Ishimwe ry'abafite ubumuga ku Rwanda rukomeje guteza imbere ikoranabuhanga ribafasha - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu abafite ubumuga nk'ubwo kutabona bashobora kwandika, gusoma, kujya ku isoko bagahaha kandi bakamenya ayo bagaruriwe, abafite ubw'ingingo bakaba batwara imodoka n'ibindi bashobora kwifashishamo telefone cyangwa ibindi bikoresho bibunganira.

Mu ishimwe rikomeye, abafite ubumuga bagaragaza ko uko u Rwanda rurushaho gutera imbere, nabo badasigara na cyane ko umunsi ku wundi abahanga mu ikoranabuhanga bahanga udushya tugamije kubafasha.

Nka Byukusenge Annisie ufite ubumuga bwo kutabona, agaragaza ko akora akazi k'ubusemuzi bw'inyandiko, imirimo atabashaga gukora nta buryo bw'ikoranabuhanga buhari.

Mu kiganiro na RBA Byukusenge ati 'Byaba guhamagara, kwandikira umuntu ubutumwa runaka cyangwa ibaruwa isaba akazi, gukoresha imbuga nkoranyambaga, ufite ubumuga ashobora kubikora hifashishijwe porogaramu za mudasobwa zihari kandi bikagenda neza bikanamutunga.'

Ikuzwe Callixte we ni umwarimu w'ikoranabuhanga ryunganira abafite ubumuga n'abandi bashobora kurikoresha ku mpamvu runaka, mu Kigo kizwi nka Seeing Hands Rwanda.

Uyu mwarimu utabona agaragaza ko iterambere ry'ikoranabuhanga ryatumye bakora imirimo batashoboraga ku bw'ubumuga bwabo.

Kuri Ikuzwe ubu biragoye ko ushobora kumwiba wenda agiye guhaha, kuko afite porogaramu za mudasobwa muri telefone imufasha kumenya amafaranga arishyura.

Ati 'Ikoranabunganga ryatugushije ahashashe. Ubu ntibishoboka ko umuntu ashobora kunyiba ngo ni uko ntabona mu gihe mfite ikoranabuhanga. Hari abagerageza kunyiba bampa nk'inoti itari yo nkaba ndabavumbuye.'

Umunyeshuri wa Ikuzwe witwa Niyomugabo Samuel na we utabona, ahinduranya imbuga nkoranyambaga muri telefoni ye, agaragaza ko ubu imirimo myinshi basigaye bayikorera, ariko ngo nta byera ngo de kuko hakirimo imbogamizi.

Niyomugabo na bagenzi batanga urugero nko ku bubaka porogaramu za mudasobwa batita ku bafite ubumuga ngo bashyireho uburyo utabona ashobora gusura urubuga rwose akamenya ibiruriho neza.

Ikindi ni uko ibyo bikoresho bifasha cyane uwageze mu ishuri gusa ndetse bikaba bihenze cyane ku buryo wa muntu w'amikoro make atabasha kubyigondera n'izindi mbogamizi.

Raporo y'ibyavuye mu Ibarura Rusange ry'Abaturage n'Imiturire, ryakozwe mu 2022, igaragaza ko Abanyarwanda 391.775 bahwanye na 3,4% by'abafite kuva ku myaka itanu gusubiza hejuru, bafite ubumuga, ibyumvikana ko bakeneye uburyo bushobora kubafasha gukuraho imbogamizi ziterwa n'ubwo bumuga.

Icyakora u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kugeza ikoranabuhanga mu gihugu hose binyuze no mu gusakaza internet mu gihugu hose aho ubu Abaturarwanda 60.6% bayikoresha.

Ikindi igihugu gikomeje gushora imari mu bikorwa remezo by'ikoranabuhanga, ubu imibare ikaba igaragaza ko umuyoboro wa 4G LTE ugera mu bice by'igihugu ku rugero rwa 98%.

Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko imibare ifite uyu munsi igaragaza ko Abanyarwanda barenga 40% mu batunze telefone ngendanwa, bafite izigezweho za 'smartphones.'

Muri rusange abantu bafite imyaka 10 kuzamura bafite telefoni zigendanwa barenga 4.631.510. Ni mu gihe ingo 78.1% nibura zirimo umuntu ufite telefoni igendanwa.

No mu burezi bw'u Rwanda abanyeshuri bafite ubumuga bafashwa by'umwihariko hagendewe ku bumuga bafite
Aha Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yashyikirizaga umuturage ufite ubumuga bwo kutabona inkoni imuyobora y'ikoranabuahanga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-ry-abafite-ubumuga-ku-rwanda-rukomeje-guteza-imbere-ikoranabuhanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)