato ku bakunda gutembera mu mazi n'ibindi bikorwaremezo.

Imirimo yo kuvugurura ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali yaratangiye
Imashini zatangiye gutunganya ahazashyirwa bimwe mu bikorwaremezo mu Bishanga byo mu Mujyi wa Kigali
Aho hose hazatunganywa hasigare ari icyanya kimeze neza
Imirimo yo gutunganya ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali yatangiriye no mu bya Kibumba na Rwintare
Imiyoboro itwara amazi mu bishanga byo mu Mujyi wa Kigali izatunganywa neza ku buryo amazi azajya atemba mu buryo bunoze
Mu bihe bitarambiranye Umujyi wa Kigali uraba wungutse ibyanya bimeze nk'icya Nyandungu bitanu
Ahazajya ibiyaga bihangano na ho hari gutunganywa
Mu bishanga biri gutunganywa byo mu Mujyi wa Kigali hazashyirwamo n'imihanda yorohereza abatwara amagare kubona inzira
Umushinga wo gutunganya ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali ni munini cyane kuko uzatwara arenga miliyoni 80$
Muri Mutarama 2024 hari hatangajwe ko imirimo yo kuvugurura ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali bizatwara amezi 18
Mu gishanga cya Kiyumba na ho hazashyirwamo ibikorwaremezo birenze ku kubungabunga ibidukikije
Mu gishanga cya Nyabugogo hazashyirwamo ikiyaga
Ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali bizakorwa mu buryo bufasha n'abana kwishima
Igishanga cya Rwintare kizashyirwamo n'ahagenewe guteza imbere umuco
Igishanga cya Gikondo mu bizavugururwa mu buryo bugezweho
Imirimo yo kuvugurura ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali ni uko izasiga icya Rwampara kimeze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-kuvugurura-ibishanga-byo-mu-mujyi-wa-kigali-irarimbanyije-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)