Inyoroshyo mu kubaka ahagenewe umushinga wa Kigali Green City i Kinyinya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igishushanyo mbonera cyamaze kuboneka ndetse abafite ubushobozi bwo kubaka bijyanye nacyo kuri ubu bemerewe guhabwa ibyangombwa by'ubwubatsi.

Green City ni umushinga w'iterambere uzaramba kandi uhendutse, ukazaba ugizwe n'inyubako zitangiza ibidukikije kandi zikoresha ingufu zisubira, ibyakoreshejwe bikongera kubyazwa umusaruro kandi zubatswe n'ibikoresho byakorewe imbere mu gihugu.

Hakurikijwe igishushanyo mbonera, hagiye hagaragazwa ibyiciro by'inyubako zigomba kubakwamo zirimo inzu ndende, inzu zigeretse, inzu ngari yaturwamo n'imiryango myinshi, amashuri, ibitaro, isoko n'inganda.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu Mujyi wa Kigali, yagaragaje ko byatekerejwe ko abasanzwe batuye muri ako gace batari bakwiye kugumamo kuko bitazasaba ibya mirenge kugira umuntu abashe kubaka inzu ijyanye n'igishushanyo mbonera.

Ati 'Twifuza ko twakubaka inzu ziciriritse mu bushobozi bw'abantu bahatuye ndetse n'abazahatura ku buryo abahatuye uyu munsi bakomeza bakahatura.'

Muhirwa yagaragaje ko bijyanye n'igishushanyo mbonera buri wese azajya areba icyagenewe gukorerwa aho afite ubutaka, yaba afite ubushobozi akabisabira ibyangombwa.

Igishushanyo mbonera kigaragaza ko imiterere y'inzu zizubakwa bijyanye n'uburebure bwazo, byagiye bigenwa hashingiwe ku mihanda migari, aho iziri hafi y'imihanda zigomba kuba ndende ugereranyije n'izegereye hafi y'igishanga kizaba cyaratunganyijwe neza.

Nubwo hakenewe ko abatuye muri uwo mudugudu bawugumamo kugeza ubu, bizasaba ko buri wese ajyanisha ibikorwa bye n'igishushanyo mbonera.

Umuyobozi wa Kigali Green City Company, Karimba Basil, yabwiye IGIHE ko gahunda igamijwe atari ukwimura abaturage basanzwe batuye muri kariya gace.

Birumvikana ko hari ushobora kubura ubushobozi bujyanye n'ibiteganyijwe ariko Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ibikorwa remezo, Dusabimana Fulgence, yagaragaje ko hari abazemererwa kubaka inzu mu byiciro kugera yuzuye.

Ati 'Hari uburyo umuntu ashobora guteganya inzu izarangira ifite ibyumba bitatu, ugahera ku cyumba kimwe uko ubushobozi bugenda buza, ukaba warateganyije aho icya kabiri kizajya n'icya gatatu. Ibyo ni ibintu bishobora gufasha umuturage w'amikoro make kugira ngo adahezwa muri uyu mujyi kuko dukeneye abantu b'ingeri zose.'

Ibyo ariko ntibizakuraho ko hari abashobora kwimurwa biturutse ku hazanyura cyangwa hazashyirwa ibikorwaremezo bikenewe muri uwo mujyi nk'imihanda, amashuri, ibitaro n'ibindi.

Mu gutuza abantu benshi nk'uko biteganyijwe ko aka gace nibura hazaturamo abarenga ibihumbi 200 birasaba imbaraga z'abikorera bazubaka imidugudu ihendukiye buri wese.

Abafite amikoro make bashobora kwemererwa kubaka inzu mu byiciro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyoroshyo-mu-kubaka-ahagenewe-umushinga-wa-kigali-green-city-i-kinyinya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)