Intumwa za Zambia ziri kwigira ku Rwanda ibirimo no kurwanya ruswa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nzeri 2024, ni bwo iri tsinda rigizwe n'abaturutse mu Kigo cya Leta Gishinzwe Gutera Inkunga Imishinga y'Imihanda ndetse n'abo mu Kigo Gishinzwe Ubwikorezi n'Umutekano wo mu Muhanda byo muri Zambia, ryasuye Icyicaro cy'Urwego rw'Umuvunyi.

Urwego rw'Umuvunyi rwasobanuriye iri tsinda imikorere yarwo irimo gahunda zo kurwanya akarengane na ruswa ndetse na gahunda z'imenyekanishamutungo.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe gutera inkunga imishinga y'imihanda [National Road Fund Agency] muri Zambia, Charles Kandeke, yashimye imikorere y'Urwego rw'Umuvunyi avuga ko basanzwe bazi ko u Rwanda rwashyize imbere kurwanya akarengane na ruswa, ashima cyane uko yabonye igikorwa cy'imenyekanishamutungo gikorwa mu Gihugu.

Yagize ati 'Ubundi iwacu muri Zambia ntabwo dukora imenyekanishamutungo nk'uko nabonye hano bigenda. Iwacu imenyekanishamutungo rikorwa imbere mu kigo gusa ariko byanejeje cyane kubona hano n'abayobozi bakuru bamenyekanisha umutungo wabo n'inkomoko yawo.'

Yakomeje avuga ko 'Muri Zambia na ho biteganijwe ko mu mwaka utaha itegeko rizaba ryemejwe ku buryo igikorwa cy'imenyekanishamutungo kizajya gikorwa ku rwego rw'igihugu aho gukorwa ku rwego rw'ikigo gusa, murumva ko rero uru rugendoshuri ari ingirakamaro kuri twe.'

Kandeke yahamije ko ashima intambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu kurwanya akarengane na ruswa ndetse n'ubushake bwa politike bugaragarira mu bikorwa byo gukomeza kuba kwisonga mu gukorera mu mucyo.

Umunyamabanga Uhoraho mu Urwego rw'Umuvunyi, Clarisse Munezero, yashimye iri tsinda kuba ryaratekereje gusura u Rwanda by'umwihariko rigasura Urwego rw'Umuvunyi, agaragaza ko ari ingenzi ko imikoranire nk'iyi yakomeza gushinga imizi.'

Yagize ati 'Turashima kuba mutekereza kugenderera u Rwanda mukamenya ibyo rukora mukamenya n'imikorere y'Urwego rw'Umuvunyi. Natwe nk'Urwego hari ibyo twigiye mu mikorere y'inzego zo mu gihugu cyanyu.'

'Nk'uko mwabibonye mu biganiro byatambutse dushyize imbere gukorera umuturage, ibyo rero ntibyagerwaho ahari akarengane cyangwa ruswa ni na yo mpamvu dufite intego ko mu mwaka wa 2050 u Rwanda ruzaba ruri ku mwanya wa mbere mu kurwanya ruswa.'

Ubushakashatsi bwo mu 2023 bugaragaza uko ibihugu bihagaze mu kurwanya ruswa [Corruption Perception Index 2023] bugaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu bihugu byo mu karere k'Iburasirazuba bwa Afurika, rukaza ku mwanya wa kane muri Afurika yose no ku mwanya wa 40 mu bihugu byose bigize Isi.

Iri tsinda rigizwe n'abaturutse mu Kigo cya Leta Gishinzwe Gutera Inkunga Imishinga y'Imihanda ndetse n'abo mu Kigo Gishinzwe Ubwikorezi n'Umutekano wo mu Muhanda muri Zambia
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe gutera inkunga imishinga y'imihanda [National Road Fund Agency] muri Zambia, Charles Kandeke, yashimye imikorere y'Urwego rw'Umuvunyi
Umunyamabanga Uhoraho mu Urwego rw'Umuvunyi, Clarisse Munezero, yashimye iri tsinda kuba ryaratekereje gusura u Rwanda
Intumwa za Zambia ziri kwigira ku Rwanda ibirimo no kurwanya ruswa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intumwa-za-zambia-ziri-kwigira-ku-rwanda-ibirimo-no-kurwanya-ruswa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)