Intara y'Amajyaruguru mu ihurizo ryo kugabanya igwingira ry'abana kandi ikungahaye ku biribwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nubwo ari Intara ikungahaye ku musaruro w'ubuhinzi igafatwa nk'ikigega cy'igihugu, iri mu za mbere zifite abana benshi bagwingiye.

Guverineri w'iyo Ntara, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko hakiri ihurizo rikomeye ryo kwigisha abaturage bagahindura imyumvire.

Ati ' Bigaragara ko intego twari twihaye mu myaka yashize itagezweho gusa hari uturere ubona twaragerageje ariko turasaba ba Mutimawurugo dufatanye gukora iyo bwabaga, ngo dukumire burundu ikibazo cy'igwingira mu ntara yacu.'

Kuri ubu intara y'amajyaruguru Akarere ka Burera niko kari imbere mu kugira imibare y'abana bagwingiye, aho bari ku kigero cya 29,4%.

Akarere ka Gakenke kari ku kigero cya 24,3%, Akarere ka Musanze kari kuri 21,3%, Akarere ka Rulindo kari kuri 24,1 naho Akarere ka Gicumbi kari ku kigero cya 19,2%.

Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyaruguru buvuga ko hakenewe ubufatanye kugir ngo bagere ku ntego bihaye yo kugabanya abana bagwingiye nibura hagasigara 15%.

Ku rwego rw'Igihugu, Ubushakashatsi bwakozwe n' ikigo cy'igihugu cyita ku buzima (RBC) ko igwingira ry'abana mu Mujyi wa Kigali riri ku kigero cya 14%, mu Ntara y'Amajyepfo biri kuri 17,7%, Intara y'Iburasirazuba ifite 17,9% , Intara y'Amajyaruguru ifite 23,3% mu gihe Intara y'Iburengerazuba ari 26,6% .

Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyaruguru bwiyemeje gukora ibishoboka byose mu guhangana n'igwingira ry'abana



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intara-y-amajyaruguru-mu-ihurizo-ryo-kugabanya-igwingira-ry-abana-kandi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)