Ingingo z'ingenzi zagarutsweho mu kiganiro mp... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kiganiro mpaka cyabereye mu mujyi wa Philadelphia muri Leta ya Pennyslvaniya cyayobowe n'abanyamakuru ba televiziyo ABC. Cyabereye mu nzu yitiriwe itegeko nshinga, barimo bonyine n'abanyamakuru bayoboye iki kiganiro.

Impaka z'aba bakandida mu kiganiro cyabo cya mbere zibanze ku ngingo z'ubukungu, uburenganzira bwo gukuramo inda ibijyanye n'abimukira bambuka umupaka na Megisike binjira muri Amerika n'ububanyi n'amahanga.

Ni ku nshuro ya mbere aba bategetsi bahuriye hamwe mu kiganiro, no mu ruhame, ntibaranavugana na rimwe. Visi Perezida Harris yari amaze igihe muri iyi leta ya Pennyslvaniya yitegura iki kiganiro mpaka. 

Ku ruhande rwa Donald ni ku nshuro ya gatatu yitabiriye ibi biganiro mpaka bihuza abakandida ku mwanya wa Perezida . Dore ko ari ku nshuro ya gatatu agiye kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu.

Ku ikubitiro abakandida bombi babajijwe imigambi yabo ku bijyanye n'ubukungu mu gihugu.Visi Perezida Kamala Harris yahise ashinja uwo bahanganye Donald Trump kuba yarasize yubitse ubukungu bw'igihugu ubwo manda ye yari irangiye. 

Yagize ati: 'Reka tuvuge ku byo Donald Trump yadusigiye. Donald Trump yadusigiye ubushomeri bukabije, Donald Trump yadusigiye icyorezo cyatikije imbaga mu buryo butarabaho mu myaka ijana ishize. Donald Trump yasize agabye igitero gikomeye kibasiye inzego z'igihugu na demokarasi yacu kuva igihugu kivuye mu ntambara yo gusubiranamo y'abanyamerika. Icyo twakoze tugeze ku butegetsi n'ugukubura uwo mwanda yadusigiye'

Mu kumusubiza, Donald Trump yashinje Ubutegetsi Kamala Harris abereye visi perezida gusubiza inyuma ubukungu bw'igihugu.

Avugira muri icyo kiganiro Trump yagize ati: 'Buri muntu arabizi ko mu by'ingezi nzakora ni ukugabanya imisoro, nkubaka ubukungu budadiye butajegajega nk'uko nabikoze bwa mbere. 

Twari dufite ubukungu bukomeye bwakubiswe hasi n'icyorezo. Icyorezo kitigeze kibaho kuva mu 1917 cyaguyemo abantu 100. Igihugu cyari kitarahura n'ibibazo nk'ibyo. Ariko twabyitwayemo neza tubasigira ubukungu buhagaze neza'

Bagaruka ku bijyanye n'uburenganzira bwo gukuramo inda,Trump yavuze ko hagomba kubanza kugenzura neza iri tegeko kuko hari abagore basama mu nzira mbi bikaba ngombwa ko bazikuramo.

Ku ruhande rwa Kamala Harris we yavuze ko atowe yahita yemeza iri tegeko ndetse avuga ko ubuzima bw'imyororokere y'abagore budakwiye gufatwaho imyanzuro n'abanyapolitiki ahubwo ko buri mugore wese akwiye kugira uburenganzira ku mubiri we.

Ikiganiro mpaka cyahuje Harris na Trump, kibaye hasigaye amezi atagera kuri abiri ngo amatora abe. Cyarangiye Trump akosowe inshuru 33 aho yavugaga ibitari byo, mu gihe Harris yakosowe inshuro imwe gusa.

Bwa mbere Trump na Kamala Harris basuhuzanije mbere yo gutangira ikiganiro mpaka



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146753/ingingo-zingenzi-zagarutsweho-mu-kiganiro-mpaka-cya-trump-na-kamala-harris-146753.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)