Impungenge ku bumenyi buke bukomeje kudindiza ubukungu bw'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni intego itoroshye na gato ku buryo hari abemeza ko gushoboka kwayo bigoranye cyane, ahanini babishingiye ku buryo ibintu byifashe magingo aya.

Ubushomeri ni imwe mu mbogamizi ikomeye idindiza uru rugendo gusa n'aho butari, hari ikibazo gikomeye cy'uko abakora bafite ubumenyi buke butajyanye n'ibikenewe ku isoko, ibyumvikanisha ko umusaruro wabo udahagije.

Muri rusange, Abanyarwanda miliyoni 8,1 bari mu gihe cyo gukora, aho abagera kuri miliyoni enye bafite imirimo. Miliyoni 3,3 ntabwo bari ku isoko ry'umurimo naho abagera ku bihumbi 800 nta kazi bafite.

Mu bafite akazi, abagera kuri miliyoni 1,2 ntabwo bakora bihoraho, bivuze ko babonye akazi kenshi kurushaho, baba biteguye kugakora kandi babifitiye umwanya. Ibi bisobanuye ko abagera kuri miliyoni 2,8 ari bo bafite akazi gahoraho.

Mu bagera kuri miliyoni 3,3 batari gushaka akazi mu buryo buhoraho harimo abakora ubuhinzi buciriritse abandi bakaba abanyeshuri, abageze mu zabukuru, abadashobora gukora kubera ibibazo bitandukanye birimo n'ubumuga ndetse n'abacitse intege.

Ubumenyi buke budindiza urwego rw'abikorera

Ikibazo gikomeye ni uko no mu bafite akazi gahoraho, ubumenyi bwabo bukiri hasi cyane ku buryo bishobora kugira ingaruka ku musaruro w'akazi kabo, uko urushaho kuba muke, bigasobanura ko n'ibyo bakuramo birushaho kugabanuka.

Nk'ubu mu Banyarwanda bafite akazi, 83% bafite ubumenyi bw'ibanze (basic education) cyangwa munsi yabo, abafite ubumenyi buringaniye (intermediate) n'abafite ubumenyi buteye imbere (advanced), bakaba munsi ya 20%.

Mu nzego zirimo nk'ubuhinzi buza imbere mu gutanga imirimo ku Banyarwanda benshi, abagera kuri 98% bafite ubumenyi bw'ibanze cyangwa uburi munsi yabwo. Mu rwego rw'inganda, uyu mubare uri kuri 78% mu gihe mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro uyu mubare uri kuri 80%, nk'uko Raporo ya Banki y'Isi igaruka ku bukungu bw'u Rwanda (REU, No23) ibyerekana.

Iki kigero cy'ubumenyi ku Banyarwanda kiri hasi cyane, munsi y'impuzandengo y'ubumenyi bufitwe n'ibindi bihugu byo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, ibituma umusaruro ku Banyarwanda ugabanuka muri rusange.

Iyi raporo ivuga ko 'Ubumenyi buri mu Rwanda mu nzego zitandukanye nk'ubuhinzi n'inganda ntabwo buhagije ku buryo bwatuma u Rwanda rugera ku ntego z'iterambere rwihaye, ahanini kubera ingorane ziri mu burezi bw'ibanze, cyane cyane ireme ry'uburezi.'

Bongeraho ko ikibazo cy'ubumenyi buke 'Gitizwa umurindi no kudahuza hagati y'ubumenyi butangwa ndetse n'ibikenewe ku isoko.'

Icyakora u Rwanda ntirwicaye ubusa kuko turi kwigira ku bindi bihugu byanyuze mu nzira y'iterambere ruri kunyuramo uyu munsi, birimo ibihugu byo mu Burasizuba bwa Aziya byishyize imbaraga mu guteza imbere ubumenyi bushingiye ku bumenyi ngiro, ingingo u Rwanda ruri gushyiramo imbaraga hashingiwe ku mugambi wo gushyiraho ishuri ryigisha ubumenyingiro muri buri murenge.

Iterambere ry'u Rwanda rizashingira ku guteza imbere ubumenyi muri rusange



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impungenge-ku-bumenyi-buke-bukomeje-kudindiza-ubukungu-bw-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)