Impumeko y'ab'i Musanze nyuma y'iby'Abakono, intumbero y'ubuyobozi bushya n'iterambere ry'umujyi: Meya Nsengimana yavuze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo barimo Ramuli Janvier wari Meya w'Akarere ka Musanze, Nizeyimana Jean Marie Vianney wayoboraga akarere ka Gakenke na Uwanyirigira Marie Chantal wari Umuyobozi w'Akarere ka Burera.

Bakuwe ku myanya yabo na Perezida Kagame nk'uko bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Intebe. Dr Ngirente Edouard, kuri uwo munsi wa tariki 8 Kanama 2023.

Iri tangazo ryasobanuraga ko icyemezo cyo kwirukana abo bayobozi cyari gishingiye ku isesengura ryakozwe rikagaragaza ko 'batashoboye kuzuza inshingano zabo cyane gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda nka rimwe mu mahame remezo Leta y'u Rwanda yiyemeje kugenderaho.

Nta gushidikanya ko ibyo byatewe n'igikorwa cyateje umwuka mubi cyari kimaze iminsi kibereye mu Karere ka Musanze, cyo kwimika uwiswe Umwami w'Abakono.

Ni igikorwa cyafashwe nk'ikigamije gucamo ibice Abanyarwanda nyamara baranyuze mu mateka nk'ayo ashaririye yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma y'igihe gito, kuwa 7 Ukuboza muri uwo mwaka, Nsengiyumva Claudien w'imyaka 45 y'amavuko, yatorewe kuba Umuyobozi mushya w'Akarere ka Musanze asimbuye Ramuli Janvier.

Nyuma y'amezi hafi icyenda ayoboye aka karere, IGIHE yaganiriye na we ku ngingo zitandukanye, zirimo uko basohotse mu by'Abakono, icyerekezo cy'ubuyobozi bushya, iterambere ry'Umujyi wa Musanze ndetse n'icyakururiye Nsengiyumva wari umuyobozi w'Ikigo cy'Imari kujya kwiyamamariza kuyobora ako Karere.

Wigeze utekereza mbere ko uzaba umuyobozi w'akarere?

Ntabwo hari inzira utegura kugira ngo uzabe umuyobozi w'akarere.

Mu rugendo rwanjye nakoze mbere y'uko mba umuyobozi w'Akarere ka Musanze, sinigeze ntekereza ko nzayobora akarere ahubwo numvaga ko inshingano zose naba mfite ngomba kuzikora neza, kandi ko nkwiye gukora ibishoboka byose kugira ngo ngirire akamaro abaturage.

Ni iyihe mirimo wakoze mbere y'uko uba umuyobozi w'Akarere ka Musanze?

Mbere y'uko mba umuyobozi w'Akarere ka Musanze, mu myaka irenga 18 nabaye umuyobozi w'ikigo cy'imari iciriritse.

Mu kazi kanjye ka buri munsi harimo gutekereza imishinga yatuma abaturage bakomeza kugana ikigo nayoboraga kugira ngo kibashe kuba umusemburo w'impinduka binyuze muri serivisi zimari.

Aho nahakoze igihe kurekire kandi ni ikigo cyagize uruhare mu gufasha abaturage mu kwiteza imbere binyuze mu nguzanyo bihangira imishinga iciriritse n'irimo hagati, ibyo byose byarafashije, ni umurimo nakoze kandi nishimira.

Ni iki cyaguteye umwete wo gushaka kuyobora Akarere ka Musanze?

Icyanteye umwete wo kuza kwiyamamriza kuba umuyobozi w'akarere cyangwa se kuba umujyanama, ni ukugira ngo mpuze inama n'abandi ndetse n'ibitekerezo mu buryo bwagutse kugira ngo bibashe kugirira abantu umumaro barenze abonahaga serivisi mu gihe nakoraga mu kigo cy'imari icirirtse.

Nsengimana yarahiriye kuyobora Musanze mu Ukuboza 2023

Aya mezi ashize uyobora akarere ka Musanze, ni amezi yari ameze ate?

Ukinjira mu karere hari imihigo usanga akarere kaba karahize cyane ko twari tuje mu gihe hari imihigo yari yarahizwe. Twagombaga gukora ibishoboka byose kugira ngo ya mihigo yahizwe igerweho. Hari kandi no kongera kureba ngo ni ayahe mahirwe ari mu karere abantu baheraho mu gihe gikurikiye kugira ngo babashe kwagura ibikorwa birusheho kugirira abaturage akamaro.

Icya mbere rero ni ukumenya ikibuga no kumenya abo mugomba gukorana ndetse n'abafatanyabikorwa haba mu rwego rw'akarere, urw'Igihugu no kurenga imbibi z'Igihugu, kuko nk'uko mubibona akarere ka Musanze kaguye imbibi, ibikorwa byako bikaba bishingiye ku banya-Musanze ubwabo, ariko hakaba hari n'abafatanyabikorwa bahashora imari bari inyuma y'Akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Byari byiza ko rero tubanza kumenya abo bafatanyabikorwa bose tukamenya ibyo badufasha [...]. Ibyo rero nibyo tumaze iminsi dusesengura mu mezi arindwi ashize ariko noneho na bya bindi akarere kahize tubashe kubihigura ku gipimo gishimishije bityo za mpinduka zibashe kuboneka.

Ibyo biranatuma tugira intangiriro nziza mu mwaka dukurikijeho kuko twatangiye undi mwaka w'imihigo, ibyo byagombaga kudufasha kubona uko tunoza imihigo twatangiye ndetse tureba ahari imbaraga n'ahari intenge nke kugira ngo tubone aho twunganira bya bindi, bibashe kugerwaho mu buryo burushijeho ubwari busanzwe.

Mwinjiye mu nshingano hari abo mwari musimbuye batashoje manda yabo kubera impamvu zitandukanye muri zo harimo icyo nakwita inkundura y'Abakono, kuri ubu twavuga ko Musanze yabisohotsemo ite?

Ngira ngo icyo twabona ni uko Musanze iri ku murongo umwe, buri wese ashishikajwe no gutera imbere ariko na none no kubona akarere ke karushaho gutera imbere, Nk'ubu ku bufatanye n'abikorera mu karere, uyu munsi hakaba hatashywe amagorofa 10 abikorera biyubakiye ubwabo.

Ibyo rero ubwabyo ni kimwe mu bigaragaza ko abanya-Musanze icyo bakeneye ari ubuyobozi bubafasha kunoza ibyo bakora, icyo bakeneye ni ubuyobozi bubafasha kunga bwa bumwe bwabo noneho ubwo bumwe akaba ari bwo bubabyarira imbaraga zo kwiteza imbere.

Icyo mwari mwise inkundura y'Abakono ari na cyo mwari mukomojeho ko cyaba cyaragize uruhare mu gutuma abarimo abayobozi b'akarere bahagarikwa mu nshingano zabo, ngira ngo uyu munsi nawe nk'uko wahageze icyo kintu ntacyo wahabona.

Ntabwo twavuga ko hari byacitse ahubwo aho ngaho twari twagize intege nke, uyu munsi tuhahera twubaka kugira ngo ya shusho mbi twakwita ko yari yagaragaye tuyisibanganye ahubwo Musanze yacu ikomeze kuba indangamirwa, ikomeze kuba igicumbi cy'ubukerarugendo, ikomeze kuba aho ishoramari rikorwa rikunguka, abanya-Musanze kandi bakomeze kubonwa nk'abantu bishimiye Akarere kabo, bishimiye kugateza imbere.

Ibyo byose noneho bigakorwa muri wa murongo mugari igihugu cyihaye cyangwa se kinubakiyeho w'ubumwe n'ubwiyunge ndetse n'iterambere n'ubukungu kuri bose. Icyo ni ko kuri ntabwo twavuga ko kidahari muri Musanze, twavuga ko ari agatotsi gato kari kaje ariko bahise babishyira ku murongo, ubuyobozi bw'Igihugu bwarafashije natwe abayobozi ku rwego rw'ibanze turimo turabyumva.

Abareba umujyi wa Musanze babona uri gukura n'ingonga, mubikesha iki?

Icya mbere turabikesha ubushake bw'abanya-Musanze, kuko ahari ubushake no gushobora birashoboka, icyo rero ni cyo dukesha iterambere ry'umujyi wa Musanze kuko nureba n'ishoramari rihari muri Centre y'ubucuruzi ibirenga 80% n'iby'abanya-Musanze ubwabo.

Icya kabiri cyiyongera kuri icyo Musanze ni akarere gafite ubutaka burumbutse, aho abantu bahinga bagasarura. Dufate urugero nk'ubuhinzi bw'ibirayi ushobobora kubukora mu myaka itanu cyangwa imyaka 10 ubikoze neza mu buryo bugezweho niba ufite hegitari eshatu cyangwa eshanu, ukaba wabasha kubaka inzu y'igorofa.

Kuba rero ari akarere gafite ubutaka burumbutse, akaba ari akarere gatuwe n'abaturage bishimiye kugateza imbere, bishimiye kandi kukabamo noneho tukanongeraho ko ari akarere kuva ku rwego rw'Igihugu kuri Perezida wa Repubulika ashishikariza umunsi ku wundi kugira ngo nako kabashe kwiteza imbere.

Ikindi ni ubufasha buhaboneka cyane cyane muri bya bikorwa remezo, iby'imihanda ya kaburimbo, gushishikariza abashoramari mu kubaka ibikorwa bijyanye n'ubukerarugendo, mu kubaka amahoteli ari ku rwego rwo hejuru, ibyo byose rero ni bimwe mu biha amahirwe iterambere rya Musanze akaba ari yo mpamvu ubona ko kegera umujyi wa Kigali.

Umujyi wa Musanze ugenda urushaho gutera imbere uko bwije n'uko bukeye
Amagorofa azamuka muri uyu mujyi ubutitsa

Mwavuze k'uko amezi ashize yari ameze, noneho twavuga ko mwimirije ibiki imbere noneho?

Mbere na mbere ni ugukorera hamwe nk'abakozi b'Akarere, icya kabiri ni ukwereka abanya-Musanze amahirwe bafite aruta ay'abandi, amahirwe muri bwa buhinzi bujyanye n'igihe, bwa buhinzi buza busubiza ibibazo byabayeho mbere, kwa guteza imbere abikorera bakerekwa amahirwe ko uyu munsi ibishobora gukorerwa mu yindi mijyi bashobora kubikorera iwabo.

Iterambere rya Musanze rigashingira ku bikorera, ibyo bikarushaho kuzamura iterambere ry'Akarere binyuze mu byo kinjiza nk'imisoro, icyo kiribandwaho.

Hari kandi no gushishikariza ishoramari mu bukerarugendo, aho muri bwa buryo bw'abafatanyabikorwa navugaga basanzwe bahari kuba twabashishikariza kwagura ibikorwa byabo ariko hari no gushaka abandi baza bashora imari yabo mu bukerarugendo, haba mu birunga ariko noneho no ku kiyaga cya Burera na Ruhondo, kugira ngo uyu munsi abantu babone ko nubwo hari ubukerarugendo bukorerwa mu birunga hari n'ubugomba gukorerwa ku kiyaga cya Burera na Ruhondo.

Niba hari ishoramari rikorwa mu kubaka amahoteli nk'aya tubona, cyangwa se nk'inyubako nkizi z'amagorofa [...] habe n'ibigo by'imari bifasha ubuhinzi buciriritse kuzamuka, ubworozi kuzamuka, abatangira imirimo na bo bakayitangira, kugira ngo na rwa rubyiruko dufite rubashe kubona akazi mu buryo nk'ubwo.

Ibyo rero nibyo tuzibandaho, tunareba uburyo ibikorwa remezo byakomeza kwiyongera ahatagera imihanda ikwiriye ibashe kuhagera, ntibigarukire mu mirenge yo mu mujyi gusa ahubwo bigera n'ahandi.

Musanze muyibona he mu myaka itanu iri imbere?

Musanze mu myaka itanu iri imbere ntekereza ko izaba ari umujyi urushijeho kuba mwiza, kuko mpereye mu miturire uyu munsi turanoza za site z'imiturire, ikindi turashishikariza abantu ko bubaka bageretse.

Ni ibintu abantu nabo bamaze kubona, icyo dukora ni ukubaha icyekezo kugira ngo ya masite aboneke, abantu babashe kugira ahantu heza bagira bishimira gutura kandi mu buryo busubiza imiturire mu buryo burambye.

Turashaka kandi ko na bwa buhinzi buteye imbere bubasha guhaza isoko mu ngano ndetse no mu buziranenge. Niba uyu munsi dufite amahoteli abe yabasha no kubona aho guhahira ibyo akeneye aha ngaha.

Musanze rero mu myaka itanu iri imbere reka tubihuze na manda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, tuzaba dufite ibyo tuzongera kumurikira abaturage, duhereye ku byo mwabonye.

Mu mwaka utaha turifuza ko Musanze izaba ifite Food Park, ni inyubako izaba ifite agaciro hafi ka miliyali 1Frw, aho abantu bazajya baza bakaharuhukira bagafata icyayi, bagafata ikawa ku buryo abakerarugendo baza inaha bazaba bafite aho baruhukira mbere yo kugera mu Kinigi cyangwa nyuma yo kuvayo.

Ikindi murabona ko ririya soko ryuzeye [Isoko rya Kariyeri], rizaba ryaramaze kugira abarikoreramo, ni isoko bacururizamo batanditse ku bisima ariko turashaka ko mu cyiciro kigiye gukurikira hubakwa hazaba hari amaduka akikije ibyo bisima, ibyo byose bizaba byongereye ibikorwa remezo.

Murabona ko uyu munsi dufite za Kaminuza zigera muri esheshatu, hari n'izindi ziri gusaba kuhubaka, uyu munsi rero ibintu byose muri Musanze birahari. Turifuza ko byakomeza muri urwo rwego abantu bakumva ko badakeneye kujya mu yindi mijyi cyane cyane Kigali.

Ikindi mwabonye ko ibitaro bya Musanze bigiye kwagurwa bikazaba ari ibya kabiri ku rwego rw'Igihugu, nyuma y'ibitaro ba Faisal na CHUK. Mu myaka itanu rero bizaba byuzuye ngira ngo biri no muri bimwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye abanya-Musanze.

Ibyo rero bivuze ko mu myaka itanu iri imbere Musanze izaba ari ahantu abantu bifuza kuba nubwo n'uyu munsi ari ko bimeze ariko bizarushaho noneho n'abanya-Kigali baze kuhatura.

Umujyi wa Musanze ukomeje kwagukana ingoga
Hirya no hino i Musanze hubatswe udukiriro dufasha mu guha akazi urubyiruko
Icyanya cy'Inganda cya Musanze cyitezweho gufasha ako karere mu iterambere
Umudugudu wa Kinigi uri mu ya mbere i Musanze ituje neza abaturage
Isoko rya Kariyeri ryuzuye ryitezweho guhindurira ubuzima benshi
Musanze yahindutse igicumbi cy'ubukerarugendo,
Nsengimana Claudien yavuze ko hari biteguye kugira Musanze Umujyi buri wese yifuza guturamo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impumeko-y-ab-i-musanze-nyuma-y-iby-abakono-intumbero-y-ubuyobozi-bushya-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)