Imyaka 3 irashize Jay Polly yitabye Imana! Ha... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabaye inkingi ya mwamba mu itsinda rya Tuff Gang, ndetse na Album bari kwitegura gushyira hanze muri uyu mwaka, niwe watanze igitekerezo cy'uko bayikora mu rwego rwo kongera kwiyegereza abakunzi b'iri tsinda rimaze imyaka irenga 15 mu muziki.

Jay Polly yabashije gutwara Primus Guma Guma Super Stars, nka rimwe mu marushanwa yari akomeye mu Rwanda. Afatwa nk'umwe mu bitangiye Hip Hop mu Rwanda, ndetse mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali ku wa 24 Kanama 2024, umuraperi Bull Dogg yazirikanye abarimo Mahoniboni n'abandi batumye iyi njyana ikomeza kuba umuco no gucengera muri benshi.

Buri mwaka, abo mu muryango we n'abandi bahurira mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo gusukura imva ye no kumwibuka.

Nubwo bimeze gutya, hari abibaza impamvu hadategurwa igitaramo cyo kwibuka uyu muraperi, cyane cyane ko ibihangano yasize na n'uyu munsi bigitemba mu mutima ya benshi.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Uwimbabazi Sharifa wari umugore wa Jay Polly yavuze ko hari abagiye bagerageza kubafasha gutegura igitaramo nk'iki  ariko ntibyagiye bishyirwa mu bikorwa nk'uko babaga babivuganye.

Yavuze ariko ko mu minsi ishize baganiriye na Riderman ababwira ko hari ubushake bwo kubashyigikira, ariko abo muryango w'uyu muraperi nibo bakwiye kuba nyambere mu gutuma iki gitaramo gishoboka.

Ati 'Ibiganiro byabayeho na Riderman, ariko we yavuze ko kandi ni ibintu byumvikana, yavuze ko bigomba guhera mu muryango, rero birareba twebwe mbere na mbere, ubundi tukegera n'abandi bose nk'abo bo mu ruganda rw'umuziki. Ariko birashoboka ko ahari umunsi wa nyawo utaragera. Ntekereza ko Jay Polly ari izina rikomeye cyane kandi imyaka imaze kuba itatu.'

Akomeza ati 'Ni byo rwose gutegura igitaramo bigomba kuba kuva muri twebwe (abo mu muryango we), dushaka abandi dufatanya, yaba abo muri Hip Hop n'abandi, ariko imbaraga zizava mu muryango.' Abajijwe niba abafana bakwitega iki gitaramo mu myaka iri imbere, yasubije ko 'icyizere gihari'.

Umugore Mukuru wa Jay Polly, Nirere Afsa uzwi nka Fifi yabwiye InyaRwanda ko hari icyizere cy'uko muri uyu mwaka igitaramo cyo kwibuka Jay Polly cyaba.

Jay Polly yamenyekanye birushijeho mu ndirimbo 'Akanyarijisho', 'Deux fois deux', 'Umupfumu uzwi' n'izindi. Ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda banatwaye igikombe cya Primus Guma Guma Super Stars.

Jay Polly wavutse tariki 5 Nyakanga 1988, avuka kuri Nsabimana Pierre na Mukarubayiza Marienne, akaba umwana wa kabiri mu muryango w'abana batatu.

Uyu muraperi yize mu mashuri y'incuke mu kigo cya Kinunga, ayisumbuye ayiga mu kigo cya E.S.K giherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali mu ishami ry'ubukorikori. Impano yo kuririmba ayikomora ku mubyeyi we waririmbaga muri korali Hoziyana muri ADPR mu Gakinjiro.

Mu 2002, ni bwo uyu muraperi yatangiye umuziki ahereye mu itsinda rya muzika ryabyinaga imbyino zigezweho ryitwaga 'Black Powers'. Mu 2003 ni bwo yahuye n'umuraperi Green P nyuma y'umwaka bafatanyije na Perry G bashinga itsinda bise 'G5'.

Muri icyo gihe bandikaga indirimbo batangira no kujya muri studio ya TFP yakoreragamo Producer BZB ari naho bakoreye indirimbo ya mbere bise 'Nakupenda'.

Baje guhura na Producer Lick Lick aza kubahuza n'umuraperi Bull Dogg, buri umwe akora indirimbo ye n'ubwo zitamenyekanye cyane.

Nyuma baje gushinga itsinda bise Tuff Gangz bari bahuriyemo na Fireman na P Fla. Ariko igihe cyarageze buri umwe aca inzira ze. Jay Polly yari umunyabugeni ukomeye.


Abo mu muryango wa Jay Polly batangaje ko bari gutekereza uko bateguye igitaramo cyo kumwibuka, nyuma y'imyaka itatu yitabye Imana Â 

Jay Polly ni umwe mu batumye injyana ya Hip Hop igwiza igikundiro mu mitima y'Abanyarwanda, kandi yabaye umwe mu bahanzi bubashywe 

KANDA HANO UBASHE KUMVA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA JAY POLLY

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146473/imyaka-3-irashize-jay-polly-yitabye-imana-habuze-utegura-igitaramo-cyo-kumwibuka-146473.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)