Inzozi ni ukurigira isoko rikomeye muri Afurika: Niyigena yavuze ku ntego za BuySellorRent - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagarutse ku mvano y'igitekerezo cyo gushinga iri soko, uko riri gufasha abarikoresha ndetse n'uburyo yifuza kuryagura rikaba isoko nyafurika.

IGIHE: Kubaka isoko rya BuySellorRent.com wari ufite iyihe ntego?

Niyigena: Iri soko naritekereje ndanaryubaka ndi mu Bwongereza kuko ari ho nari ntuye, bitewe n'ubushakashatsi nari maze kubona n'icyerekezo igihugu kirimo.

Numvise mfite ishema ryo kuba hakubakwa isoko rya Afurika yose, abanyafurika bakabona iryo bazajya baguriraho bakanagurishirizaho, bakanakodesherezaho ryaratangiriye mu Rwanda kandi rikaba rinini nk'andi tujya twumva nka Amazon.

Igitekerezo cy'ibyo ubwo cyavuye he?

Ngira amahirwe ko hari ibintu byinshi byanyubatse mu buzima, mbere y'uko njya i Burayi mu kigo nigagamo naracuruzaga mu banyeshuri bagenzi banjye, byaba ari ibikoresho by'ishuri n'utundi.

Ntabwo ibyo nabikoraga kubera ari uguhangana n'ubuzima gusa ahubwo ni wa muhate wo guhanga imirimo uba watangiye nyuma y'igihe runaka ukazabikurikirana, ukanayigira ukiga ibijyanye nabyo.

Byatangiye ndi muto, nyuma y'aho ku bw'amahirwe naje kujya hanze, icyo gihe uwari umubyeyi wanjye byinshi ni we mbikesha yari umwe mu bahagarariye Banki Nkuru y'Igihugu.

Nagiye mu Bwongereza ndanatura, ariko maze kuhagera duca mu buzima bwinshi.
Ubundi ngenda nari mfite intego yo kuba dogiteri, nakoze mu bitaro kugira ngo icyo nashakaga kugeraho ndebe ko nagikora, gusa naje kubona ko atari wo muhamagaro wanjye kuko nyuma yo gukora mu bitaro naje kubona ko nkwiye kuba rwiyemezamirimo.

Nagize amahirwe yo gukora ibijyanye no gucuruza no kumenyekanisha mu gihe cy'imyaka itanu, nyuma rero naje kwireba nza kubona ko umurongo ari uwo gukurikirana impano yo kuba rwiyemezamirimo, njya kwiga ubukungu muri Kaminuza ya Buckingham University.

Hanze twakoze imirimo inyuranye, byonyine no kwishyura amafaranga y'ishuri byansabaga ko nkora indi mirimo hari nk'aho umuntu yashakaga permit yo gutwara bus ukaba wabifatanya no kwiga.

Nyuma yo kwiga rero nari maze kugira ubumenyi bwo kuba rwiyemezamirimo ariko ntarabona ibyo uzakora n'aho uzabikorera. Kuba mu bihugu byateye imbere buriya ikintu tubyigiramo ni ukureba serivisi n'ibicuruzwa hariya bafata nk'ibisanzwe ariko hano tubikeneye.

Nabaye umushoferi nkorana n'ikigo gitwara abantu UBER nkirangiza Kaminuza kandi kuba we nakoraga nk'uwikorera aho rero niho urugendo rwanjye rwari rutangiye.

Icyo kigo ukorana nacyo ariko uba umeze nk'uwikorera kuko ushobora gukora amasaha abiri cyangwa 12, aho rero niho igitekerezo cya Buysell or Rent.com cyaturutse.

Twararebye turavuga duti niba hari amasoko muri ibi bihugu by'i Burayi, hari isoko rihuza utwara imodoka n'uyishaka, twebwe dukeneye nk'iri soko ryaba rinini ryagutse ryatanga n'akazi ku bantu benshi.

Nakoze muri icyo kigo ariko bimeze nk'urugendo shuri ndimo, ntangira gutekereza uko yaguka, niga umushinga wafashe imyaka itanu, ndeba izina rizakoreshwa n'ibindi.

Kuki wahisemo kuza gukorera mu Rwanda kandi wari uri mu Bwongereza?

Igitekerezo cyo kuza mu Rwanda cyaturutse kuri Perezida Kagame unadushishikariza kuba ba rwiyemezamirimo rero niho nakuye kuba naza gushora Imari mu Rwanda.

Hari inkingi eshatu zamfashije guhitamo kuza gukorera mu Rwanda zirimo Rwanda day, nagiye mu yabereye mu Buholandi n'iyo mu Budage. Mu biganiro Perezida yatuganirije byo kubaka igihugu no gutekereza aho dukomoka izo Rwanda day zaranyubatse cyane. Ndanashimira umukuru w'igihugu kuba yarashyizeho Rwanda day bituma abari hanze twiyumvamo igihugu.

Indi mpamvu ya kabiri ni Visit Rwanda, iyo natwaraga abantu bambaye imyenda iriho Visit Rwanda numvaga ntewe ishema no kuba umunyarwanda, ndavuga nti kuki najya gutangirira mu kindi gihugu kandi mbona u Rwanda ruri kujya mu murongo wo kuba igicumbi cy'ikoranabuhanga.

Inkingi ya gatatu ni Rwanda Air, yari isigaye ijya London hafi buri munsi, ku buryo mu bushakashatsi bwo kwiga ku ibyo nakora, nakoraga hari aho byageze nkajya nza mu Rwanda buri byumweru bitatu nko muri 2019.

Iri soko ryanyu rikora rite?

Ni isoko ryoroshye cyane rikora nk'uko ayandi akora, yaba ari iritwegereye hano hafi cyangwa ku yandi yo ku Isi yose, ibiriranga ni uko abantu bagura binjira ku isoko ku buntu.

Ku isoko rya BuySellorRent.com uhasanga ikintu cyose cyagurwa, icyagurishwa n'icyakodeshwa ukakibona ku buntu.

Ushobora kuba uri muri Canada ukabona inzu iri mu Rwanda, ukabonaho nimero ya telefoni ya nyirayo ukamwandikira ku buryo ushobora mu gihe gito mu kaba mushobora gutangira kuganira.

Kuri iri soko ushobora kuhasanga ho amazu ukavugana na banyirayo, ushobora kuhasangaho ibibanza, imodoka zigurishwa, intebe zo mu nzu, ibikoresho bikoreshwa mu nzu, ibikoresho by'ikoranabuhanga birimo laptop na telefoni ukivuganira n'abashaka kubigurisha.

Ibintu dushyira ku isoko byose tubiranga mu Kinyarwanda no mu cyongereza kuko ni isoko mpuzamahanga, izina rya BuySellorRent.com ntirizahinduka nubwo twaryagurira mu bindi bihugu nk'uko tubyifuza.

Abagurisha kugira ngo bacururize ku isoko ryacu barishyura kandi bakabikora mbere, aho niho usanga hakiri imbogamizi ariko abantu bakwiye kubimenyera ko muri serivisi z'ikoranabuhanga abantu bishyura mbere.

Ubwo umuntu ugurira kuri internet bigenda bite ngo ibyo yaguze bimugereho hatabayeho amananiza?

Tugira amahirwe ko tuba mu gihugu cyashyizeho ingamba zijyanye n'ubwo bucuruzi. Nkiba mu Bwongereza nanjye byajyaga bingora, ahubwo uzanasanga abantu benshi bubaka amasoko baba barahuye n'iyo mbogamizi.

Nka UBER nakubwiraga nyirayo yagiye mu Bufaransa ashaka imodoka biramugora aravuga ngo ngomba gushyiraho isoko rizajya rituma abantu babona imodoka aho baba baherereye bose.

Natwe twaje kubona ko kubona ko narashakaga kugura ikibanza umukomisiyoneri usanzwe akakubwira ngo ubanze umuhe amafaranga mbere yo ku kwereka twasanze harimo ikibazo.

Icyo iri riza gukemura ni uko umuntu ashobora kubona ibintu byose bisanzwe bicururizwa mu Rwanda cyangwa muri Afurika akabibona amasaha 24 kuri 24 ntacyo yishyuye kuko twese duhurira kuri internet.

Kuba umuntu yaba yashimye ibyo ashaka binyuze mu mucyo ntabwo hazaho undi muntu ubanza kukubwira ngo urongera amafaranga ye, akubeshye se.

Icya mbere iri soko ntabwo rifite urubuga rumwe, ubu dufite imbuga esheshatu zifite intego yo kugera muri Afurika yose kandi zifite amateka akomeye mu bucuruzi.

Inkingi ya mbere y'icyizere ni uko ari isoko riri ahantu heza, horoshye kumva cyangwa kugera, iyo rero riri ahantu heza ukaba ubyizeye, wibaza niba abantu barizi, ese ni nshyiraho ibicuruzwa bizasurwa.
Aho rero niho dufatanya n'abandi bafatanyabikorwa kugira ngo isoko rimenyekane. Icyo cyizere gishingiye ku kuba dukorana n'ibigo 10 bikomeye, ibigo by'imbere no hanze y'igihugu.

Iyo umaze kumvikana n'ugurisha hari uburyo bwinshi ushobora gukurikiza inzira zinyuranye ziteganywa n'amategeko ukaba waza mu Rwanda cyangwa ukohereza uguhagarariye kugira ngo ibyo waguze bikugereho.

Niyigena afite intego yo kugira BuySellorRent isoko nyafurika
Niyigena yasobanuye ko igitekerezo cyo gushinga BuySellorRent ari uko yabonaga ko harimo amahirwe kandi agomba kubyaza umusaruro
Ni ikigo kimaze kuba ubukombe, cyahaye akazi benshi
Niyigena avuga ko ubwo yari mu Bwongereza ari bwo yagize igitekerezo cyo gushora imari mu gihugu cye cy'u Rwanda

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzozi-ni-ukurigira-isoko-rikomeye-muri-afurika-niyigena-yavuze-ku-ntego-za

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)