Ingengabitekerezo ya Jenoside ni ikibazo gikwiye kurangira - Akazi gategereje Abasenateri mu mboni za Tito Rutaremara - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva tariki 16 Nzeri 2024 mu Rwanda hazatorwa abasenateri 12 batorwa hakurikijwe inzego z'imitegekere y'igihugu, na ho ku wa 17 Nzeri 2024 hazatorwe Abasenateri babiri bahagarariye amashuri makuru na za kaminuza ya Leta n'ayigenga.

Hari kandi Abasenateri umunani bagenwa na Perezida wa Repubulika n'abandi bane bagenwa n'ihuriro nyunguranabitekerezo ry'imitwe ya politike yemewe mu Rwanda.

Umuyobozi w'Urwego Ngishwanama rw'Inararibonye z'u Rwanda, Tito Rutaremera yabwiye RBA ko ibyo Abasenateri bashya bakwiye kuzashyiramo ingufu ari uguharanira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakwirakwiriye mu Karere.

Ati 'Ni ugutangirira ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside igenda ifata indi ntera mu bihugu bidukikije, rwose abantu bakwiriye kubihagurukira bakareba uko bayirwanya kuko iyo yiyongera, igeze nko mu bihugu bibiri, kuki se ibindi byo bitayifata nk'uko? Urumva ni ikibazo kigenda gikura kidusanga, gikwiye kurangira.'

Mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni ho hamaze imyaka hagaragara ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bamwe mu Batutsi bahakomoka bagiye bicwa urubozo, abandi baricwa inyama zabo ziribwa na bagenzi babo.

Yavuze ko kutabihagurukira byazatuma iki kibazo gikwira mu bihugu byose by'akarere ndetse no mu Rwanda ikaba yanahagaruka.

Rutaremara yavuze ko ibyiza byakozwe muri manda zishize bikwiye gushyigikirwa hashyirwaho uburyo bwihariye bwo kubiteza imbere.

Ati 'Ibyiza byo ni ukongera gushaka izindi ngamba zo kubizamura. Burya nka 'Ndi Umunyarwanda' cyangwa ibindi bikorwa byose bakongera bakibuka bati 'mbese ko twari tumaze kugera kuri ibi, twakora ibiki bindi kugira ngo twongere tuzamureho?' Sena rero ikwiye kuba iya mbere kuzana icyo gitekerezo no kugiha izindi nzego zigatangira zikabikora kuko ni yo ishinzwe amahame remezo.'

Muri rusange Sena y'u Rwanda ifite inshingano zo kwemeza no gutora amategeko ifitiye ububasha, kumenya no kugenzura imikorere ya guverinoma, kugenzura amahame shingiro avugwa mu ngingo ya cyenda y'itegeko nshinga, kugenzura imitwe ya politike, kwemeza ishyirwaho rya bamwe mu bayobozi bakuru b'igihugu, kugeza ku baturage ibikorwa by'inteko, gusuzuma raporo zatanzwe n'ibigo bya Leta biteganyijwe n'Itegeko Nshinga, gusuzuma ibibazo by'abaturage bagejejweho n'ibindi.

Tito Rutaremara yasabye Abasenateri bazatorwa guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingengabitekerezo-ya-jenoside-ni-ikibazo-gikwiye-kurangira-akazi-gategereje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)