Impamvu z'impinduka muri Minisiteri y'Uburezi n'abakemanga ireme ryabwo - Ubusesenguzi bwa Dr. Murigande - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nubwo ari mu kiruhuko cy'izabukuru afite aho agihugurira n'uburezi kuko ari Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Kepler College.

Muri Politiki, Dr. Murigande yabaye Ambasaderi w'u Rwanda mu Buyapani, Umunyamabanga Mukuru wa FPR -Inkotanyi, Minisitiri muri Minisiteri zinyuranye zirimo iy'Ububanyi n'Amahanga, iyari iyo gutwara Abantu n'Itumanaho, iy'Uburezi n'iy'ibikorwa by'Inama y'Abaminisitiri.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Amb. Dr. Charles Murigande, yagaragaje impamvu Minisiteri y'Uburezi iri mu zikunze guhindurirwa abayobozi cyane dore ko mu myaka 30 gusa imaze kunyurwamo n'abaminisitiri 17 barimo na Nsengimana Joseph uheruka kurahirira izo nshingano asimbuye Twagirayezu Gaspard wari uyimazemo umwaka umwe.

IGIHE: Hari abantu benshi bibaza impamvu Minisiteri y'Uburezi ihindurirwa abayobozi inshuro nyinshi, mwe mutekereza ko byaba biterwa n'iki?

Dr Murigande: Mu isesengura ryanjye, hari impamvu nubwo ntazibara ngo nzivuge zose ariko reka mvuge nke zituma habaho impinduka mu burezi.

Impamvu ni uko ubuyobozi bw'u Rwanda bwemera ko uburezi ari inkingi ikomeye y'iterambere.

Nta terambere rishoboka udafite uburezi bwiza, burera abantu bazakora imirimo, abazatekereza ku bibazo ufite, bakabibonera ibisubizo bakanabishyira mu bikorwa.

Abo rero nta handi wabakura ni mu burezi. Igihe utarababona bavuye mu burezi bwawe ubagura hanze baguhenze ariko nabyo ubikora utegereje abawe.

Kuba ari urwego rufite agaciro gakomeye n'uruhare rukomeye ni icya mbere gituma habaho impinduka nyinshi. Iyo igihugu giteze ibyo ku rwego rw'uburezi ntibiboneke, ntabwo gitegeraza ngo ahari aho bizaza, kirahindura, kikavuga ngo ahari niduhindura turabona ubitugezaho vuba.

Iyo ni yo mpamvu nyamukuru ituma habaho impinduka cyane muri Minisiteri y'uburezi. Ni uko igihugu kiyitezeho amakiriro, iyo ataje vuba kiravuga ngo abarimo si umuraga wa ba se na ba sekuru reka tuzane abandi Banyarwanda nabo bagerageze.

Nabo bageramo bagatinda gutanga umusaruro ukavuga ngo uyu na we ntabwo atugejeje ku byo twifuza. Iyo ni yo mpamvu nyamukuru ituma habaho impinduka. Ni uko igihugu cyiteze byinshi cyane kuri iyo minisiteri.

Nyuma y'umutekano n'amahoro, ikindi gitera gukira n'iterambere ni uburezi bwiza, rero iyo umusaruro igihugu gikeneye utari kuboneka habaho kugerageza abandi. Amaherezo hari ubwo uzatombora ukugeza ku musaruro mwiza wifuzwa.

Ese ibyo ntibyatuma muri urwo rwego habamo akajagari no kudahozaho?

Ni byo iteka impinduka iyo ije, ntibura ibyo iza izanye ariko ushobora kuvuga uti uko mbibona tubirekeye gutya ntaho byatugeza reka tuzanemo abandi tubinyeganyeze wenda tudindireho gato mu gihe uwo muntu akiri kwiga kuri ibyo asanze ariko igisubizo nikiboneka tuzihuta.

Dr Charles Murigande asobanura impamvu Minisiteri y'Uburezi ihoramo impinduka za hato na hato

Hakorwa iki ngo ireme ry'uburezi ritere imbere?

Buriya rero abantu bavuga ireme ry'uburezi baticaye ngo batekereze ngo ni iki? Byasaba iki ngo rigerweho? Bikavugwa gusa bigahinduka indirimbo. Ireme ry'uburezi ni nk'ikintu ugeraho washyizemo ibintu byinshi.

Ni nko kuvuga ngo ugiye guteka ipirawu, ugomba kuba ufite umuceri mwiza wawutoye ntusigemo amabuye […] kuri njye umuceri mu ireme ry'uburezi nawugereranya n'umwarimu.

Umwarimu wize neza, uzi kwigisha, unezezwa na byo akabifata nk'umuhamagaro kandi umwarimu uhabwa ibyangombwa bimutera kwigisha.

Iyo ufite bene uwo mwarimu ni yo mwakwigira ahantu habi yagira aho akugeza.

Impamvu njye mbivuga ni uko hari igihe twe twigeze kwigira munsi y'ibiti twandika ku bibero […] ariko kubera kugira abarimu beza ukazavamo ikintu.

Nk'ishuri nizemo rya Saint Albert ryari ishuri rikennye cyane, ariko kuko twari dufite abarimu beza, bazaga bafite intego yo kugira aho bavana barumuna babo n'aho babageza, twaratsindaga.

Nubwo twigiraga ahantu habi nta za laboratwari ariko twabaga mu ba mbere mu bizamini bya Leta.

Ni byiza ko umwana yigira ahantu heza, akagira imfashanyigisho kuko bigira umusanzu munini mu ireme ry'uburezi ariko ntibihwanye n'umwarimu kuko abuze ntacyo wageraho.

Icya gatatu gikenerwa ni uburyo ishuri riyobowe, imyitwarire ihari, gukurikirana abanyeshuri ntibarangazwe n'ibidakwiye kubarangaza.

Ibyo rero iyo ubishyize hamwe bigira umusanzu munini mu kugera ku ireme ry'uburezi.

Ikindi ni umubare w'abanyeshuri umwarimu akurikira uko bangana, iyo ari bake bashobora kwiga neza kuko umwarimu ashobora gukurikirana umwe umwe akamenya aho acumbagira akaba ari ho ashyira imbaraga.

Ku rundi ruhande ariko iyo umubare w'abanyeshuri umwarimu yitaho ari munini cyane umwarimu agendana n'abakurikira ku rusha abandi.

Wemeranya n'abavuga kera hari ireme ry'uburezi kurusha ubu?

Njye si ko mbyemera kuko ubigereranya, aba agereranya ibidakwiriye kugereranywa.

Kera mu mashuri yisumbuye yose y'u Rwanda kuva mu wa Mbere kugeza mu wa Gatandatu, hari abanyeshuri ibihumbi 50, icyo bivuze ni uko abavaga mu mashuri abanza bajya mu yisumbuye babaga ari bake nibura bari nka 5%.

Kuba abavaga mu mashuri abanza bajya mu yisumbuye bari nka 5%, ubu buri wese akaba ayajyamo urumva ko bitandukanye cyane.

Ubu ufashe muri abo barangiza ayisumbuye nibura 5% ba mbere, Kaminuza yose yo ku Isi waboherezamo, yaba Cambridge, Oxford n'ahandi bagenda bagatsinda kuko baba baragize ubwenge bungana n'ubwa bagenzi babo bize muri ibyo bihugu.

Ikintu cyahungabanyije uko abantu babona ireme ry'uburezi ni uko kwiga kwabaye ukwa bose. Mu gihe abantu bose biga si ko bagira ubushobozi bungana.

Aho ni ho tugomba kwibanda tureba uko twakongera ubushobozi bw'abantu bose banyura mu rwego rw'uburezi.

Icyo ni cyo kibazo tugomba kwiga tugashaka uburyo kandi hari ibintu byinshi byakorwa.

Ubwo hakorwa iki ngo bigerweho?

Hari ibintu byinshi byakorwa birimo kureba ko abarimu bose bari kwigisha bashoboye, ni uko atari ibintu byagerwaho mu ijoro rimwe ariko hakenerwa abarimu bafite ubushobozi.

Erega ubu hari ibintu tuganira uyu munsi ari ingaruka z'ibintu byabaye igihe kirekire, hari igihe hano mu Rwanda abantu bajyaga kwiga ibijyanye no kwigisha babaga ari ababaye abanyuma.

Nk'ababaga bavuye mu wa Gatatu w'amashuri yisumbuye, bagiye mu mashuri nderabarezi, ugasanga bashyizemo abo mu cyiciro cya kane hakaba n'abo bajyanamo batsinzwe.

Uwo muntu se wagiyeyo atyo, wamwitegaho iki? Mu by'ukuri turi gusaruro ibyo twabibye by'imyaka ya kera. Ku bw'amahirwe Minisiteri yarabikosoye. Ntabwo yakohereza abantu ba nyuma mu burezi ahubwo ubanza noneho utari mu ba mbere utajyayo.

Bamwe bagiyemo rero ntushobora kubirukana, icyo Minisiteri ikora ni ukuvuga ngo aba bantu ko bagiyemo bafite intege nke, kandi nta muntu udashobora kwiga bijyanye n'ubushobozi bwe, twarushaho kubigisha banigisha gute?

Ntushobora kubirukana kuko waba ubarengangije ahubwo ni gute wabafasha ukabongerera ubumenyi, ukabashyira mu byo bashoboye kandi unategura abashya bagiye biteguye kandi bafite ubushobozi.

Dr. Charles Murigande agaragaza ibikwiye gukorwa mu kwimakaza ireme ry'uburezi, birimo kubakira ubushobozi abarimu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-y-impinduka-za-hato-na-hato-muri-minisiteri-y-uburezi-no-gukemanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)