Intangiriro zigoye n'ubushake budasanzwe: Urugendo rw'u Rwanda mu guhinduka igicumbi cy'inama mpuzamahanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yagaragaje ko igihe u Rwanda rwatangiriye kwakira inama mpuzamahanga zikomeye, yagiraga impungenge cyane z'ibikorwaremezo kuko icyo gihe hari bike, kandi inama zitabirwa n'abantu benshi baturutse hirya no hino.

Mu kiganiro 'What I'm Building Podcast', Janet Karemera yavuze ko nko mu myaka icyenda ishize, nta bikorwaremezo byo kwakira inama nkuru byari biri mu Rwanda.

Yagize ati 'Ntekereza ko icyari kigoye cyane ari ukuba tutari dufite aho twakirira inama. Ndibuka twakira inama ya World Economic Forum for Africa mu 2016. Nari nkiri mu Biro bya Madamu wa Perezida wa Repubulika.'

'KCEV [Amatente ya Camp Kigali] yari ihari ariko byasabaga kuvugurura kugira ngo ibashe kwakira inama nk'iyo, uko iminsi yicumaga ni ko wibazaga uti 'ese koko bizakunda?'

Yakomeje agira ati 'Icyo gihe nta buryo buhagije twari dufite bwa gutwara abantu, nta mahoteli, icyo gihe KCC yari itaratangira gukora, Marriott na yo ni uko twari dufite Serena gusa n'izindi nke.'

Yagaragaje ko n'ubwo byari byifashe gutyo, bitari ubwa mbere u Rwanda rwisanze ahantu birusaba kwishakamo ibisubizo kandi bigakunda.

Ati 'Twakiriye inama kandi igenda neza [...] twabigezeho binyuze mu bufatanye bwa Leta n'abikorera.'

Janet Karemera yavuze ko na nyuma y'iyo nama muri Kamena 2016 u Rwanda rwakiriye inama y'abakuru b'ibihugu byo mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe kandi ikagenda neza.

At 'Nabwo KCC ntiyari yagatungana.'

Yakomoje ku Nama Mpuzamahanga yiga ku Cyorezo cya Sida muri Afurika yakiriwe n'u Rwanda mu 2019, agaragaza ko yabaye intsinzi ikomeye ku gihugu, ifungura amarembo yo kwakira izindi nama mpuzamahanga ku rwego rw'Isi.

Iyi nama yitabiriwe n'abari hagati ya 3,000-4,000 ibera muri Kigali Convention Centre.

Ati 'Habura amezi make [ngo inama ibe] twasanze dukeneye undi mwanya wisumbuye. Ni bwo bwa mbere hanze hashyizwe amatente. Twatekerezaga ko KCC ari nini ariko twasanze dukeneye undi mwanya kugira ngo tugere aho twashakaga kugera.'

'Twubatse amatente meza cyane, igikorwaremezo cyiza, hajyamo ubwiherero na buri kimwe kandi byaradukundiye abantu bagize inama nziza.'

Yagaragaje ko gushyiraho aya matente byabaye nko kwishakamo igisubizo kandi bikaba byaratanze umusaruro.

Janet Karemera yahishuye ko nyuma y'iyi nama hari nyinshi zagiye zihabwa u Rwanda kubera rwari rumaze kugaragaza ubushobozi bwo kwakirana inama zo ku rwego rwo hejuru kandi zikagenda neza mu mutekano.

Nko mu 2022 u Rwanda rwakiriye Inama y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma bikoresha ururimi rw'Icyongereza [CHOGM], mu 2023 rwakira Inama Mpuzamahanga yiga ku ruhare rw'Abagore mu Iterambere [Women Deliver], yitabiriwe n'abarenga 6,000.

Muri uwo mwaka kandi habaye inama ya 73 y'Inteko Rusange Idasanzwe ya FIFA. Inama ya CHOGM yabaye Janet Karemera ari mu mwaka we wa mbere muri RCB.

Ati 'Zimwe muri izo nama zabaga kubera mu Rwanda hari ahantu waza wizeye umutekano w'abantu bawe batandukanye, aho baza bakemerwa bose nta vangura.'

Janet Karemera yagaragaje ko ubuyobozi bw'u Rwanda bwakoresheje imbaraga zikomeye mu gukururira izi nama mu gihugu ubu bikaba ari ibintu byatanze umusaruro.

Ati 'Ariko ndatekereza ko aho tugeze ubu, turi ahantu heza. Noneho rero ahubwo ni ugutekereza ni gute twakagura ibyo tumaze kugeraho tukabishyira ku rundi rwego dukoresheje ibyo dufite?'

Mu 2023, Umujyi wa Kigali wari uwa kabiri muri Afurika mu kwakira inama mpuzamahanga. Uwo mwaka inama u Rwanda rwakiriye zarwinjirije miliyoni 95$, izamuka rya 48% ugereranyije n'ayo urwo rwego rwari rwinjije mu 2022.

U Rwanda rufite intego yo gukomeza kongera amafaranga ava mu bukerarugendo, akava kuri miliyoni 620$ yinjijwe mu 2023 akagera kuri miliyoni 800$ mu 2025.

Janet Karemera yavuze ko Inama Mpuzamahanga yiga ku Cyorezo cya Sida muri Afurika yakiriwe n'u Rwanda mu 2019 yakinguriye u Rwanda amarembo yo kwakira inama zo ku rwego rw'Isi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gutangirira-hasi-n-ukwiyemeza-kudasanzwe-urugendo-rw-u-rwanda-mu-guhinduka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)