Imiterere y'umushinga w'imyaka 10 wo kwagura... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi gahunda yatekerejweho mbere na mbere mu rwego rwo guhindura imibereho y'abaturage, ari na ko hitabwa ku mibereho y'ingagi zo mu birunga.

Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2024, cyabereye muri Kigali Convention Center, Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo no Kubungabunga Pariki z'Igihugu muri RDB, Ariella Kageruka yasobanuye ko hatekerejwe kwagura Pariki y'Ibirunga mu rwego rwo kurusha kubungabunga ubuzima bw'ingagi n'izindi nyamaswa.

Yavuze ko hari inkigo yakozwe yagaragaje ko hari ubucukice muri Pariki y'Ibirunga, ku buryo hatagize igikorwa umubare w'ingagi wagabanyuka.

Kageruka ati "Habayeho inkigo zigaragaza ko hari ubucukice mu bice bya Pariki y'Ibirunga, bigaragaza ko mu gihe kiri imbere ibyo tuvuga ngo ingagi ziriyongera, ziratanga amadevize ahubwo zizagenda zisubira inyuma zigakendera tugasubira aho twahoze mu myaka irenga 30 ishize."

Ariella Kageruka yavuze ko kubungabunga ibidukikije bitanga umusaruro mu bukungu bw'Igihugu, mu bukungu bw'aho Pariki ziba ziherereye ndetse no mu buzima bwa buri munsi bw'umuturage uturiye Parike.

Yavuze ko iyi gahunda yo kwagura Pariki y'Ibirunga izamara imyaka icumi, ndetse ikorwa habanje kuganirizwa abaturage baturiye parike. Ariella Kageruka yavuze ko hazakoreshwa agaciro kagereranyije k'amafaranga Miliyoni 300 z'amadorali mu kwagura iyi Parike azagenda azashyirwa mu bikorwa bitandukanye.

Harimo kwagura Pariki, kuzahura urusobe rw'ibinyabuzima rwo muri biriya bice. Akomeza aati "Nk'uko byumvikana ahantu hari hasanzwe hakorwa ibikorwa by'iterambere, hagomba gusubizwa uko hahoze. 

Turavuga ingagi, ariko ntabwo ari ingagi gusa [hari] n'izindi nyamaswa zisangwa muri Parike y'Ibirunga, ariko uko tubikora, twongera amashyamba ni nako tugabanya ingaruka zituruka ku mihandagurikire y'ikirere nabyo kugirango dukomeze turwanya izo ngaruka." Â Ã‚ 

Yavuze ko hari abantu bazimurwa ahagomba kwimurirwa Parike y'Igihugu nk'uko igishushanyo mbonera cyabigaragaje. Ariko kandi mbere y'uko bari baturage bimurwa, bazabanza kubakirwa kugirango babone aho kujya, ndetse bazahabwa n'ibikorwa by'iterambere bibafasha kubaho buri munsi.

Kageruka yavuze ko mu kwagura iyi Pariki y'Igihugu y'Iburunga bakorana n'ibigo bitandukanye muri Guverinoma y'u Rwanda, harimo kandi abafanyabikorwa nka Banki y'Isi. Muri uyu mwaka nibwo hazagaragazwa igice cya mbere (Phase I) cyo kwagura Pariki y'ibirunga.

RDB igaragaza ko umushinga wo kwagura iyi Parike y'Ibirunga uzasiga ubutaka bwayo wiyongereyeho kilometero kare 3720, bingana na 23% by'ubuso. Isanzwe ifite hegitari 16,000. Imibare igaragaza ko ibi bizatuma umubare w'ingagi wiyongera ku kigero kiri hagati ya 15% na 20%.

Bizatuma kandi impfu z'ingagi zigabanyuka ku kigero cya 50%. Ni mu gihe mu busanzwe, umuryango w'ingagi wiyongeraho 26% buri myaka itanu.

Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo no kurengera Ibidukikije muri RDB, Ariella Kageruka yatangaje ko kwagura Pariki y'Igihugu y'Ibirunga bizatwara Miliyoni 300$, kandi bizahindura isura y'iyi Pariki 

Muri Nyakanga 2023, Guverinoma yatangaje ko hamaze kuboneka amafaranga arenga miliyari 50 Frw muri Miliyoni 300 z'amadorali akenewe mu bikorwa byatangiye byo kwagura Pariki y'Ibirunga




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147201/imiterere-yumushinga-wimyaka-10-wo-kwagura-pariki-yibirunga-uzatwara-asaga-miliyari-406-fr-147201.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)