Impano 10 nshya ziri gutanga icyizere cyahaz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuziki w'u Rwanda uri kugenda utera imbere, mu buryo bukomeye ndetse abahanzi benshi uyu munsi bakora umuziki nk'akazi ka buri munsi; ikintu gitandukanya cyane ab'ubu n'abo mu bihe byo hambere.

Buri munsi ariko hagenda havuka impano ziba zikwiye gushyigikirwa kuko ari zo ejo hazaza h'umuziki. InyaRwanda yakusanyije abahanzi bari kuzamuka buri wese akwiriye guhanga amaso kubera ubuhanga bwabo buhambaye mu kuririmba.

1. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚  France Mpundu

">

Gusenga Munyampundu Marie France, uri gukoresha Mpundu France nk'izina ryo ku rubyiniro, yavukiye mu Ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Nyanza. Ni umwe mu bahanzikazi bari gukora cyane muri iki gihe kandi b'abahanga bari gutanga icyizere muri iki gihe.

Yatangiye kuririmba akiri muto afite imyaka hagati y'itanu n'itandatu. Afashwa cyane n'ababyeyi be, ariko atangiye gukura ni bwo yagendaga yiyumvamo ko umuziki ari impano ikomeye afite kandi agomba kuwubyazamo umusaruro.

Yakomeje kuririmba nyuma yaho agira amahirwe yo kwitabira amarushanwa yitwa 'I am the future' arayatsindira bimuhesha amahirwe yo kwinjira no gukomeza urugendo rwe rw'umuziki, akabya inzozi yahoranye kuva kera. Mu 2019 yegukanye miliyoni 15 Frw nyuma yo kuba uwa mbere mu Irushanwa 'I am The Future' ritegurwa na Future Music ya David.

Uyu mukobwa w'imyaka 24 y'amavuko, amashuri y'incuke n'abanza yayize ku Ishuri rya Saint Joseph. Ayisumbuye mu cyiciro rusange ayigira muri College du Christ-Roi i Nyanza kuva mu 2013 kugeza mu 2015.

Yasoreje amashuri muri Ecole Notre Dame de la Providence i Huye aho yize kuva mu 2016 kugeza mu 2018. Yiga kaminuza muri African Leadership University (ALU).

2. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚  Fela Music

">

Feikel na Labii ni abavandimwe bahuriye mu itsinda rya Fela Music rimaze gushinga imizi mu ndirimbo nka 'Wasanga' bakoranye na Papa Cyangwe na Jowest. Intego yabo ni ukwiyubaka bagakora ibihangano byabo kurusha ibyo bahuriyemo n'abandi, gusa na byo biri mu byo bateganya mu mishinga iri imbere.

3. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚  RunUp

">

RunUp usanzwe uzwi ku mazina ya Kwizera Emmanuel Prince akora injyana ya Afrobeat. Ni umwe mu bakwiriye guhangwa amaso cyane ko ari kwigaragaza neza binyuze mu bihangano bye.

RunUp uri gukorana na Rocky afite imyaka 23 y'amavuko, avuka mu bana bane. Yavukiye mu Karere ka Kicukiro. Yize 'Software Engineering'.

Uyu musore yatangiye umuziki mu ntangiriro za 2023. Abahanzi yakuze afatiraho urugero harimo Runtown, Imagine Dragons, Chris Brown, Wizkid, Meddy , Tom Close , Bruce Melody, Justin Bieber and Michael Jackson

Mu muziki we yibanda ku rukundo ndetse n'ubuzima. Yifuza mu myaka itanu iri imbere kuzaba ari umuhanzi mpuzamahanga. RunUp amaze gukora indirimbo enye zirimo 'Delete', 'Isabella,'' 'Flower'' na 'See.'

4. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚  Pamaa

">

Ndatimana Thierry [Pamaa] ukoresha izina rya Pamaa mu muziki uri mu bahanzi batanga icyizere mu Rwanda bitewe n'ubuhanga bwe, yinjijwe mu muziki na Producer Li John bavukana. Ni umuhanzi unafite itsinda ryitwa The AFROYARD Ent rimufasha nubwo batarashyira hanze ibijyanye n'imikoranire bafitanye.

5. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚  J Sha

">

Itsinda rya J-Sha rigizwe n'abakobwa b'impanga Bukuru Jennifer na Butoya Shakirah, bakaba bararangije mu ishuri ry'u Rwanda ry'umuziki mu 2021.

Aba bakobwa bafite ubuhanga mu gucuranga ibikoresho bitandukanye mu muziki, baririmbye mu birori bitandukanye nka CHOGM, Kigali Up, Commonwealth, AU Summit byose byabereye i Kigali mu bihe bitandukanye. 

6. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚  La Reina

">

Umuhanzikazi Uwimanzi Oda Martine wahisemo gukoresha izina rya La Reina mu muziki, aherutse gutangariza InyaRwanda ko kwiga umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo byamufashije gukurikira inzozi yahoranye zo gukora umuziki no kuwandika, byanatumye agira uruhare kuri imwe mu ndirimbo igize Album ya Bruce Melodie.

Ni umwe mu bakobwa bafite impano zasamiwe hejuru, nyuma y'uko ateguje indirimbo ye yise 'Nditinya'. Uyu mukobwa yavukiye mu Karere ka Nyamagabe mu Majyepfo y'u Rwanda ahazwi nko ku Itaba. Avuka mu muryango w'abana barindwi, ni uwa Gatatu (Ubuheture).

Asoje amashuri yisumbuye yashyize imbaraga mu kwiga umuziki, ari nabwo yafataga icyemezo cyo kujya ku ishuri rya muzika rya Nyundo.

Asobanura ko nubwo yakuranye inzozi z'umuziki, ariko yasabye umuryango we kumushyigikira, bamushakira ibyangombwa byose yari akeneye.

7. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚  Chiboo

">

Umuhanzi Chiboo ari mu bahanzi bari kuzamuka neza. Yamamaye cyane ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise 'Abatwin.' Kuri ubu uyu musore yamaze no gushyira hanze indirimbo ye nshya yise 'Mbali.'

8. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚  Kenny Edwin

">

Kenny Edwin uri mu bahanzi batanga icyizere, yamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Suku' yakoranye na Fireman. Uyu muhanzi ukiri muto mu myaka kuko afite 24, akaba akunda kuba inshuti n'abantu, gusabana udakunda kubangamirwa.

Mu kiganiro na InyaRwanda, aherutse kuvuga ko umuhanzi ko yakuze akunda Meddy n'ubu ari we afatiraho urugero, avuga uko amufata, yavuze ko ari umuntu udasanzwe.

Kenny Edwin avuga ko akunda imyandikire n'imiririmbire ya Meddy, ati 'Ndetse ibyo ntabwo biba bihagije mu muziki tuba dukeneye n'imyitwarire ibonye kandi arayifite. Buri muntu wese yagakwiye kumwigiraho.'

9. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ Melissa

">

Mu minsi ishize nibwo umuhanzikazi ukizamuka Melissa yafatanyije na Davis D bakorana indirimbo bise 'My Dreams.' Ni indirimbo y'urukundo yatumye benshi bamenya iyi mpano nshya, aho aba bahanzi bombi bishyira mu mwanya w'umuhungu n'umukobwa bakundana urukundo bafata nko gukabya inzozi za buri umwe.

10. Ian Vanga

">

Amazina ye ni Nshuti Jonathan akaba yariyise Ian Vanga nk'izina ryo gukoresha mu buhanzi. Ni umwe mu bahanzi bashya, bakiri bato bafite impano zigaragaza.

Aherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Jah' ikubiyemo ubutumwa bw'uko Imana itajya na rimwe itererana abantu bayo. Avuga ko nubwo abantu bamuhiga inshuro nyinshi kandi agahura n'ibibazo byinshi Jah (Imana) amuba hafi, ibishuko akabyirinda, ibigeragezo akabitsinda.

Iyi si indirimbo ya mbere ashyize hanze, kuko mu mwaka wa 2023 yashyize hanze indirimbo yise Isengesho, ikaba ari imwe mu ndirimbo zakunzwe ku rwego rwo hejuru.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147232/impano-10-nshya-ziri-gutanga-icyizere-cyahazaza-humuziki-wu-rwanda-video-147232.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)