Imiyoborere idasanzwe, urubyiruko rwinshi, ibyo kudatera akabariro: Ikiganiro n'uwafungiwe i Mageragere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gereza ni mbi yo gatsindwa ariko kandi habayo abantu. Mu Rwanda izwi cyane ni iya Nyarugenge, kubera ubwinshi bw'abayifungiyemo n'amateka yayo. Inzego zibishinzwe zarabisuzumye, zihindura n'iyo nyito iva ku kuba gereza yitwa igororero

Nta wamenya neza ubuzima bw'ibiberamo kurusha Eric Nshimiye wabubayemo ndetse akaba n'Umuyobozi w'Umurenge w'Igororero rya Nyarugenge kugeza ubwo yafungurwaga muri Mutarama 2023.

Nshimiye yinjiriye muri gereza yahoze ari iya Kimironko, mbere yo guhuzwa n'iya '1930' bikitwa 'Nyarugenge' cyangwa se Mageragere nk'uko bamwe bayizi.

Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko umuntu ucyinjira muri gereza aba yihebye, icyizere cyo kubaho kiri hafi ya ntacyo.

Ati 'Ni ubuzima bukwiriye gutinywa kuko utabutinye waba udatinya ikibi ariko iyo wisanze amategeko yakugonze, ugira impungenge z'aho ugiye. Abantu baba muri gereza ni abantu bafungiye ibyaha bitandukanye, uhita utangira gutekereza ko utari buharare ariko iyo wagezemo usanga bitandukanye n'ibitekerezo wari ufite.'

Abari muri gereza uwinjiye mushya bavuga ko avuye mu gihugu, bo babyita ko bari i Madrid muri Espagne n'ibindi.

Imibare igaragaza ko Igororero rya Nyarugenge ricumbikiye abasaga ibihumbi icyenda, biganjemo abagabo nubwo n'abagore bahafungirwa. Nibura 75% by'abahafungiwe ni urubyiruko.

Nshimiye avuga ko na we yinjiyemo ari urubyiruko, byumvikane ko ingorane za bagenzi be ari na bo benshi bahafungiye azumva neza.

Icya mbere cyamutunguye akigeramo, ni imiyoborere ijya gusa n'iba mu buzima busanzwe.

Ati 'Gereza yose yitwa Umurenge. Bambwiye ko babikoze mu gusanisha kugira ngo n'abantu bamaze igihe muri gereza barimo abahamijwe icyaha cya Jenoside, na bo bigishwe imiyoborere y'igihugu cyacu, kugira ngo nibiba ngombwa ko asoza ibihano ntazumve Umurenge, Akagari, Umudugudu, Isibo ngo yumve ari ibintu bishyashya.'

Nshimiye avuga ko kimwe mu bifasha abantu kubaho batuje muri gereza, ari ukubaha amategeko n'amabwiriza

Nyuma y'iminsi bageze i Mageragere, Nshimiye yatoranyijwe kuba Gitifu cyangwa se Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gereza, ahabwa kuyobora iyo mbaga isaga ibihumbi icyenda.

Ni inshingano avuga ko zitari zoroshye ariko yashobojwe n'uburyo inzego z'aho zubatse kuko aba afite abandi bamwungirije batuma akazi kagenda neza.

Ati 'Hariya hari Gitifu w'Umurenge, abamwunganira bayoboye amashami ndetse n'inama njyanama. Hari nk'Ishami ry'Imibereho myiza, Ishami ry'Ubutabera, Isuku n'Isukura n'Umutekano. Nyuma y'umurenge habamo n'utugari, hari utugari 21 tw'abagabo n'akagari kamwe k'abagore.'

Yakomeje agira ati 'Akagari kamwe kagira abaturage bari hagati ya 500 na 550, hakabamo imidugudu. Buri kagari kagira imidugudu ine, hanyuma mu midugudu hakabamo Amasibo.'

Gitifu w'Umurenge wa gereza n'abamwungirije bagira ibiro bakoreramo akazi kabo ka buri munsi. Ako kazi ni ugukurikirana ibibazo by'abagororwa, nko kumenya abafite indwara, abakeneye ubufasha, abazaburana, umutekano n'ibindi.

Nshimiye yavuze ko buri munsi inzego z'umurenge ziterana mu gitondo mu nama mpuzabikorwa, bagahana amakuru y'ibibazo bihari n'uburyo byakemurwa.

Gereza mu yindi ku nkozi z'ibibi

Umunyarwanda yaciye umugani ko 'ahari abantu hatabura urunturuntu'. Mu mbaga y'abantu ibihumbi icyenda, abanyamakosa ntibabura.

Nshimiye yavuze ko kimwe mu bintu babwira umuntu mushya winjiye muri gereza, ari ukwirinda amakosa n'ibindi byaha kuko nubwo baba bafunze, hari ibindi bihano.

Ati 'Urugero ntibyemewe ko umugororwa yakubita mugenzi we. Iyo bigenze gutyo ubuyobozi bwa gereza buhamagaza ubugenzacyaha, icyaha kikagenzwa na cyo ukagikurikiranwaho.

Birashoboka ko wakorera icyaha muri gereza. Umunyamategeko wa gereza ashobora kwitwa umugenzacyaha ariko iyo bimurenze dosiye ayishyikiriza RIB igakora iperereza, cya cyaha ukagikurikianwaho mu rukiko.'

Mu gihe ikosa umugororwa yakoze ridakabije ku buryo yajya mu rukiko, ubuyobozi bwa gereza bufite ahantu hihariye hagenewe gufungira abanyamafuti mu gihe runaka, akaba akuwe mu bandi.

Uwahamijwe icyaha yakoreye muri gereza, igihano cyongerwa ku cyo asanganywe.

Nubwo bamwe bahagera bakigunga, Nshimiye avuga ko muri gereza haba harateganyijwe ibikorwa by'imyidagaduro bitandukanye nk'imikino, imbyino n'ibindi.

Abakunda kureba televiziyo, sinema, indirimbo n'ibindi na bo bagira umwanya ku nsakazamashusho zitandukanye ziba zarashyizwemo, gusa ibyo bareba byose bikabanza kwemezwa n'ubuyobozi.

Mu gihe mu gihugu habaye imihango ikomeye, abagororwa bose bahurizwa hamwe bakayikurikira imbonankubone, kugira ngo bamenye aho gahunda z'igihugu zigeze. Ni na ko bigenda mu gihe cy'amakuru, bose basabwa kujya kuyakurikira.

Icyifuzo cyo gutera akabariro….

Mu bihugu bimwe na bimwe nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari aho umugororwa ashobora gusaba guhabwa umwanya, we n'uwo bashakanye bakaba batera akabariro ahantu habugenewe.

Biba mu gihe umwe afunzwe azira ibyaha runaka, na ho undi akaba ari mu buzima busanzwe.

Bikorwa mu kwirinda ko imiryango ishobora gusenyuka cyangwa hakaba habaho gucana inyuma. Binafasha ufunzwe cyangwa ufite uwe wafunzwe gukomeza kwiyumvamo uwo bashakanye.

Mu Rwanda ntabwo byemewe ko uwafunzwe akora imibonano mpuzabitsina n'uwo bashakanye. Ni ingingo yakunze kutavugwaho rumwe ndetse ikanashingirwaho, bamwe bavuga ko urugo rugize ibyago umwe mu bashakanye agafungwa, byongera ibyago byo gusenyuka.

Nshimiye yabwiye IGIHE ko akurikije imyaka yamaze ayoboye bagenzi be, icyo gitekerezo gishyizwe mu bikorwa byakemura byinshi.

Ati 'Iyo ufunzwe uba uzi ko utemerewe gukora imibonano mpuzabitsina, rimwe na rimwe bifite uko bikora ku bwonko ko hari ikintu wabujijwe kandi wari umenyereye gukora. No hanze uwo usize uba umufitiye impungenge […] bifite ukuntu bikora ku bwonko, bikaba byasenya kurusha uko byakubaka.'

'Nzi neza ko bishobora kuzagera igihe bigakunda nk'uko no kujya gushyingura uwawe ubu byakunze. Ku ruhande rwanjye mbona ko byafasha.'

Nshimiye kandi atanga inama zo kongera gahunda zifasha abafunzwe cyane cyane mu kubongerera ubumenyi mu bijyanye n'imyuga n'ubumenyingiro, ndetse amagororero agashaka amasoko hirya no hino y'ibijyanye n'ibyo abagororwa bazi.

Yavuze ko byakorwa mu buryo n'umugororwa ajya agira amafaranga runaka ajya kuri konti ye mu gihe hari igikorwa yakoze cyinjiriza igororero bivuye ku bumenyi afite, bikaba byatuma benshi babaho bafite icyizere cy'uko bagifitiye akamaro sosiyete, no mu gihe barekuwe ntibahere ku busa.

Mu magororero haba ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha abafungiyemo kugira icyizere cy'ejo hazaza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiyoborere-idasanzwe-urubyiruko-rwinshi-ibyo-kudatera-akabariro-ikiganiro-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)