Irembo yinjiye mu mikoranire n'ibigo by'ubwishingizi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibyatangajwe n'Umuyobozi w'Ishami rishinzwe guteza Imbere Ubucuruzi muri Irembo, Noella Dushime, mu imurikagurisha riri kubera i Gikondo ku nshuro ya 27, akomoza ku kuba ubwo bufatanye buri muri gahunda y'u Rwanda yo guteza imbere imikoreshereze y'ikoranabuhanga.

Ati ''Ubu bufatanye buradufasha gutanga ibisubizo birambye ku bakenera serivisi dutanga, ibijyanye n'intego yacu yo kwimakaza imikoreshereze y'ikoranabuhanga mu Rwanda.''

Irembo kandi yitabiriye iryo murikagurisha, mu rwego rwo kumurika urubuga rw'ikoranabuhanga rwiswe 'IremboPay', rwashyizweho nk'igisubizo mu gufasha abasaba serivisi ku ikoranabuhanga rukanakemura ibibazo byo kuryishyuranaho, rukanafasha abakora ubucuruzi bakoroherwa no kwishyurana n'ababagana nabwo bikozwe hifashishijwe ikoranabuhanga mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

Muri iri murikagurisha kandi Irembo yamurikiyemo serivisi nshya zirenga 100 ziherutse kwiyongera ku zari zisanzwe ku rubuga https://irembo.gov.rw/home/citizen/all_services.

Ni mu gihe mu bikorwa biri imbere, Irembo yatangangaje ko iteganya kurenga imipaka y'u Rwanda igatangira imikoranire n'ibihugu by'abaturanyi mu koroshya ibirimo imihahiranire hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ikigo gishinzwe kugeza serivisi za Leta ku baturage hakoreshejwe ikoranabuhanga, Irembo, cyatangaje ko cyatangiye ubufatanye n'ibigo by'ubwishingizi mu Rwanda, ku ikubitiro gitangira gukorana n'Ikigo cy'Ubwishingizi cya Old Mutual Insurance Rwanda hagamijwe kubaka ikoranabuhanga riha ubwishingizi abaturage batavuye aho bari
Irembo ikomeje gufasha abatuye mu Rwanda kubona serivisi za Leta mu buryo bworoshye kandi bwihuse
Irembo ifite 'Stand' mu Imurikagurisha riri kubera i Gikondo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/irembo-yinjiye-mu-mikoranire-n-ibigo-by-ubwishingizi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)