Iragendwa amanywa n'ijoro: Umusaruro w'ibikorwa by'Ingabo z'u Rwanda muri Pariki ya Nyungwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo ni ibitero bya FLN byahitanye ubuzima bwa benshi ndetse byangiza byinshi, nk'aho abarwanyi b'uyu mutwe mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018 bagabye igitero ku Biro by'Umurenge wa Nyabimata bakomeretsa n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge batwika n'imodoka ye.

Bishe uwitwa Munyaneza Fidèle wari Perezida wa Njyanama y'Umurenge wa Nyabimata, uwitwa Maniriho Anathole wari ushinzwe amasomo ku Rwunge rw'Amashuri rwa Nyabimata n'umuturage wundi witwa Habimana Joseph.

Kuri uwo munsi wari ku wa Kabiri kandi abarwanyi ba FLN batwitse imodoka ya RAV4 hamwe n'inzu ya Koperative imwe y'abatuye muri ko gace.

Icyakora ya ntero ko nta wagirira nabi u Rwanda ngo bimugwe amahoro, bidaciye kabiri Paul Rusesavagina wari inyuma y'ibyo bitero mu buryo atazi yisanze i Kigali, akurikiranwa kuri ayo mahano yakoze aranayahanirwa.

Ni ibitero byaciye igikuba abantu batangira gutinya gukoresha umuhanda muri iyo parike batinya ko bashobora kugirirwa nabi na cyane ko bari barahahamuwe n'ibyabaye ku baturage b'i Nyabimata.

Icyakora ubu harabarwa indi nkuru, muri Parike ya Nyungwe umutekano ni wose, imodoka zaba izitwara abagenzi n'amakamyo atwara ibicuruzwa bigenda amasaha 24 ku yandi, hashimwe Ingabo z'u Rwanda zihora ziri maso ku cyahungabanya ubusugire bw'u Rwanda.

Uwo mutekano wanashimangiwe na Ntihemuka Pierre usanzwe ari umuyobozi w'ishami rihuza Pariki ya Nyungwe n'abayituriye mu kigo cyita kuri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe, Nyungwe Management Company (NMC), ukorera muri iyo pariki umunsi ku wundi.

Aganira na IGIHE Ntihemuka yavuze ko abo bantu bazaga guhungabanya umutekano ingabo z'u Rwanda zabaga ziri hafi zigahita zikemura ibibazo mu buryo bwihuse.

Ati 'Abasirikare barabikemuye nta kibazo gihari abaturage baratekanye hirya no hino mu nkengero za pariki, barakora imirimo yabo yose. Natwe dukorera mu ishyamba dukorana neza n'inzego z'umutekano ibikorwa byacu birakorwa ndetse bigakorwa uko byateguwe.'

Ntihemuka na bagenzi be baba bareba ibijyanye n'umutekano w'urusobe rw'ibinyabuzima nko guhangana n'abangiza pariki, ubuhigi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, gutema ishyamba, kwahira, bakabifatanyamo n'ingabo z'u Rwanda kugira ngo icyo cyanya kibungwabungwe.

Ku bijyanye n'abatinyagaga kunyura muri Nyungwe cyane cyane mu masaha ya nijoro, Ntihemuka avuga ko byabaye amateka na cyane ko umuhanda wose kuva umuntu acyinjira mu ishyamba kugeza asohotse aba amurikiwe n'amatara yashyizwemo.

Ati 'Mu ishyamba hashyizwemo n'iminara ifasha mu itumanaho. Ubu winjira mu ishyamba ukarinda urisohokamo utarava ku murongo wa telefone wabijyanisha n'umutekano w'ingabo byose bigaha abantu icyizere ko nta kibazo gihari. Bisi, amakamyo n'izindi modoka bikora amasaha 24 ku yandi.'

Yifashishije ingero z'uko umutekano uhari, Ntihemuka yavuze ko hari n'ubwo imodoka ipfira ku muntu ageze muri parike rwagati umukanishi akayijya munsi akayikora agakomeza kuko aba arindiwe umutekano byuzuye.

Ati 'Cyangwa yaba nta mukanishi afite akiyambaza ingabo akazibwira ko nta mukanishi afite zikarinda imodoka ye, akajya gushaka umukanishi akaza akayikora, imodoka igakomeza haba ku modoka ipakira ibicuruzwa cyangwa itwara abagenzi.'

Uyu mugabo mu mvugo ye wumvamo ishimwe ryinshi kuri gahunda ya leta yo kurinda ubusugire bw'igihugu abantu n'ibyabo, akemeza ko umutekano ari byo biryo by'Abanyarwanda.

Ati 'Nkatwe dukorera mu ishyamba tubyumva neza. Biratunezeza kubona umutekano uhari. Ibyo dukora birimo n'ubukerarugendo iyo bitagenda neza burahagarara, ibigira ingaruka ku bukungu bw'igihugu.'

Pariki ya Nyungwe iherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw'u Rwanda ndetse ikaba iri ku buso bwa kilometero kare 1019, irimo amoko 1068 y'ibimera, amoko 13 y'inguge, amoko 275 y'inyoni n'izindi nyamaswa zirimo inyamabere n'ibikururanda bitandukanye.

Habarizwamo kandi indabo z'amoko 200 (Orchidées), ibiguruka byo mu bwoko bw'ibinyugunyugu biri mu moko arenga 300 n'ibindi.

Kuva mu 2005, hashyizweho n'uburyo bwo gusaranganya n'abaturiye pariki inyungu ziva mu bukerarugendo, kugira ngo aho kuyangiza bafashe kuyibungabunga.

Mu 2023 abaturiye pariki ya Nyungwe bari bamaze guhabwa ibikorwa bifite agaciro ka miliyari 3Frw, akaba yarashyizwe mu kubaka amashuri, amavuriro, no gutera inkunga y'amakoperative y'abavumvu.

Ntihemuka Pierre usanzwe ari umuyobozi w'ishami rihuza Pariki ya Nyungwe n'abayituriye mu kigo cyita kuri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe yagaragaje uburyo Ingabo z'u Rwanda zikora akazi gakomeye ngo iyo pariki igendwe amasaha yose
Pariki ya Nyungwe ikunze kurangwa n'amahumbezi n'umwuka uyunguruye uboneka hake
Parike ya Nyungwe yabaye ahantu heze habereye imikino yitabirwa n'abaturutse imihanda y'Isi
Muri Parike ya Nyungwe hashyizweho uburyo butandukanye bufasha ba mukerarugendo kuyisura



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iragendwa-amanywa-n-ijoro-umusaruro-w-ibikorwa-by-ingabo-z-u-rwanda-muri-pariki

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)