Intumwa z'u Rwanda n'iza RDC zahuriye mu biganiro i Luanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasobanuye ko abahagarariye u Rwanda, RDC na Angola bubakira ku byagezweho mu mezi atandatu ashize.

Yagize ati 'Inama y'inyabutatu ya Luanda ya kane irabera muri Angola kuri uyu wa 14 Nzeri 2024. Abahagarariye ibihugu bitatu bagaragaje ibitekerezo byubaka, bazubakira ku bifatika byagezweho n'abaminisitiri n'abofisiye mu iperereza mu mezi atandatu ashize.'

Inama y'aba baminisitiri ishingira ku myanzuro yafatiwe mu yabereye i Luanda tariki ya 21 Werurwe 2024. Icyo gihe bemeranyije ko imirwano ibera mu Burasirazuba bwa RDC ihagarara, umutwe witwaje intwaro wa FDLR ugasenywa.

Igitekerezo cyo gusenya FDLR cyatanzwe n'Intumwa za Guverinoma ya RDC, nyuma yaho zishyikiriza Perezida João Lourenço wa Angola (umuhuza) igenamigambi ry'uko bizakorwa.

Tariki ya 31 Nyakanga 2024, abaminisitiri bongeye guhura, basesengura uburyo RDC yerekanye ko izasenyamo FDLR.

Muri iyi nama, hafashwe undi mwanzuro w'uko imirwano hagati y'impande zishyamiranye mu Burasirazuba bwa RDC ihagarara guhera tariki ya 4 Kanama 2024 mu gihe ibiganiro byagombaga gukomeza.

Inzobere mu iperereza zo mu bihugu bitatu zasabwe guhura, zigasuzuma uburyo ihagarikwa ry'imirwano riri kubahirizwa, zikanasesengura uko FDLR izasenywa. Zahuye inshuro ebyiri, zishyiriza Angola raporo.

Tariki ya 20 n'iya 21 Kanama 2024, abahagarariye ibi bihugu bongeye guhurira i Luanda, basesengura raporo y'inzobere mu iperereza ku ihagarikwa ry'imirwano no gusenya FDLR.

Raporo yatanzwe ku busesenguzi mu igenamigambi ryo gusenya FDLR yagaragaje ko hari ibidasobanutse ku buryo bizakorwa.

Banzuye ko tariki ya 9 n'iya 10 Nzeri bazongera guhura, bakaganira kuri izi ngingo, ariko ntabwo bahuye. Ibiganiro babyimuriye kuri uyu wa 14 Nzeri.

Ibiganiro bya Luanda birasubukurwa kuri uyu wa Gatandatu ku nshuro ya gatatu muri uyu mwaka
Inzobere mu butasi zahuriye i Luanda mu ntangiriro za Kanama 2024



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intumwa-z-u-rwanda-n-iza-rdc-zigiye-gusubira-mu-biganiro-i-luanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)