Imyaka 12 y'ibikorwa, uruhare rw'ihuriro ry'inzobere zivura abagore mu kugabanya abapfa babyara - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo bavuze inzobere, ni wa muntu wize imyaka itandatu y'ubuvuzi rusange mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza, akongeraho umwaka umwe wo kwimenyereza n'indi ine cyangwa irenga y'amasomo amugira inzobere bitewe n'icyo yakurikiye.

Ubu u Rwanda rufite inzobere zivura indwara z'abagore 140.

Kugira ngo zinoze serivisi zitanga ndetse na zo zihane ubunararibonye, mu 2012 zihurije hamwe zikora ihuriro ryiswe 'Rwanda Society of Obstetrics and Gynaecologists: RSOG'.

Ryatangiranye n'abanyamuryango 12 icyakora uyu munsi bamaze kurenga 130.

Mu myaka 12 RSOG imaze ishinzwe, yageze kuri byinshi birimo mu guteza imbere ubuvuzi buhabwa abagore.

Visi Perezida wa RSOG, Dr. Ruzigana George ati 'Mu 2000 twagiraga abagore bapfa babyara bagera ku 1000 mu bagore ibihumbi 100 babyaye, ariko ubu abapfa babyara bageze kuri 203 ku bagore ibihumbi 100 babyaye.'

Imibare y'abapfa babyara yongerwa n'ibirimo inda ziterwa abangavu n'abatarumva gahunda yo kuboneza urubyaro, icyakora Dr. Ruzigana akavuga ko mu byo bishimira ari uko leta yashyizeho amategeko akakaye mu guhana abatera inda abangavu, no kwereza abaturage serivizi zo kuboneza urubyaro.

Iyi nzobere mu kuvura indwara z'abagore ikorera mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali yavuze ko bimwe mu bibazo bituma umugore ashobora gupfa abyara mu Rwanda harimo kuva cyane bitewe n'impamvu zitandikanye, kutiyegeranya kwa nyababyeyi mu buryo bukwiye no kutavamo kw'iyanyuma (placenta) uko bikwiye.

Harimo kandi kwangirika k'umwanya ndangagitsina w'umugore mu gihe abyara, ibibazo byo kutagira ibifasha ngo amaraso avure umugore akaba yava igihe kirekire, na infections zishobora kuza mu gihe yabyariye ahantu hadafite isuku.

Dr Ruzigana ati 'Ni ibintu mu Rwanda twashobora kwirinda. Tugomba gushyiramo imbaraga, izo serivisi zo kwita ku mubyeyi zigatangwa kuva ku ivuriro rito, umuturage afashwa n'inzobere. Ariko ni byo u Rwanda rurimo muri gahunda yo kongera abaganga ya 4 ×4, politiki zitandukanye nko kugeza amaraso ku barwayi hifashishijwe drones n'ibindi.'

U Rwanda nk'ibindi bihugu rwihaye intego ko mu 2030 byibuze izo mpfu zagabanyuka zikagera ku 126 ku bagore ibihumbi 100 babyaye, byaba byiza bakanagera no 70 uretse ko n'iyo baba zeru byaba akarusho.

Kugira ngo izo ntego zigerwego, muri Mata 2024 RSOG yasinyanye amasezerano na Minisiteri y'Ubuzima, Minisante, yo gufatanya mu kongera inzobere zize kuvura indwara z'abagore.

Byabanjirijwe no guha ubushobozi ibitaro 10 byo mu gihugu bikaba ibyigisha ku rwego rwa kabiri.

Byagombaga kwiyongera ku bitaro bine birimo ibya Gisirikare by'i Kanombe, ibyiririwe Umwami Faisal, ibya kaminuza bya Kigali n'ibya Butare byari bimaze igihe bitanga amasomo yigiwe ku murimo.

Binyuze muri bwa bufatanye bwa Minisante na RSOG, hatoranyijwe abaganga b'inzobere bafite ubushobozi bwo kuvura no kwigisha, bashyirwa muri bya bitaro 10 ngo bafashe mu kwigisha inzobere mu kuvura indwara z'abagore.

Hoherejwe inzobere ebyiri kuri buri bitaro, zijyana n'itsinda rizifasha nk'ababaga, abita ku bana, abatera ikinya, n'abandi ku buryo batanga serivisi nk'izitangirwa muri biriya bitaro bine byari bisanzwe byigisha.

Umuyobozi ushinzwe Imyigishirize n'Iterambere ry'Abakozi bo kwa Muganga muri Minisiteri y'Ubuzima, Minisante, Dr. Nkeshimana Menelas yagaragaje ko binyuze mu masezerano bagiranye na RSOG byatumye bongera abanyeshuri bigisha ku bwinshi, ibitarigeze bibaho mu mateka y'u Rwanda.

Ati 'Ubu abarimu babiri tuvuga ko bashobora kwigisha abanyeshuri b'inzobere bane. Ukoze imibare ubona ari 40. Niwongeraho 20 twagombaga kwigisha tutarongeraho biriya bitaro 10, urabona ko ari inzobere 60 tuzaba dufite mu myaka ine. Ni bwo bwa mbere bizaba bibaye mu Rwanda. Ntibyigeze bibaho ko mu myigishirize y'inzobere mu kuvura indwara z'abagore twagira abangana uko.'

Ikindi u Rwanda rwagezeho ni uko inzobere zita ku ndwara z'abagore zigishirizwa muri Kaminuza y'u Rwanda bagahabwa impamyabushobozi zemewe ku rwego mpuzamahanga.

U Rwanda rukomeje guteza imbere urwego rw'ubuvuzi. Nko mu 1995 nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, habarurwaga abaganga 30 ndetse ubu barenga 2500.

Rwashyizeho gahunda ya 4 ×4 aho mu myaka ine iri imbere abazaba bari mu ishuri bazaba barenga 5000 mu nzego zitandukanye, abagera ku 2700 basoje.

Mu nama y'ihuriro ry'inzobere mu kuvura indwara z'abagore hari no kumurikwa ibikoresho byifashishwa mu kwita kuri abo babyeyi
Perezida w'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'inzobere mu kuvura indwara z'abagore, Prof.Kihara Anne Beatrice aganiriza abitabiriye inama y'ihuriro ry'izo nzobere mu Rwanda
Umuyobozi ushinzwe Imyigishirize n'Iterambere ry'Abakozi bo kwa Muganga muri Minisiteri y'Ubuzima, Minisante, Dr. Nkeshimana Menelas yagaragaje ko mu myaka nka 29 ishize abaganga bavuye kuri 30 bagera ku 2500
Abafite aho bahurira n'ubuvuzi bw'indwara z'abagore batandukanye bari bitabiriye inama ihuza inzobere mu buvuzi bw'izo ndwara iri kubera i Kigali

Amafoto: Kwizera Herve




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyaka-12-y-ibikorwa-uruhare-rw-ihuriro-ry-inzobere-zivura-abagore-mu-kugabanya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)