Impamvu Afurika ikwiriye ikigo cyihariye gishinzwe imiyoborere y'amashuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi ariko si ko bimeze mu bihugu byinshi bya Afurika kuko usanga abanyeshuri basoza kwiga ariko badafite ubumenyi buri ku rugero rw'amashuri bize, hakaba hari n'abashyenga bavuga ko 'abakire benshi bo muri Afurika batize'.

Hashize igihe hari gukorwa igerageza ry'umushinga wo gushyiraho ikigo Nyafurika kizaba gifite inshingano zo guteza imbere imiyoborere y'ibigo by'amashuri.

Iri gerageza ryakorewe mu bihugu bitatu by'u Rwanda, Ghana na Kenya, mu gihe cy'amezi 16, burangajwe imbere n'Umuryango Mpuzamahanga wita ku Burezi mu Rwanda, VVOB.

Hakozwe inyigo n'ubushakashatsi ku buryo bizatanga umurongo ngenderwaho mu ishyirwaho ry'iki kigo kizaba gikorana n'ibihugu byose bya Afurika.

Kuri uyu wa 25 Nzeri 2024, i Kigali hateraniye inama yateguwe hamagijwe gusoza iki cyiciro cy'igerageza no kurebera hamwe uko gahunda yo gushyiraho ikigo Nyafurika giteza imbere imiyoborere myiza mu mashuri 'ACSL' yakomeza.

Umuyobozi Mukuru w'Umuryango mpuzamahanga wita ku burezi muri Afurika, ADEA, Nsengiyumva Albert, Yavuze ko igikurikira ari ukubyaza umusaruro inyigo zakozwe.

Ati 'Tugomba kureba uko abana biga, uruhare rw'ababyeyi mu myigire yabo tukanareba ibindi bintu bikorwa bifite akamaro mu myigire y'abana urugero nka siporo, imirire y'abana n'ibindi.'

Icyegeranyo cya Banki y'Isi ku bumenyi n'ubushobozi bw'abaturage bijyanye n'isoko ry'umurimo [Human Capital Index], cyagaragaje ko mu Rwanda muri 2018 umunyeshuri yabaga yarize imyaka 3.8 muri 6.6 yamaze yiga, mu gihe mu 2020 umusaruro w'umunyeshuri wagaragarazaga ko yaba yarize imyaka 3.9 muri 6.9 yamaze mu ishuri.

Ibi bigaragaza ko nubwo abana bajya mu ishuri na mwarimu akigisha ariko igikorwa nyirizina kidakorwa uko bikwiye. Uyu musaruro hari abawuhuza n'imiyoborere idahwitse mu bigo by'amashuri.

Umujyanama mu bya tekiniki muri Minisiteri y'Uburezi, Eng Pascal Gatabazi, yavuze ko 'Twemera ko iyo amashuri yayobowe neza abana biga neza, uburezi rero hamwe n'abandi dukorana hashyizweho uburyo twatekerereza hamwe nka Afurika uko twateza imbere imiyoborere y'amashuri. Ibyuho byo birahari.'

Umuyobozi wa GS Ndayabana yo mu karere ka Gicumbi, Tuyizere Eric, yavuze ko iki kigo gishinzwe imiyoborere cyazatanga umusanzu mu kuzamura n'ubushobozi bw'abanyeshuri.

Ati 'Byadufasha kuba abayobozi bahamye, bashakira icyerekezo kizima ibigo by'amashuri ku buryo n'umwana azajya ahagera akumva ari nko mu rugo [...] hari n'uruhare rw'imiyoborere mibi mu kuba abanyeshuri basoza amasomo bataba bari ku kigero gishyitse.'

Biteganyijwe ko bitarenze mu 2027 abayobozi 6,993 b'ibigo by'amashuri byo muri Afurika bazaba bahuguwe, mu gihe mu 2030 abangana na 18,648 ari bo bazaba barongerewe ubushobozi ku miyoborere y'amashuri.

Umujyanama mu bya tekiniki muri Minisiteri y'Uburezi, Eng Pascal Gatabazi, yavuze ko hakiri ibyuho mu burezi bwo mu Rwanda hakaba n'ibiterwa n'ubuyobozi bubi bw'amashuri
Habaye ibiganiro binyuranye bigamije kureba uko gahunda yo gushyiraho ikigo Nyafurika kizaba gifite inshingano zo guteza imbere imiyoborere y'ibigo by'amashuri zakomeza
Biteganyijwe ko bitarenze mu 2027 abayobozi 6,993 b'ibigo by'amashuri byo muri Afurika bazaba bahuguwe, mu gihe mu 2030 abangana na 18,648 ari bo bazaba barongerewe ubushobozi ku miyoborere y'amashuri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-afurika-ikwiye-ikigo-cyihariye-gishinzwe-imiyoborere-y-amashuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)